Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016, nibwo umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Franco Luis Ferrada Roman yinaze mu ndiri y’intare nyinshi mu mujyi wa Santiago zimusamira hejuru zitangira kumutera imikaka, arusimbuka ubwo 2 muri zo zaraswaga zigapfa.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga Dailymaily, uyu musore yinaze muri iyo ndiri y’intare yambaye ubusa hasi no hejuru benshi bakaba barabifashe nko gushaka kwiyahura.

Ngo akigerayo benshi babonaga asa n’urimo gukina n’izo ntare ariko nyuma biza kugaragara ko intare zirimo kumutera imikaka n’amaraso atangiye kuvirirana.
Alejandra Montalva, umuyobozi w’iki kigo cyororerwamo inyamaswa yavuze ko uyu musore yari yinjiye byemewe, ati: “Turabyemera ko uyu musore yari yinjiye nk’umushyitsi wasuye inyamaswa, ndetse yaninjiriye kuri tike (ticket).

Abashinzwe umutekano muri icyo kigo nibo bahise baza barasa intare 2 zirapfa kugirango barokore ubuzima bw’uwo musore nubwo bwose benshi batanejejwe n’iraswa ryazo.
Uwitwa Carl yumva intare zarahohotewe mu gihe uyu musore yakoze ibyo azi kandi ashaka, ati: “ Kubera iki zishwe, mu by’ukuri bagombaga gukoresha imbunda zirasa inshinge zica intege, kwica intare kubera we washakaga ko ubuzima bwe burangira (Kwiyahura)…ibyoni amakosa”.

Ibinyamakuru byo muri Chili byakomeje gutangaza ko ubuzima bw’uyu musore bumeze nabi aho arimo kuvurirwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


