Mu gihugu cy’u Burusiya haravugwa inkuru y’akababaro y’umugeni w’imyaka 36 wishwe n’umugabo we, Stepan Dolgikh ku munsi w’ubukwe amuziza ko mu batumirwa harimo abagabo bashaka kumumutwara.
Inkuru ya Daily Mail ivuga ko iri sanganya ryababereye mu mu gace ka Produskoye mu gihugu cy’Uburusiya. Umuvugizi wa polisi yo muri ako gace yabwiye Dail Mail ko icyateye uyu mugabo.
Gutangira gukubita umugore we ari uko yabonye mu batumirwa harimo abatangiye kumureba neza, bityo kubera gufuha atangira gushinja umugore we kwifata nabi imbere y’abatumirwa aherako amusohora hanze atangira kumukubita.
Uwo mugeni yagerageje kwirwanaho biranga , kugeza ubwo umugabo we yamwirukankije mu muhanda amukubbita akabura umutabara.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Stepan Dolgikh atari ubwa mbere arezwe ibyaha byo kwica umuntu, ahubwo ngo yari yarigeze no kubifungirwa ari nabwo yamenyanye n’uyu mukunzi we yivuganye. Stepan ngo yakundanye na nayakwigendera akiri muri gereza aho afunguriwe amwemerera ko yahindutse ari nabwo bafashe umwanzuro wo kubana.


