Umugabo wo muri Nijeriya yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza inkuru ibabaje y’uko igeragezwa ry’ubudahemuka yakoreye umukunzi we ryamugendekeye nabi.
Mu mwaka wa 2019, umugabo witwa @UsmanZannaah kuri X (yahoze ari Twitter) yavuze ko yohereje inshuti ye magara yitwa Aliyu kugira ngo agerageze umukunzi we.
Intego ye yari ukureba niba uwo mukobwa azaguma amwubaha cyangwa niba ashobora kugwa mu mutego w’undi mugabo.
Ariko ibintu byamugendekeye nabi cyane aho kumwereka ko uwo mukobwa atamwibagirwa, icyo gikorwa cyavuyemo urukundo rw’ukuri hagati ya Aliyu n’uwo mukobwa.
Ku bw’amahirwe make kuri Usman, bombi batangiye gukundana by’ukuri maze nyuma yaho baza gushyingiranwa.
Mu butumwa yanditse mu 2019, Usman yagize ati: “Uyu munsi hashize imyaka ibiri nohereje inshuti yanjye Aliyu ngo arebe ko umukunzi wanjye yakwemera undi mugabo. Ubu barashyingiranywe kandi bafitanye umwana umwe.”
Icyo gihe, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baratunguwe, bamwe bamugira inama yo kutazongera “gupima urukundo” cyangwa “kugerageza Imana” mu rukundo.
Ku wa 23 Ukwakira 2025, Usman yasubiye kuri urwo rubuga atanga amakuru mashya yatangaje benshi.
Asubiramo ubutumwa bwa kera, yavuze ko uwo mukobwa wahoze ari umukunzi we n’inshuti ye Aliyu bakiri kumwe kandi ubu bafite abana batatu.
Yanditse ati: “Abana batatu ubu kandi baracyabana neza.
Nyuma y’iyi nkuru, abantu benshi bo muri Nijeriya bagaragaje amarangamutima atandukanye. Bamwe bamugiriye inama yo kutongera gukina n’urukundo, abandi bamwihanganisha bavuga ko yabonye isomo rikomeye mu rukundo.



One Response
mwiriwe neza, mubyukuri muduha amakuru meza ariko mukosore uburyo mushyiraho amahoro, amahoro yanyu ntaba agaragara neza igihe umuntu afunguye inkuru ikindi nabasaba niba byashoboka mwajya mushyiraho nibura amafoto atandukanye muri buri nkuru