elon-musk-4-rt-gmh-250528_1748436298180_hpMain (1)

Zabyaye amahari hagati ya Trump na Elon Musk

Sangiza iyi nkuru

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Elon Musk, nyuma y’uko uyu muherwe bari banasanzwe ari inshuti anenze itegeko ryerekeye ingengo y’imari riherutse gutorwa.

Umubano w’aba bagabo bombi icyakora wari usanzwe urimo agatotsi, kuva ubwo Musk yarekaga inshingano zo kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa leta (DOGE) agasubira kuba rwiyemezamirimo.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo ubutegetsi bwa Trump bwafataga icyemezo cyo gutanga nkunganire ku misoro irebana n’imodoka zikoresha amashanyarazi, kandi ari ho Elon Musk yashoye imari nyinshi binyuze muri Tesla.

Ibi byafashaga Elon Musk kugurisha imodoka nyinshi kuko nta misoro ihanitse zari zarashyiriweho; ndetse akimara kubibona yatangiye gushaka uko yanyura ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ngo batazatora iyo ngingo, ariko ntibyamuhira.

Elon Musk aheruka kunenga itegeko ryerekeye ingengo y’imari riheruka gutorwa ko rigamije “gusenya Amerika”, asaba Trump ko yasaba abasenateri bo mu ishyaka rye ry’aba-Republicain kurisesa.

Uyu mugabo mu kiganiro aheruka guha CBS yashinje Trump kumutenguha, yinubira ko “gukoresha amafaranga menshi (arimo ayashowe muri nkunganire) byongera igihombo cy’ingengo y’imari.”

Yunzemo ati: “Itegeko rishobora kuba rinini cyangwa ryiza, ariko sinzi niba rishobora kuba byombi”.

Ku wa Kane ubwo Perezida Donald Trump yakiraga Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko ririya tegeko we na Elon Musk bapfa ari ryiza cyane ndetse rikaba urufunguzo rwa gahunda y’ibyo yemereye abanyamerika ubwo yiyamamazaga.

Yabwiye abanyamakuru ko “yababajwe cyane” na Musk ndetse ko umubano wabo utazigera wongera kumera nk’uko wari umeze mbere.

Ati: “Naratunguwe. Narababaye cyane kubera ko Elon yari azi neza ibikubiye mu itegeko kurusha undi wese.”

Trump yunzemo ko byanga bikunze Elon Musk afite ikibazo.

Perezida wa Amerika kandi yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yavuze ko Elon Musk yasajijwe n’icyemezo yafashe ku modoka zikoresha amashanyarazi.

Umuherwe yahise yandika ku rubuga rwe rwa X ashinja Trump kuba “indashima”, nyuma yo kumufasha no kumuba hafi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka ushize wa 2024.

Ati: “Iyo ataba njye, Trump yari gutsindwa amatora. Abademocrate bakabaye biganje mu nteko ishinga amategeko, na ho muri Sena aba-Republicain bakabaye bari hagati ya 49 na 51. Mbega ukuntu ari indashima!”

Musk kandi yavuze ko Trump atigeze na rimwe amwereka ibikubiye muri ririya tegeko, avuga ko ibyo Trump avuga ari “amahomvu”.

Yunzemo ko ikibabaje ari uko ryemejwe mu gicuku, ndetse mu badepite baryemeje hakaba nta n’umwe wanabanje kurisoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *