Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), yanenze bikomeye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yashinje “kurenga umurongo utukura”, nyuma y’icyemezo cyo gukuraho ikarita itukura yari yahawe rutahizamu Folarin Balogun wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo UEFA yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko icyemezo cya FIFA cyo kwemerera Balogun gukina umukino wa ¼ cy’irangiza Amerika ihuriramo n’u Bubiligi “kitumvikana kandi kidafite ishingiro.”
UEFA yagize iti: “Icyemezo cyo guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’umukino umwe gikurikira ikarita itukura cyarenze umurongo utukura.”
Yakomeje ivuga ko ibihano bikurikira ikarita itukura bigenwa n’amategeko kandi bidakwiye guhindurwa hashingiwe ku bushake bw’abayobozi, ishimangira ko kubikora bishobora gushyira mu kaga ubunyangamugayo bw’amarushanwa no gutuma amategeko adakoreshwa kimwe ku makipe yose.
Aya makimbirane yavutse nyuma y’uko FIFA yemereye Balogun gukina umukino Amerika izahuriramo n’u Bubiligi ejo ku wa Kabiri, n’ubwo yari yarahawe ikarita itukura mu mukino wabanje wahuje Amerika na Bosnia & Herzegovina.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo The New York Times avuga ko mbere y’iki cyemezo habayeho ubusabe bwa Perezida Donald Trump wahamagaye Gianni Infantino uyobora FIFA kugira ngo asuzume dosiye ya Balogun.
FIFA ku ruhande rwayo yavuze ko icyemezo cyafashwe n’akanama kayo gashinzwe imyitwarire n’ibihano gakora mu bwigenge, kandi kitagizweho uruhare n’igitutu cya politiki.
Usibye UEFA, icyemezo cya FIFA cyo kwemerera Balogun gukina umukino w’u Bubiligi cyananenzwe bikomeye na Josep Blatter wahoze ari Perezida wa FIFA washimangiye ko “amakarita atukura ntabwo akurwaho n’amatelefone y’abanyapolitiki. Akurwaho n’amategeko, ibimenyetso n’inzego zigenga.”
Yunzemo ati: “Niba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kuvugana na Perezida wa FIFA, hanyuma umukinnyi agahita yemererwa gukina mbere y’umukino wa kamarampaka w’Igikombe cy’Isi, ikibazo kiba ari iki: ‘FIFA, uragana he?’.”
Blatter yashimangiye ko umupira w’amaguru udakwiye na rimwe guhinduka urubuga rw’imbaraga za politiki.


