Kuri uyu wa Mbere, Zaina Namiro na bagenzi be bari bakatiwe imyaka 25 y’igifungo bazira kwangiza imyanya ndangagitsina y’umukobwa mugenzi wabo witwa Mukamana Sandrine, bagabanyirijwe igihano bakatirwa imyaka 15 nyuma yo kujurira.
Abaregwaga ni Namiro Zaina, Umurisa Gisele, Uwimana Zainabo, Umuhoza Rosine, Mutoni Hadidjah, Muhoza Connie na Kamanzi Cyiza.
Ku itariki ya 17 Werurwe 2020, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabahamije icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya 4 470 425 Frw, runategeka ko na Telephone z’abaregwa 6 zigomba gutezwa cyamunara, amafaranga azivuyemo akajyanwa mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.
Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko uyu munsi, Umucanza yavuze ko urukiko rwasanze ibyasabwe byo guhindura inyito y’icyaha bifite ishingiro, avuga ko rwasanze bariya bantu bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije.
Ubushinjacyaha bwaburanye ubu bujurire, bwari bwabwiye Urukiko Rukuru ko rubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije aho kuba icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwica bari bahamijwe na ruriya rukiko rwababuranishije mbere.
Ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko bwabuze ibimenyetso kuri kiriya cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.
Umucamanza yahise abahanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri muntu.
Icyemezo cyasomwe nta muburanyi n’umwe uri mu cyumba cy’iburanisha cyangwa ngo babe babikurikiranira ku ikoranabuhanga rya Video Conference gusa bamwe mu bo mu miryango y’abaregwa bagaragaraga mu cyumba cy’iburanisha.
Abaregwa bo bavugaga ko igihano bahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kiremereye ndetse ko kitajyanye n’ibikorwa bakoze dore ko ngo uwo baregwa gukubita yakize ndetse ubu akaba ameze neza.

14 Responses
Zaina Namiro na bagenzi be bari bakatiwe gufungwa imyaka 25 bagabanyirijwe igihano
inkiko zikurikiza iki mu gutanga amatariki yo kuburana? mu gihe gito bariya bakobwa baburaniye mu nkiko ebyiri mu gihe muri gereza haryamyemo abantu bamaze imyaka nimyaka bataraburana. ngo ruswa izacika? niba ruswa iri mu gutanga amatariki yo kuburana ni ukuvuga ko no mu manza irimo.
muri uru Rwanda, habuze umuntu wafasha Perezida Kagame GUtabara ubutabera koko?

Ubusumbane ku isi buzahoraho ninako byahoze.
Ishime nibaba bishoboka,kuko ku isi nta butabera.hakora amarangamutima kandi
n’abayobozi ni abantu .
wibabuza gukora kimuntu

uragira ngo abishe abandi bakabamara se bave muri gereza bajye hehe, ubundi nurubanza rwiki babacira ko barwiciriye bamara inzirakarengane, niba ufitemo umuntu uzamucire urumukwiye, ureke itiku ngo ubusumbane
Zaina Namiro na bagenzi be bari bakatiwe gufungwa imyaka 25 bagabanyirijwe igihano
uragira ngo abishe abandi bakabamara se bave muri gereza bajye hehe, ubundi nurubanza rwiki babacira ko barwiciriye bamara inzirakarengane, niba ufitemo umuntu uzamucire urumukwiye, ureke itiku ngo ubusumbane
Zaina Namiro na bagenzi be bari bakatiwe gufungwa imyaka 25 bagabanyirijwe igihano
inkiko zikurikiza iki mu gutanga amatariki yo kuburana? mu gihe gito bariya bakobwa baburaniye mu nkiko ebyiri mu gihe muri gereza haryamyemo abantu bamaze imyaka nimyaka bataraburana. ngo ruswa izacika? niba ruswa iri mu gutanga amatariki yo kuburana ni ukuvuga ko no mu manza irimo.
muri uru Rwanda, habuze umuntu wafasha Perezida Kagame GUtabara ubutabera koko?
Zaina Namiro na bagenzi be bari bakatiwe gufungwa imyaka 25 bagabanyirijwe igihano
Bizarangira basubiye kujurira banasohoke bemye

Nyundu badohorererwose murakoze

abana babakobwa beza bagiye kuborera muri gereza bazize uburaya, murapfa umugabo utari uwanyu none mwamuciye imyanya yibanga, iyanyu yo ikaba igiye kuborera mu buroko