Urukiko rw'Ibanze rwa Chelstone (Chelstone Local Court), ruherereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia, rwasheshe urushako rwa Trevor Banda w’imyaka 36 na Loveness Mukwato w’imyaka 27, nyuma y’uko abo bashakanye bashinjanyije ubuhemu bwo gucana inyuma, bakabura ubwumvikane mu rugo rwabo.
Muri urwo rubanza, Loveness yasabye urukiko gusesa urushako rwe, ashinja umugabo we kugirana umubano w’urukundo na mubyara we ndetse n’undi mugore. Yavuze kandi ko umugore witwa Patricia, bivugwa ko ari umukunzi w’umugabo we, yahoraga amuhamagara kuri telefoni akamutera ubwoba ko azamwica.
Ku ruhande rwe, Trevor yavuze ko "umugore we agira amazi menshi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ndetse ngo akayagira ataranamukoraho, ibyo bikaba byaratumye akeka ko amuca inyuma."
Yongeyeho ko umugore we yatangiye kujya mu tubari amaze kubona akazi mu mwaka wa 2024, nyuma akaza kwemera ko afite undi mugabo winjizaga amafaranga menshi kumurusha.
Amaze kumva impande zombi, umucamanza Charity Milambo yavuze ko abo bashakanye batagaragaza ko baha agaciro ishyingiranwa ryabo, maze afata icyemezo cyo kurisesa.
Urukiko kandi rwategetse Trevor kujya yishyura Amakwacha 500 ya Zambia buri kwezi, ni yo gutunga umwana, guhera mu Kwakira 2026.
Uru rubanza ruri mu zatumye abantu benshi bacika ururondogoro haba muri Zambia no mu bihugu bituranyi.


