Umunyamideli w’Umunya-Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yifashishije imbuga nkoranyambaga atabara umugabo we Shakib Lutaaya nyuma yo kwibasirwa n’abantu bamuseka bavuga ko adashoboye kuvuga neza Icyongereza.
Ibi byabaye mu gihe uyu mugabo yitegura kugaragara mu gice cya gatatu cya filime mbarankuru ya Netflix, Young Famous & African ibarizwamo ibyamamare bikomeye muri Afurika.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga Zari yemeye ko ururimi rw’Icyongereza rw’umugabo we rushobora kuba rutameze neza gusa ariko hari ibindi ashoboye gukora neza.
Yagize ati: “Oya, reka tuvuge ku by’Icyongereza. Nimuze tubivugeho! Reka mbabwire ikintu—uyu mwaka umugabo wanjye ari gutsinda. Yampaye umugisha angira umugore we—ibyo ubwabyo ni intsinzi. Umugabo wanjye agiye kugaragara kuri Netflix. Wowe ufite Icyongereza cyawe cyiza (arabannyega), udushya twawe, ijwi ryawe ritunganye—reba aho uri! Umugabo wanjye ari ku rubuga rukomeye ku isi yose—Netflix. Ariko wowe uracyavugaho Icyongereza cye? Reba uko ubayeho!”
Yakomeje avuga ko Shakib ari gutsinda kandi afite amahirwe menshi y’uko ibikorwa bye bishobora gukomera birenze. Ati: “Uyu mwaka ni intsinzi ku mugabo wanjye. Ntimubizi… ari gutsinda muri byose. Nyuma ya Netflix, birashoboka ko azabona andi masezerano akomeye. Ninde ubizi? Ashobora no kujya muri Hollywood. Wowe n’Icyongereza cyawe, humura! Umugabo wanjye ari gutsinda. Bantu, Shakib ari gutsinda kandi ndamwishimiye cyane. Sinigeze nkunda umuntu nk’uyu mu buzima bwanjye.”
Zari yanenze abantu bamwe bahoze baseka urukundo rwabo ariko ubu bakaba baratangiye gukunda Shakib. Yagize ati: “Mbona mutangiye gukunda umugabo wanjye noneho kuko ari umusore mwiza—nyamara mwaradusekaga cyane mwibaza ko ari we wenyine nabashije kubona!”
Igice cya gatatu cya Young Famous & African kizasohoka ku itariki ya 17 Mutarama 2025 aho kikazagaragaramo abakinnyi bashya barimo umunyamideli watsindiye ibihembo Kefilwe Mabote n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria, Ini Edo.
Abakinnyi basanzwe muri iyi filime bazagaruka barimo Zari Hassan, Khanyi Mbau, Nadia Nakai, Annie Macaulay-Idibia, Luis Manana, Swanky Jerry, Naked DJ, Kayleigh Schwark, na Diamond Platnumz.
Reba amashusho


