IMG_8154-edited-1

Zari Hassan yateye indobo Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideri akaba n’umushabitsi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan yateye utwatsi amagambo y’uwahoze ari umukunzi we, Diamond Platnumz wavuze ko igihe cyose ashaka yamusubirana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ageze muri Kenya, Zari yahakanye ibyavuzwe na Diamond muri filime mbarankuru Young, Famous & African ya Netflix.

Diamond ufitanye abana babiri na Zari, yari yagaragaje icyizere cy’uko ashobora kongera kwigarurira umuryango we igihe cyose abishatse.

Ariko mu gusubiza, Zari yagaragaje ko ibyo Diamond avuga ntacyo bimubwiye, avuga ko ari uburyo bw’uyu muhanzi bwo kwiyemera no kwigirira icyizere.

Zari yagize ati: “Diamond afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka kuko bimwongerera icyizere. Afite “kwikunda” bihora bimusaba kubungabungwa. None se si we uvuga ko ashobora kunsanga, ariko se koko yabishobora? Ibyo ni ibyifuzo bye, kandi sinabirwanya,”

Aya magambo ya Zari yagaragaje ko atagishishikajwe na Diamond ndetse ko adaha agaciro ibyo uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania avuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *