Umuherwekazi Zari The Boss Lady n’umugabo we Shakib Cham, bagaragaye bari kumwe mu Barabu nyuma y’amakuru amazeho iminsi avuga ko batandukanye bitewe n’umubano w’uyu mugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.
Mu mashusho aba bombi bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagrama, bagaragara bishimanye ndetse bahuje n’urugwiro nyuma y’uko bivuzwe ko Shakib yahukanye. Muri ayo mashusho bagenda bafatanye akaboko ndetse bakajya bananyuzamo bagasomana.
Aya mashusho yafatiwe muri Arabia Saudite aho bari basohokaniye bagiye muri gahunda zabo zigiye zitandukanye aho bivugwa ko Zari yagiye muri gahunda ze zijyanye n’abafatanya bikorwa be asanzwe yamamariza.
Mu minsi yashize nibwi havuzwe amakuru y’uko Shakib yahukanye nyuma yo kubona amashusho ya Zari ari kumwe na Diamond babyaranye abana babiri.
Bivugwa ko nyuma y’ayo mashusho ko Shakib yahise azinga utwe akisubirira muri Uganda gusa Zari yarabihakanye ndetse anasobanura ko amashusho yagaragayemo ari kumwe na Diamondi yari agamije kwamamaza indirimbo y’uwahoze ari umugabo we.


