Bwiza

Zen Karate Do y'i Rubavu yegukanye irushanwa ryo kwibuka jenoside

kwibuka
Biregeya Justin
By Biregeya Justin
Ku Cyumweru, 28 Gicurasi 2023 saa 22:17
Iminota 2 yo gusoma1 Abasomye
Zen Karate Do y'i Rubavu yegukanye irushanwa ryo kwibuka jenoside

Ikipe ya Zen Karate Do yo mu karere ka Rubavu yegukanye igikombe cy'irushanwa ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakinaga umukino wa Karate, itsinze kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye.4

Iri rushanwa ryabereye muri Saint Andre, i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023, ribanzirizwa no kunamira abari abakinnyi ba Karate bazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Sinzi Tharcisse warokoye abatutsi muri jenoside yifashishije umukino wa Karate yasabye urubyiruko kurangwa n'urukundo, rukirinda amacakubiri.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Sinzi yagize ati: "Twebwe twakinnye umukino wa Karate hari ifishi twabanzaga kuzuza, niba uri Umututsi cyangwa Umuhutu. Ibyo byose byaje kugira ingaruka mwese mwabonye yavuyemo jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu dufite igihugu, dufite igisirikare cyiza, dufite igipolisi cyiza. Mukwiye kurangwa n'ikinyabupfura kuko nta mukaratika wiyandarika ngo arangwe n'ingeso mbi."

Sinzi warokoye Abatutsi mu gihe cya jenoside, akoresheje Karate

Sinzi warokoye Abatutsi mu gihe cya jenoside, akoresheje Karate[/caption]

Perezida wishyirahamwe ryumukino wa karate mu Rwanda, Niyongabo Damy yavuze ko hari gushakishwa amazina y'abazize jenoside bakinaga umukino wa karate, bakazajya bifatanya n'imiryango yabo mu gikorwa cyo kubibuka. Aremeza ko uyu mukino uri ku rwego rushimishije mu bakiri bato, kandi ko hari gahunda bafite yo kuzamura impano mu bazajya mu ikipe y'igihugu.

Niyongabo Damy aganiriza abakinnyi bitabiriye irushanwa

Niyongabo Damy aganiriza abakinnyi bitabiriye irushanwa[/caption]

Umushyitsi mukuru, Sharangabo Alexis ushinzwe gutegura imikino yo kwibuka, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya icyatuma jenoside yongera kuba hammwe n'abatifuriza u Rwanda ineza bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Sharangabo ati: "Ubutumwa twabaha ni ukugira uruhare mu kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kandi tukagira uruhare mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kuba no kurwanya abatifuriza ineza igihugu, bifashije imbuga nkoranyambaga."

Sharangabo yasabye urubyiruko kurwanya icyatuma jenoside yongera kuba

Sharangabo yasabye urubyiruko kurwanya icyatuma jenoside yongera kuba[/caption]

Umukinnyi umwe yagaragaje ko ashobora guhangana na babiri cyangwa barenga

Umukinnyi umwe yagaragaje ko ashobora guhangana na babiri cyangwa barenga[/caption]

Abakinnyi ba Karate bagaragaje ubuhanga budasanzwe

Abakinnyi ba Karate bagaragaje ubuhanga budasanzwe[/caption]

Abakinnyi bahawe ubutumwa bw'umunsi

Abakinnyi bahawe ubutumwa bw'umunsi[/caption]

Biregeya Justin

Inkuru yanditswe na: Biregeya Justin

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 157.