Amafoto y’abasore bo muri Zimbabwe barangije kaminuza bakabura icyo bakora bagakora ubuzunguzayi mu mujyi wa Harare bambaye ya kanzu abanyeshuri basoje kaminuza bambara yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga. Aya mafoto ngo akaba agaragaza ibibazo bikomeye iki gihugu kirimo muri ibi bihe, aho ibura ry’imirimo rikabije rikomeje gusunikira intiti mu buzunguzayi benshi batari babyiteze.
Urubuga thisisafrica dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibibazo by’ubukungu bigenda birushaho gukomera muri Zimbabwe byatumye abarangije za kaminuza babuze akazi batangira ubucuruzi buciriritse bwo kwirwanaho, aho usanga ngo bacuruza amakarita ya telephone, imbuto n’utundi tuntu tworoheje mu rwego rwo gushaka amaramuko.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagize icyo bavuga kuri ibi bintu, aho bavuga ko ababyeyi bagurishije utwabo bagirango abana babo ngo bige bazagire icyo bimarira none bakaba bari kwisanga mu mihanda.
Ntawabura kuvuga ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kitari muri Zimbabwe gusa kuko na hano iwacu muri iki gihe bitoroshye kwizera ko ibyo wize bizagutunga kubera ibura ry’imirimo rigenda rifata intera, nubwo leta idahwema gushakisha uko iki kibazo cyabonerwa umuti harimo no gushishikariza abarangije kwiga kwihangira imirimo aho gutegereza ko leta izabaha akazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





