Uwarokotse Impanuka ikomeye ya Bisi yahitanye abantu 43 muri Zimbabwe, yareze Company yari itunze iyo Bisi n’umushoferi wari uyitwaye waguye mu mpanuka abasaba kumuriha arenga miliyoni y’Amadorali ya Amerika.
Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy’itariki ya 07 Kamena 2017, ubwo Bisi itwara abagenzi ya Sosiyete yo muri Zambia King Lion yagongaga igiti ahitwa Karoi mu ntara ya Mashonaland y’Iburengerazuba, ku muhanda uva i Harare werekeza Chirundu.
Khulani Ndlovu warokotse iyo mpanuka, yajyanye mu nkiko Sosiyete ya King Lion Motorways Bus Company ayisaba kumwishyura $1, 027, 950 y’ibye byangiritse, birimo ibyo yakoresheje yivuza, ububabare yahuye na bwo ndetse n’ubumuga yakuye muri iyo mpanuka.
Ndlovu abinyujije mu mu banyamategeko be, yareze mu rukiko Rukuru rwa Bulawayo King Lion Motorways (Pvt) Ltd na Joyce Ruzvidzo, umupfakazi wa Jimson Ruzvidzo, umushoferi wa Bisi.
Uwarokotse yavuze ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushiferi mu gihe yari atwaye imodoka y’umukoresha we.
Yabwiye urukiko ko ari umwe mu bagenzi bari bari muri bisi ya Scania Iriza ifite Plaque ABQ 2875 ya Sosiyete ya King Lion. Jimson uri mu bo arega ngo ni we wari uyitwaye.
Ndlovu yavuze ko Jimson yihutaga cyane, imodoka ye ikaba yarakoze impanuka mu gihe abagenzi bamwihanangirizaga bamusaba kugenda gake. Yavuze ko umushoferi yinangiye akirengagiza ibyifuzo by’abagenzi.
Yavuze kandi ko kubera iriya mpanuka nta bushobozi bwo kwita ku muryango we agifite, ndetse akaba afite ibikomere by’ubuzima bwe bwose bimusaba kuzajya ahora yivuza.
Ku bwa Ndlovu”Impanuka yatewe n’uburangare bw’uregwa wa mbere (Isosiyete itwara abagenzi ya King Lion Motorways) kubera ko yananiwe gukorera cyangwa kubungabunga imodoka kugira ngo ikomeze kugenda neza.”
Ndlovu kandi avuga ko iriya mpanuka yamusigiye ubumuga bwo kutumva, kuba adashobora guhindukiza ijosi rye ndetse akaba yaranavunitse umugongo. Avuga kandi ko impanuka yamusigiye ubumuga bwo kutareba neza, ibituma ahora yivuza.


