Impunzi 33 zari zarazanwe mu Rwanda zivuye muri Libya, zahavanwe kuri uyu wa kabiri zijyanwa mu bihugu bya Suède na Canada. Izi mpunzi 33 zari zimaze igihe ziri mu nkambi ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera. Ikiciro cya mbere cyazo cyageze mu Rwanda muri Nzeri 2019, icya kabiri kihagera mu Ukwakira mbere y’uko ikiciro cya gatatu ari na cyo cyari kuzuza impinzi 500 u Rwanda rwari rwemeye kwakira kihagera mu Ugushyingo 2019. Ni nyuma y’amasezerano areba ziriya z’Abanyafurika zari zaraheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR. Impunzi 28 ni zo zoherejwe mu gihugu cya Suède giherereye ku mugabane w’Uburayi, izindi eshanu zoherezwa mu gihugu cya Canada giherereye ku mugabane wa Amerika ya ruguru. Izi mpunzi zerekekeje muri biriya bihugu nyuma y’uko bigaragaje ubushake bwo kuzakira. Muri Mutarama uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta yaganiraga bwa mbere n’itangazamakuru, yavuze ko hari zimwe mu mpunzi zo muri Libya ziri mu Rwanda zamaze kwakirwa n’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi ndetse n’ibindi byagaragaje ubushake bwo kuzakira. Kimwe mu bihugu Minisitiri Biruta yagaragaje harimo Norvège. Yagize ati” Ati “Norvège yavuze ko yiteguye kwakira abageze kuri 500, kandi na Suède yakiriye barindwi. Bamaze kugenda abandi baracyetegereje.” Ibi bivuze ko Suède yongereye umubare w’abo yagombaga kwakira. Kugeza ubu impunzi zose zigaragaza ubushake bwo gushaka kujya kuba mu bindi bihugu. Babiri basabye gusubira iwabo muri Somalia mu gihe nta n’umwe urasaba kuguma mu Rwanda.



2 Responses
Zimwe mu mpunzi zazanwe mu Rwanda zivuye muri Libya zikomeje kwakirwa n’ibindi bihugu
Nibabajyane niba nabo babyifuza.
Zimwe mu mpunzi zazanwe mu Rwanda zivuye muri Libya zikomeje kwakirwa n’ibindi bihugu
Nibabajyane niba nabo babyifuza.