Mu kwezi gushize, ba guverineri 15 muri 36 bo muri Nigeria baje i Kigali mu mwiherero w’abayobozi w’iminsi itatu wateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Abguverineri bo Nigeria (NGF). Uyu mwiherero wari ugamije gufasha ba guverineri “kongera gutekereza ku buyobozi bwa Nigeria kugira ngo bagere ku mpinduka n’iterambere rirambye mu gihugu hose, aho Guverineri wa Nasarawa yahishuye zimwe mu nama bagiriwe na Perezida Kagame wabakiriye ku meza.
Ariko, ikintu nyacyo cyakuwe mu byo Guverineri wa Nasarawa, Abdullahi Sule, yahishuye n’ibyo yize ku giti cye kuri Perezida Paul Kagame. Nk’uko Sule abitangaza ngo yakoze ibishoboka ngo yicare hafi ya Perezida Kagame kugira ngo amubaze ikibazo. “Nabajije Perezida w’u Rwanda ‘ni ibiki ukora neza natwe tugomba gukora muri Nigeria?’”.
Igisubizo cya Kagame nkuko byatangajwe na Sule kirigisha. Ati: “Yavuze ko umunsi Nigeria yatangiye kwigereranya n’u Rwanda, Afurika izaba ipfuye.”
Ahereye aho, Sule yasubiyemo ibyo Kagame yamubwiye ku byo we na bagenzi be bagomba gutangira gukora: “Ntidushobora kugereranywa na Nigeria. Mubwire Nigeria ikanguke kuko Afurika irayitegereje. Ntidushobora kwihanganira ko Nigeria ikomeza gusinzira, mubwire rero Nigeria ikanguke. Kandi ndabaha umukoro mwe ba guverineri, guhera kuri wowe. Genda kandi ubikore muri leta yawe kandi uteze imbere leta yawe neza. Niba kandi buri wese muri mwe yateza imbere leta ye neza, Nigeria yaba nziza kuri Afurika. ”
Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, thisdaylive.com cyo muri Nigeria, kivuga ko Kagame atari umuyobozi wa mbere w’umunyafurika wavuze ibyo Sule yamwitiriye kubyerekeye kuba Nigeria yitenguha ndetse idasize Afurika. Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela, na we bivugwa ko yavuze ibintu bisa nk’ibi. Umwanditsi ati “Ikibazo n’icyo abayobozi bacu bakora kugirango bahindure inkuru. Ariko mbere y’uko nkomeza, birashimishije kuba Gambari, umwe mu banyacyubahiro bagaragajwe mu gitabo cyamuritswe mu nama Sule yavugiyemo ijambo, yagize uruhare runini mu nkuru y’u Rwanda.
“Igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu 1994, Gambari yari Intumwa Ihoraho ya Nigeria mu Muryango w’Abibumbye mu gihe igihugu cyacu nacyo cyari umunyamuryango udahoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni (Gambari) nyuma yayoboye. Ubutatu bwa Colin Keating wo muri Nouvelle-Zélande, Karel Kovanda wo muri Repubulika ya Czech, na Gambari bagize uruhare runini mu gushyigikira ko Umuryango w’Abibumbye utabara hakiri kare bamenyesha Isi ko ubwicanyi bwari burimo gukorwa mu Rwanda ari jenoside”.
Muri Mata 2021, Perezida Kagame yemeye ku mugaragaro ko u Rwanda rutazigera rwibagirwa uruhare rwa Nigeria mu guhagarika jenoside maze akomoza kuri Gambari. Ku bwa Perezida Kagame, mu gihe abayobozi benshi ku Isi batavugaga rumwe ku gisubizo cy’ayo makuba, abantu n’ibihugu bimwe barahagurutse.
“Kandi kimwe muri byo ni igihugu cya Afurika tuzahora twishimira kwita inshuti nziza, ihagarariwe n’umugabo nibuka, witwa Ibrahim Gambari. Nigeria yarahagurutse ivuga ko hari ikibazo, kandi tugomba kucyita icyo aricyo. Prof. Gambari yari ahari, kandi tuzahora twishimira Nigeria, ” ibi Perezida Kagame yabivugiye mu ijambo rye mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame ngo yari afite ukuri mu kubwira Sule ko kwaba ari ukureba hafi kwatuma umuyobozi uwo ari we wese wo muri Nigeria yifuza kumera nk’u Rwanda. Umwanditsi ati “Ku byerekeranye n’imbaraga za Kagame (kandi akomeje kuba umwe mu bayobozi bake ku mugabane nubaha cyane), Nigeriya igomba kurasa kure cyane. U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja cy’abaturage miliyoni 13.46. Aba bari munsi y’abaturage ba leta ya Lagos kandi hafi 7% by’abatuye igihugu cyacu.
Hamwe na kilometero kare 26.338, u Rwanda rurutwa na leta nyinshi zo muri Nigeria mu butaka. Mu by’ukuri, Nigeria ikubye inshuro zirenga 35 u Rwanda mu bunini mu gihe Leta ya Niger yonyine (ingana na kilometero kare 76.000) iruta u Rwanda inshuro ebyiri mu bunini . Mu bijyanye n’abantu n’umutungo kamere, Nigeria nabwo iri imbere cyane y’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byose bya Afurika.
Mu kubwira Sule ko ibikorwa bye bigomba gutangirira i Nasarawa muri Leta ye, Kagame yashakaga kumubwira na bagenzi be ibyo bamwe muri twe twagiye tuvuga kuva kera: Kugira ngo Nigeria itere imbere kandi birambye, intego ntishobora kwibanda kuri Abuja gusa. Leta nazo zigomba gukorera abaturage. Hagati aho kandi, ni isomo ko igeno rya Nigeria risa nk’aho riri mu maboko ya ba guverineri.
Icyo Kagame yabwiraga Sule nuko ba guverineri bo muri Nigeria bashobora guhindura ibintu , cyane cyane ugereranyije leta zabo nyinshi n’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’umutungo n’abaturage. Umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (WTO), Dr Ngozi Okonjo-Iweala yavuze ibintu nk’ibi mu myaka icyenda ishize nka minisitiri w’ubukungu ku buyobozi bwa Perezida Goodluck Jonathan.
Muri Kamena 2014, Okonjo-Iweala yavugiye mu muhango wabereye muri Kaminuza ya Babcock, muri Leta ya Ogun, ko ba guverineri “nta mpamvu n’imwe bafite yo kudateza imbere leta zabo, bitewe n’amafaranga menshi bakira buri gihe avuye mu isanduku ya leta nkuru buri kwezi. ”



One Response
Zimwe mu nama zikomeye Kagame yagiriye abaguverineri ba Nigeria baherutse mu Rwanda
NI NSHIMIYIMANÀ J PÀUR ÀRIÀS JÀDO TURÀBÀKUNDÀ