Icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw’abatuye Isi benshi, abo kimaze gufata bikubye abapfuye inshuro zirenga icumi. Aba bantu bagizweho ingaruka nacyo bakomoka mu bihugu bitandukanye ndetse bari mu ngeri nyinshi. Ibi bituma icyorezo gisanishwa n’inyandiko z’abahanga batandukanye zasohotse kuva mu 1555 bikagera no mu byavuzwe mu bitabo by’Iyobokamana.
Umwanditsi Nostradamus yavuze ku ‘mwaka w’impanga’
Mu nyandiko dukesha ibitangazamakuru birimo The Express zivuga ku gitabo cyitwa ‘Les Propheties’ cyasohotse 1555, umwanditsi w’Umufaransa witwaga Michel de Nostradame cyangwa se Nostradamus, yanditse ko mu mwaka w’impanga, hazaza Umwamikazi uzaturuka mu Burasirazuba maze akwirakwize icyago mu ijoro ry’icuraburindi. Ngo mu gihugu cy’imisozi irindwi, gihindure abantu umukungugu uzarimbura Isi. Yavuze ko iki cyago kizateza ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.
Ubuhanuzi bwa Nostradamus bwagiye bwizerwa, cyane ko ngo yahanuye kumenyekana no gukomera k’umunyagitugu w’Umudage, Adolph Hitler mu 1933 ndetse n’umuriro ukaze wibasiye Umugi wa Londre mu 1666.
Igitabo cy’Umunyamerika, Sylvia Browne yise ‘Iherezo ry’Iminsi’
Iki gitabo cyasohotse mu 2008, kivuga ku buhanuzi bwerekeye ku Isi, aho yanditse ko ahagana mu 2020, indwara imeze nk’Umusonga izakwira uyu mubumbe, yibasire imyanya y’umubiri irimo ibihaha, imyanya yo mu muhogo kandi ko nta muti uzayivura. Yanditse ko uburyo iyi ndwara izazamo ariko ko izagenda. Yanditse ko iyi ndwara izagaruka nyuma y’imyaka icumi nicika, izagendera rimwe.
Dean Koontz yavuze ku cyorezo cya ‘Wuhan-400’
Ni mu gitabo cyasohotse mu 1981 uyu mwanditsi yise ‘The Eyes of Darkness’ cyangwa se ‘Amaso y’Umwijima’. Yavuze ku mubyeyi w’umugore wasanzwe umwana we witwa Danny yashyizwe mu nyubako z’abasirikare nyuma yo kwandura agakoko kakozwe na mwene muntu. Ako gakoko ni ko yise ‘Wuhan-400’.
Dean Koontz yasobanuye ko impamvu iki cyorezo yacyise Wuhan-400 ari uko aka gakoko karemewe muri laboratwari ziri hanze y’Umugi wa Wuhan kandi kakaba kari kabaye aka 400 kageragerejwemo.
Ijambo Wuhan si rishya mu matwi y’abakurikirana inkuru kuri Coronavirus muri iki gihe kuko ni umugi wo mu Bushinwa uherereye mu ntara ya Hubei. Uyu mugi ni wo wagaragayemo umurwayi wa mbere wa Coronavirus.
Umuhanuzi Yesaya muri Bibiliya yavuze ku byago bizagera kuri bose bitarobanuye
Yesaya, igice cya 24, umurongo wa 2 (Yesaya 24:2) yavuze ko ibizaba kuri rubanda, bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku muntu uguriza abandi bizaba no ku muntu ugurizwa, ibizaba ku muntu uguriza inyungu bizaba no muntu umwishyura.
Hari abanditsi bavuguruza ibyo gusanisha ubuhanuzi na Coronavirus
Iby’Ubuhanuzi bwa Nostradamus bisanishwa na Coronavirus bivuguruzwa n’ibitangazamakuru birimo Ici Radio cyo muri Canada kivuga ko ntaho bihuriye kuko ngo hari aho Ostradamus yageze akavuga ku mugi w’amazi (Ville Maritime) kandi Wuhan yaturutsemo iki cyorezo, ntaho ihuriye n’amazi.
Ku gitabo cya Koontz, abasanisha Wuhan-400 na Coronavirus (COVID_19) bavuguruzwa n’ibitangazamakuru birimo Africa Check gikora ubusesenguzi n’ubucukumbuzi. Iki gitangazamakuru kivuga ko Koontz yavuze ku cyorezo cyakozwe n’abantu muri laboratwari kandi nta gihamya kigaragaza ko Coronavirus yakorerewemo. Kivuga ko kandi hari aho uyu mwanditsi yavuze ko Wuhan-400 izagaragara mu bantu gusa, bikaba bihabanye n’ubushakashatsi bwakozwe, bukagagaraza ko Coronavirus yaturutse mu nyamaswa.
Ubuhanuzi buravugwa, ingamba zo gukumira Coronavirus nazo ntizihagarara
Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa mu ntangiriro za Mutarama 2020, ubu kimaze gufata abantu hafi 207,000 mu bihugu birenga 166, abarenga 8,600 bamaze gupfa nk’uko tubikesha amakuru ya WHO/OMS yo kuri uyu wa 19 Werurwe 2020.
Coronavirus igira ibimenyetso birimo inkorora, umuriro ndetse n’imisonga. Kugira ngo ikumirwe, inzego z’ubuzima zisaba abaturage gusaba ubujyanama ku babishinzwe mu gihe bagaragaje ibi bimenyetso.
Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho umurongo utishyurwa wa 114 wo guhamagaraho mu gihe umuntu agize ikibazo nko kwikekaho iki cyorezo, cyangwa se akagana umujyanama w’ubuzima umwegereye.


