Zuchu yaciwe muri Zanzibar

Sangiza iyi nkuru

Inama y’ubuhanzi, Filime n’umuco muri Zanzibar yabujije umuhanzi Zuhura Othman Masoud wamenyekanye nka Zuchu, konera gukora ibikorwa byose by’ubuhanzi mu birwa bya Zanzibar ndetse n’ibihangano bye byose byanahagaritswe ku radiyo na televiziyo zo muri icyo gihugu mu gihe cy’amezi atandatu.

Zuchu yahanwe kubera amakosa yakoze ku wa 24 Gashyantare 2024 ubwo yaririmbaga mu gitaramo Fullmoon Kendwa cyabereye mu karere ka Unguja y’Amajyaruguru.

Muri icyo gitaramo, Zuch yakozemo amakosa yo kuririmba indirimbo zifite amagambo mabi ahabanye n’indangagaciro z’umuco wo muri Zanzibari ndetse yanakoze ibimenyetso byica umuco.

Kuri uyu wa 5 Werurwe 2024 nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama njyanama, Omar Abdalla Adam yavuze ko akanama ayoboye kamaze guhagarika Zuch mu gihe cy’amezi atandatu uhereye ubu.

Yagize ati: “Inama Njyanama ifite inshingano zo gucunga imigenzo, imyitwarire n’umuco muri Zanzibari, iratangaza ko ku mugaragaro Yahagaritse umuhanzi Zuhura Othman Soud (Zuchu) gukora ibikorwa by’ubuhanzi byose muri Zanzibar mu gihe cy’amezi atandatu guhera uyu munsi ku Wa 5 Werurwe 2024.”

Yavuze ko bakoze ibyo, mu rwego rwo guca abahanzi batagira umuco mu byo baririmba kandi yanemeje ko Zuchu yajyaga kuririmba muri Zanzibar adafite uburenganzira.

Si ibyo bihano yahawe gusa ahubwo yasabwe no gutanga ihazabu y’amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amashiringi ya Tanzania no kwandika ibaruwa isaba imbabazi ndetse akanemeza ko atazongera gukora amakosa mu gihe ari mu bihano.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *