Umuhanzikazi w’Umunyatanzaniya Zuchu, uzwi cyane kubera indirimbo ye “Sukari” ndetse n’aho abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya WCB ya Diamond Platnumz, yatangaje ko atazongera gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Kenya. Ibi yabivuze nyuma y’uko bamwe mu banya-Kenya bashinjwe gupfobya no gusebya Perezida Samia Suluhu Hassan ku mugaragaro.
Zuchu yagize ati: “Sinshobora gukora indirimbo n’Abanya-Kenya kuko nta bubasha bafite bwo kubaha. Basebeje umukuru w’igihugu cyacu. Bagomba gusaba imbabazi!”
Ibi bibaye mu gihe hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Tanzania na Kenya, by’umwihariko nyuma y’uko abahanzi bamwe bo muri Kenya basohoye indirimbo zamagana ubuyobozi bwa Perezida Samia, ibintu bitigeze bibaho mu bihe byashize.
Ibi byakurikiwe n’amagambo akomeye y’abantu ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batishimiye ibyavuzwe na Zuchu, bamwe bamusubiza mu buryo burimo gutebya no kumunenga.


