Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe, rwateye utwatsi ubusabe bw’umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza wari wararwitabaje ngo rumuhanagureho ubusembwa.
Ku wa 14 Gashyantare ni bwo uru rukiko rwumvise ikirego Ingabire yari yararugejejeho asaba gukurirwaho ubusembwa, nyuma yo gufungwa muri 2013 ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ariko akaza gufungurwa muri 2018 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.
Uyu munyapolitiki yari yitabaje urukiko ngo rumuhanagureho ubusembwa, hanyuma azemererwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga.
Mu rubanza rwo mu kwezi gushize Ingabire Victoire yabwiye umucamanza ko nyuma yo gufungurwa yatangiye kubahiriza ibyo itegeko ry’imbabazi ryamusabaga ndetse no gukurikiza inama yagiriwe n’ubuyobozi, ndetse anihatira gukurikiza gahunda za leta no kubana n’abandi mu mahoro.
Icyo gihe yavuze kandi ko yubahirije gahunda yo kwitaba umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze aho atuye nk’uko bisabwa, uretse mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 kuko ngo nk’umuntu wari mu kiciro cy’abafite ingorane nyinshi zo kwandura yitwararitse yubahiriza gahunda ya ‘guma mu rugo’.
Yabwiye urukiko ko igihe cy’imyaka itanu cyateganyijwe gusaba gukurirwaho ubusembwa nyuma yo gufungurwa kigeze, ibyatumye ahitamo kurwitabaza.
Ubusabe bwe cyakora bwatewe utwatsi n’ubushinjacyaha bwagaragaje ko atubahirije uko bikwiye itegeko ryo kubonana n’umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze inshuro imwe mu kwezi, kuko hari igihe atajyagayo.
Bwavuze kandi ko Ingabire yagize imyitwarire mibi ari na yo mpamvu ngo RIB kuva muri 2019 yatangiye kumukoraho iperereza kuri dosiye eshatu kugeza ubu zitarashykirizwa ubushinjacyaha, ikindi ibyaha by’ubugambanyi no gupfobya jenoside yahamijwe n’inkiko ari ibyaha bikomeye ku buryo ubihamijwe adakwiye guhabwa ihanagurwabusembwa.
Urukiko Rukuru mu mwanzuro w’urubanza rwasomye kuri uyu wa Gatatu rwatesheje agaciro ubusabe bwa Ingabire Victoire, bumwima ihanagurwabusembwa.
Uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi mu itangazo yasohoye nyuma ya kiriya cyemezo, yagaragaje ko yababajwe no kuba urukiko rwanze kumuhanaguraho ubusembwa.
Yavuze ko "uyu mwanzuro uje mu bihe bikomeye u Rwanda rwiteguramo amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika nizeraga kwiyamamazamo, ngatanga ubuvugizi ku mpinduka za demukarasi".
Ingabire Victoire yavuze ko kuba urukiko rwanze kumuhanaguraho ubusembwa atari igihombo kuri we gusa, ko ahubwo ari "ikimenyetso cyerekana ibibazo bitandukanye igihugu cyacu gihura na byo, ibibazo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere bamaze igihe banenga".
Yavuze kandi ko umwanzuro wo kuri uyu wa Gatatu ugaragaza impungenge z’uko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, ikindi ukaba werekana icyo yise inzitizi zikiri ku bifuza kugira uruhare muri Politiki n’abaharanira amavvugurura yihuse mu miyoborere y’igihugu.
Ingabire yavuze ko n’ubwo yagumanye ubusembwa bwe atazahwema "gukomeza urugamba rw’uko mu Rwanda habaho demukarasi nyayo ndetse gukomeza gutanga ubuvugizi bw’uko uburenganzira bwa muntu n’amategeko byubahirizwa".
Tanga igitekerezo