Urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, ruherutse gusohora urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu kugira igisirikare gikomeye muri uyu mwaka wa 2023.
Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababarizwamo n’ibikoresho bya gisirikare igihugu gifite.
Urw’uyu mwaka rwakozwe hagendewe ku bihugu 145 byo hirya no hino ku Isi, bitarimo u Rwanda.
BWIZA yifuje kugendera kuri uru rutonde mu kugaragaza ibihugu 10 bifite Igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku Isi.
Ni ibihugu nk’ibisanzwe biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bikaba bitarimo igihugu na kimwe cya hano ku mugabane wa Afurika, dore ko Misiri iwuyoboye mu kugira igisirikare gikomeye iri ku mwanya wa 14 ku Isi.
Ibi bihugu kandi birimo igihugu cy’u Burusiya kigifite umwanya wa kabiri mu kugira Igisirikare karahabutaka ku Isi, n’ubwo Ingabo zabwo zimaze hafi umwaka zihanganye mu ntambara n’iza Ukraine.
Ni intambara kuri ubu amakuru avuga ko yashegeshe impande zombi, dore ko bivugwa ko zayitakarijemo Ingabo ndetse n’ibikoresho byinshi by’intambara.
Uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bayoboye uru rutonde, runariho n’ibihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi.
Ibihugu nka Turkiya iri ku mwanya wa 11, Ukraine iri ku mwanya wa 15, Iran iri ku mwanya wa 17, Israel iri ku wa 18, u Budage buri ku wa 25, mu gihe Koreya ya Ruguru iri ku wa 34.
Ibihugu 10 bifite Igisirikare gikomeye ku Isi kurusha ibindi
1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2. U Burusiya
3. U Bushinwa
4. U Buhinde
5. U Bwongereza
6. Koreya y’Epfo
7. Pakistan
8. U Buyapani
9. U Bufaransa
10. U Butaliyani



4 Responses
2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi ku Isi
Ariko abanditsi b’inkuru namwe murasekeje. Harya abo bari ku mwanya wa 6, si bo baherutse gusurwa n’abo kuwa 36,kugera ku rugo rwa perezida w’igihugu,amasaha bivugwa ko arenga atandatu,babizi ko bafite umushyitsi utatumiwe,akabareba akongera akigendera! None iryo gereranya ryavuye he
2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi ku Isi
Nanjye iyimibare ndayikemanga,kuko sibyo nugufitira?
2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi ku Isi
Baribeshe cane
2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare karahabutaka kurusha ibindi ku Isi
nese urwanda ko muba mutarushyizemo kndi arirwo ruri gutwik