2023: Ibihugu 6 bya Afurika ukwiye gukoreramo ingendo uri menge

Sangiza iyi nkuru

Ikigo Global Guardian giheruka gukora ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibihugu bimwe na bimwe ku Isi bigoye gukoreramo ingendo muri uyu mwaka wa 2023, ku mpamvu z’ibyago bibigaragaramo.

Ibihugu bigaragara ku rutonde rwakozwe na kiriya kigo rwerekana ko hari ibihugu bifite “ibyago byoroheje” ndetse n’ibifite “ibyago biremereye”, impamvu ababigenderera bagomba kwitwararika.

Mu mpamvu nyamukuru abakorera ingendo muri ibi bihugu harimo amakimbirane abigaragaramo, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibyorezo ndetse n’umutekano muke utezwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibihugu bya Afurika ndetse n’ibyo ku mugabane wa Afurika biri mu byiganje cyane kuri uru rutonde, cyo kimwe n’igihugu cya Ukraine gikomeje kuberamo intambara y’ingabo zacyo n’iz’u Burusiya.

Ibihugu 6 bya Afurika ukwiye gukoreramo ingendo wigengesereye

Somalia: Iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika gifatwa nka hamwe mu hantu ku Isi harangwa ibyago byinshi.

Ni nyuma y’imyaka irenga 10 Ingabo z’iki gihugu zihanganye mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab umaze igihe kirekire ukorera ibikorwa by’iterabwoba muri kiriya gihugu.

Ibi bituma Somalia igaragara mu bihugu birangwamo cyane iterabwoba, ubujura bukomeye ndetse n’ibikorwa byo gushimuta.

Sudani: Iki gihugu gifite amateka y’intugunda zishingiye kuri Politiki, intambara za gisivile ndetse n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu. Amakimbirane kuri ubu akomeje mu ntara ya Darfur yatumye ababarirwa muri za miliyoni bava mu byabo, ibyago by’urugomo n’iterabwoba bituma biba byinshi.

Ibi bigira Sudani kimwe mu bihugu kidatekanye ku banyamahanga bakigenderera.

Repubulika ya Centrafrique: Centrafrique kuva muri 2013 yugarijwe n’intambara za gisivile zatumye ibyago by’iterabwoba, urugomo n’ubushimusi biba byinshi, binajyanye no kuba Leta y’i Bangui itagenzura utwinshi mu duce twa kiriya gihugu.

Sudani y’Epfo: Cyo kimwe na Sudani, Sudani y’Epfo kuva ibonye ubwigenge yakunze kurangwamo intambara za gisivile cyo kimwe n’imvururu zishingiye ku moko; ibishyira iki gihugu mu birangwamo ibyago byinshi.

Libya: Iki gihugu cyahindutse kimwe mu bihugu bidatekanye mu kubikoreramo ingendo, nyuma y’uko Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wacyo yari amaze guhirikwa ku butegetsi.

Kuva muri 2011 iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika gisa n’icyahindutse isibaniro ry’intambara; ibyongereye ibyago by’imvururu n’iterabwoba.

Mali: Mali kuva mu myaka yatambutse yabaye indiri y’ibyihebe bimaze igihe byaribasiriye akarere ka Sahel ihuriyemo n’ibihugu bya Niger na Burkina Faso.

Iterabwoba ryibasiriye cyane amajyaruguru ya Mali ku buryo ibyago by’umutekano muke cyangwa gushimutwa ari byinshi ku bagenderera ako gace.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *