Rulindo: Akarere kasakaye ikubagahu inzu y’umuturage yari yasenywe n’ubuyobozi ngo haboneke indishyi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwasakaye mu maguru mashya inzu y’umuturage yari yasakambuwe n’inzego z’ubuyobozi ngo haboneke indishyi y’imigozi 10 y’ibirayi yari yararindishijwe bikaza kwibwa. Ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira ni bwo BWIZA yatangaje inkuru y’uko abakuru b’imidugudu ya Kabeza na Karambi yo mu kagari ka Kamushenyi ho mu murenge wa Kisaro bari basambuye […]
Israel yihimuye kuri Iran
Israel kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yarashe ibikorwa remezo bya gisirikare bitandukanye muri Iran, mu rwego rwo kwihimura ku bitero iki gihugu kimaze igihe kigaba ku butaka bwayo. Israel yemeje aya makuru biciye mu muvugizi w’Igisirikare cyayo (IDF). Yavuze ko “mu gusubiza ibitero ubutegetsi bwa Iran bumaze amezi bugaba kuri leta ya Israel, muri […]
Colonel Bora wahoze ari intasi ya FDLR asaba M23 gutabara abari Goma
Colonel Nshimiyimana Augustin Alias Bora Manass? wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, aribaza impamvu M23 ntacyo ikora ngo ujye gutabara abanye-Congo bakomeje kwicirwa i Goma. Ni nyuma y’amashusho mu minsi ishize yakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanye-Congo basa n’aho barya inyama z’abantu babiri bari bamaze kwicirwa i Goma. Aya mashusho ateye ubwoba […]
Tshisekedi wifuza kuyobora RDC ubuzima bwe bwose ni umugambanyi: Moïse Katumbi
Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe yamaganiye kure icyifuzo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo guhindura itegekonshinga, agaragaza ko yamaze kugambanira icyizere yagiriwe n’abanye-Congo. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Tshisekedi warahiriye “kurinda itegekonshinga rya RDC” yatangaje ko afite gahunda yo kurivugurura, nyuma yo kugaragaza ko “ryateguriwe mu mahanga ndetse […]
Mozambique yabonye Perezida mushya nyuma y’amatora yaranzwe n’imvururu
Komisiyo y’amatora muri Mozambique yatangaje ko ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi ari ryo ryatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba. Ibi bivuze ko Daniel Chapo wari uhagarariye FRELIMO mu matora ari we ugomba gusimbura ku butegetsi Filipe Nyusi urangije manda ebyiri. Chapo w’imyaka 47, wabonye amajwi 71%, azaba Perezida wa mbere wavutse nyuma y’uko Mozambique ibonye […]
Nshuti Innocent ari kurambagizwa n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo
Ikipe ya Marumo Gallants yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, yatangiye kurambagiza rutahizamu Nshuti Innocent w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ngo abe yayerekezamo muri Mutarama 2025. Nshuti afitanye na One Knoxville SC yo mu cyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano azarangira mu Ukuboza uyu mwaka. Uyu rutahizamu amakuru avuga ko Marumo […]
Franck Diongo udacana uwaka na Tshisekedi yaba ari i Kigali
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko depite akanaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Franck Diongo yaba ari i Kigali kuva ku Cyumweru gishize. Diongo kuva muri 2023 aba i Bruxelles mu Bubiligi aho yahungiye. Amakuru uruhande rw’u Rwanda rutaremeza cyangwa ngo ruhakane aravuga ko yaba yarageze i Kigali ku Cyumweru gishize. Mu […]
M23 yisubije Kalembe nyuma y’amasaha make iyitakaje
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, yisubije agace ka Kalembe ko muri Teritwari ya Walikale nyuma y’amasaha make ukambuwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yari yigaruriye aka gace, gusa iza kukamburwa nyuma y’amasaha make. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu inyeshyamba […]
Perezida Kagame yizihirije isabukuru y’amavuko muri Samoa
Perezida Paul Kagame uri i Apia ho mu gihugu cya Samoa, yizihirije isabukuru y’amavuko y’imyaka 67 yizihije kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira. I Apia Umukuru w’Igihugu yahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Kuri uyu wa Gatatu abayobozi baherekeje Umukuru w’Igihugu bifatanyije na we […]
Perezida Paul Kagame ari i Apia
Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Apia mu murwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Umukuru w’Igihugu akigera muri Samoa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu akanaba Minisitiri ushinzwe gasutamo n’amahooro, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio. Samoa yakiriye inama ya 27 Commonwealth, ni […]
Burundi: Ubuzima muri Kaminuza ya Lac Tanganyika bwahagaze
Ubuzima muri Kaminuza ya Lac Tanganyika iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura bwamaze guhagarara, kubera ibura ry’amazi. Amakuru aturuka muri iki gihugu aremeza ko abanyeshuri barenga 4,000 b’iriya Kaminuza bamaze guhagarika amasomo, kugeza igihe amazi azongera kubonekera. Umuyobozi wa Kaminuza ya Lac Tanganyika, Pr Évariste Ngayimpenda, yasobanuye ko “iminsi ine irashije nta gitonyanga cy’amazi tubona […]
Angola yamaganye imirwano ya M23 na FARDC yo muri Walikale
Guverinerinoma ya Angola ku wa Mbere yamaganye imirwano iheruka gusakiranya umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya RDC muri Teritwari ya Walikale, igaragaza ko ica intege ibiganiro bya Luanda bigamije guhosha amakimbirane y’impande zombi. Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yaramutse irwanira na FARDC muri Teritwari ya Walikale, mu mirwano yasize uyu mutwe wigaruriye uduce […]
Former Central Bank of Nigeria Deputy Governor appointed ASG president
The African School of Governance Foundation (ASGF) on Monday announced the establishment of the African School of Governance (ASG), a graduate institution based in Kigali designed to offer world-class public policy education, research, and engagement programs. The landmark step comes as the fruit of Prominent African leader’s idea, as the initiative set to transform the […]
ARJ igiye kongera guhemba abanyamakuru bahize abandi
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Nyarwanda (ARJ), mu kwezi gutaha k’Ugushyingo rizatanga ibihembo ku banyamakuru babaye indashyikirwa mu itangazamakuru kurusha abandi. Ibi bihembo bizwi nka ‘Development Journalism Awards’ ARJ izabitanga ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’urw’abanyamakuru bigenzura (RMC). Igikorwa cyo guhemba abo banyamakuru kizaba ku wa 7 Ugushyingo, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition (ahazwi nka […]
Mu Rwanda hatangijwe Ishuri ryigisha imiyoborere, Prof Moghalu agirwa umuyobozi waryo
Fondasiyo Nyafurika y’Ishuri ry’Imiyoborere (ASGF) ifite icyicaro gikuru i Kigali, ku wa Mbere yatangaje ko yatangije Ishuri nyafurika ry’imiyoborere rigamije gutanga inyigisho za politiki mpuzamahanga, ubushakashatsi na gahunda z’urushako; umunya-Nigeria Prof. Kingsley Moghalu agirwa umuyobozi waryo. Prof. Moghalu yabaye Guverineri wungirije wa Banki Nkuru ya Nigeria. Uyu mugabo kandi asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umuhanga […]
RDC yitabaje Wazalendo ngo iyifashe ADF
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje imitwe wa Wazalendo isanzwe iyifasha mu ntambara ihanganyemo na M23 ngo iyifashe kurandura umutwe y’iterabwoba wa ADF. Radio Okapi iravuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira ari bwo itsinda rya mbere ry’Abazalendo babarirwa muri mirongo bageze mu ntara ya Ituri ADF ibarizwamo. Aba barwanyi kuri ubu bari […]
Abasore 2 bakekwaho kwica umukobwa wa Major (Rtd) Gasagure bafunzwe by’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere rwategetse ko abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa Olga bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Kayirangwa wa Major (Rtd) Gasagure Innocent umwana w’Imfura, yapfuye azize urupfu rutunguranye ku wa 26 Nzeri 2024. Uyu mukobwa yapfuye mu gihe yari yagiye gusura inshuti ze bigakekwa ko […]
Maj Gen (Rtd) Mugambage yashyikirije inshingano Maj Gen Kagame
Maj Gen Alex Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira yatangiye imirimo nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara. Ni nyuma yo guhererekanya ububasha na Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage yasimbuye kuri ziriya nshingano. Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Abawitabiriye barimo abakuriye amashami atandukanye y’Ingabo zo mu mutwe w’Inkeragutabara.
Rigathi Gachagua yashinje Guverinoma ya Kenya kugerageza kumuroga kabiri
Rigathi Gachagua uheruka kweguzwa ku nshingano ze nka Visi-Perezida wa Kenya, yashinje Perezida William Ruto w’iki gihugu kumukandamiza, ndetse no kugambanira igihango bagiranye muri 2022 ubwo batagiraga kuyobora igihugu. Gachagua aheruka kweguzwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ashinjwa ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze […]
M23 yinjiye muri Teritwari ya Walikale
Umutwe wa M23 ku Cyumweru wigaruriye ku nshuro ya mbere uduce two muri Teritwari ya Walikale, nk’uko amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi muri iriya Teritwari abyemeza. Uyu mutwe amakuru aravuga ko waraye wigaruriye uduce twa Kishali na Kalembe, ndetse ko ingabo zawo zari mu bilometero bibarirwa mu munani hafi y’akandi gace ka Kalonge na ko gaherereye […]
Mu Kinyarwanda gihanitse, Bamporiki yashimiye Perezida Kagame wamubabariye
Bamporiki Édouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi. Bamporiki ari mu bantu 32 baraye bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. Muri Mutarama 2023 Urukiko Rukuru rwari rwongereye ibihano yari yarahawe, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw. Bamporiki yari yarahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi […]
Ba Maj. Gen Alex na Kagame na Andrew Kagame ntabwo ari barumuna banjye: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yakuyeho urujijo rw’abaheruka kwitiranya ba Maj Gen Alex Kagame na Andrew Kagame kubera amazina yabo asa n’irye, avuga ko nta sano asanzwe afitanye na bo. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Perezida Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahinduriye imirimo aba basirikare bombi. Maj Gen Alex Kagame waherukaga gusoza inshingano zo […]
Kagame na Tshisekedi baganiriye na Perezida Louren?o
Perezida João Lourenço wa Angola mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye kuri telefoni na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka i Luanda aravuga ko ikiganiro cya Perezida Lourenço na bagenzi be cyibanze ku kibazo gihangayikishije cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa […]
RDC na Centrafrique byinjiye mu mikoranire ya gisirikare
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Repububulika ya Centrafrique. Ni amasezerano ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita, mu gihe ku ruhande rwa Centrafrique yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Rameaux-Claude Bireau. Amasezerano ya gisirikare ya Kinshasaa na Bangui agamije […]
Perezida Kagame yababariye Bamporiki na CG (Rtd) Emmanuel Gasana
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame. Aba bagabo bombi bari mu bantu 32 bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira. Muri Mutarama 2023 ni […]
Perezida Kagame yahaye imbabazi imfungwa 32
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka rya Perezida riha imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko. Kugeza amazina y’abahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu ntabwo aramenyekana. Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje iteka rya Minisitiri rifungura by’agateganyo abantu 2,017 bari bakatiwe n’inkiko; nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ryasohowe na […]
Jean Claude Musabyimana na Dr Musafiri ntibakiri ba Minisitiri
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira, yavanye mu mirimo Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Musafiri Ildephonse wari uw’Ubuhinzi n’Ubworozi. Musabyimana nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente ribigaragaza, yasimbuwe na Dr Patrice Mugenzi wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA). Musabyimana […]
Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo yahawe imirimo mishya
Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yahawe imirimo mishya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Luxembourg. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamuhaye iyo mirimo. Munyangaju yabaye Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019, kugeza muri Kanama uyu mwaka ubwo yasimburwaga kuri uwo mwanya […]
U Rwanda ntirwigeze rwemerera i Luanda ‘gucyura ingabo 4,000 zarwo ziri muri Congo’: Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutangaza ko u Rwanda rwemereye i Luanda gucyura ingabo zarwo zirenga 4,000 ivuga ko ziri ku butaka bwayo; avuga ko iyo ngingo itigeze inaganirwaho. Nduhungirehe yasubizaga ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa. Uyu mukuru wa Guverinoma ya […]
Icyo Loni ivuga ku birego bishinja RDF gufata ku ngufu abagore muri Centrafrique
Umuryango w’Abibumbye biciye mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), wahakanye ibirego bishinja ingabo z’u Rwanda gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bo muri kiriya gihugu, ushimangira ko uduce byavuzwe ko bakoreyemo biriya byaha zitadukoreramo. Ku wa 16 Ukwakira ni bwo umunyamakurukazi Barbara Debout yanditse inkuru ikubiyemo ibirego bishinja ingabo z’u Rwanda […]
U Buholandi buri gutekereza kohereza abimukira mu gihugu gituranye n’u Rwanda
Leta y’u Buholandi iri gutekereza uko yakohereza muri Uganda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro, nk’uko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yabitangaje ku wa Kane. Minisitiri w’Intebe Dick School mu kiganiro yahereye abanyamakuru i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko ari gahunda ikomeye cyane, ati: “Ariko hari byinshi bikwiye gukorwa”. Igitekerezo cyo kohereza muri Uganda abimukira n’abasaba ubuhungiro bo […]
Messi yahawe igihembo cy’umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose
Umunya-Argentine Lionel Messi, yahawe igihembo cy’uko ari we mukinnyi w’ibihe byose (GOAT) umupira w’amaguru wagize kuva wabaho. Ni igihembo Messi wahoze akinira amakipe ya FC Barcelona na Paris Saint-Germain mbere yo kwerekeza muri Inter Miami yahawe n’ikinyamakuru Marca. Marca ni ikinyamakuru cyo muri Espagne cyandika inkuru z’imikino akenshi ziba zibogamiye kuri Real Madrid yanyuzemo abandi […]
Israel irakeka ko yaba yivuganye Yahya Sinwar
Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyivuganye “ibyihebe bitatu” byo mu mutwe wa Hamas wo muri Palestine, kikavuga ko abo cyishe bashobora kuba barimo Yahya Sinwar wari umuyobozi mukuru w’uriya mutwe. IDF ibicishije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko bariya bantu batatu yabiciye mu bitero ingabo zayo zagabye muri Gaza. Yunzemo iti: “IDF na […]
Dr Kalibata yahembewe guteza imbere ibiribwa ku Isi
Dr. Agnes Kalibata, wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ku wa Kane tariki ya 16 Ukwakira yahawe igihembo cya ‘Justus-von-Liebig Award for World Nutrition’, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi. Dr Kalibata kuri ubu usigaye ari umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA), yaherewe kiriya gihembo muri Kaminuza ya Hohenheim mu […]
Gusenya FDLR si byo byonyine bizatuma umutekano ugaruka mu burasirazuba bwa RDC: Mukuralinda
Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasenya umutwe wa FDLR atari byo byonyine byatuma umutekano ugaruka mu burasirazuba bwayo, ko ahubwo hari ibindi isabwa gukora kugira ngo ikibazo gikemuke burundu. Alain Muku yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na BWIZA TV. Ni ikiganiro cyabaye […]
U Rwanda ntirukozwa ibyo kuba gusenya FDLR byahuzwa no gukuraho ‘ingamba z’ubwirinzi’ rwafatiye RDC
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko idashyigikiye kuba ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR byahuzwa no kuvanaho ‘ingamba z’ubwirinzi’ zafatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bijyanye no kuba iki gihugu gikunze kuzana amananiza nkana ku biba byumvikanyweho. Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda ubwo yaganiraga na BWIZA TV. Mu cyumweru gishize ni bwo […]
RDF yanyomoje inkuru ishinja ingabo zayo ziri muri MINUSCA gufata abagore ku ngufu
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyanyomoje inkuru ishinja ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) gufata abagore bo muri kiriya gihugu ku ngufu. Ni inkuru yanditswe n’umunyamakurukazi Barbara Debout wayitambukije mu binyamakuru bya The New Humanitarian na Le Monde. Uyu mu nkuru ye yasubiyemo ubuhamya bw’abagore batatu […]
Perezida Kagame yavuze imyato Amb Col (Rtd) Karemera wasezeweho bwa nyuma
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yavuze imyato Col (Rtd) Karemera Joseph uheruka kwitaba Imana, amugaragaza nk’umuntu waranzwe n’ubwitange haba mu gihe cyo kubohora igihugu na nyuma yaho. Mu cyumweru gishize ni bwo Col (Rtd) Karemera wabaye Minisitiri w’Uburezi, uw’Ubuzima, Ambasaderi ndetse n’umusenateri yapfuye azize uburwayi. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo mu nteko […]
Uganda: Ubwambure bw’umuhanzikazi w’umunyarwanda bwongeye gutitiza imihanda
Amashusho y’ubwambure bw’umunyarwandakazi Gloria Busingye uzwi mu muziki nka ‘Bugie’, yongeye gusakara ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda aho asanzwe akorera umuziki. Muri aya mashusho Bugie waririmbye indirimbo zirimo “Bankyawa” agaragara yicaye ku gatebe ashimashima imyanya ye y’ibanga. Kugeza ubu uwayafashe ntabwo aramenyekana. Icyakora nyirayo agaragara asa n’aho yari anyuzwe n’uko ari gufatwa. Amashusho ya […]
U Burundi ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara iteye ubwoba: Raporo
Raporo y’Ikigo Global Hunger Index yasohotse mu cyumweru gishize, yashyize u Burundi ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara iteye ubwoba. Ni raporo yasohotse ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira. Ni umwaka wa gatatu wikurikiranya u Burundi buyobora urutonde rw’ibihugu byugarijwe n’inzara kurusha ibindi. Ibihugu bitandatu ku Isi ni byo biri […]
Amavubi yisasiye Benin, icyizere cyo kujya muri CAN kirazanzamuka
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Les Guepards ya Benin ibitego 2-1, bituma icyizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 cyasaga n’icyatangiye kuyoyoka cyongera kuzamuka. Iyi kipe y’umutoza Frank Spittler yari yakiriye Benin kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kane wo mu tsinda D wo gushaka itike ya CAN izabera muri Maroc. Ni nyuma y’uwo […]
Kera kabaye u Bubiligi bwemereye EU guha RDF miliyoni 20 z’amadorali yayigeneye
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kera kabaye ugiye guha Ingabo z’u Rwanda miliyoni 20 z’amadorali, nyuma y’igihe ibihugu biwugize bitajya imbizi kuri aya mafaranga. Ku wa 2 Ukwakira ni bwo ibihugu bigize EU byemeranyije ko RDF igomba guhabwa ariya mafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ingabo zayo zirimo mu ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique. […]
Icyizere cy’uko RDC izemera gusenya FDLR ni gike: Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari icyizere gike cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izashyira mu bikorwa gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yiyemeje. Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike i Luanda muri Angola habereye inama ya ya gatanu ya ba Minisitiri b’Ububanyi […]
Ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka
Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (OVG), cyaraye gitangaje ko kuva ku Cyumweru gishize ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka. Umuyobozi ushinzwe ubumenyi muri OVG, Charles Balagizi wemeje aya makuru, yavuze ko amashusho yafashwe na satelite yerekana ibikoma byasohotse muri kiriya kirunga bitemba ku buryo byari bimaze kugera ku ntera […]
Perezida Kagame yahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex na Andrew Kagame
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka zasize ahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex Kagame na Andrew Kagame. Muri izi mpinduka Umukuru w’Igihugu yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara asimbuye kuri izo nshingano Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage wari umaze igihe azikora by’agateganyo. Mbere yo guhabwa izi nshingano Maj […]
Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ‘nyuma y’igihe agaragaza imyitwarire mibi
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwatangaje ko Munyangeyo Dieudonné Kennedy wayoboraga Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye, nyuma y’igihe agaragaraho imyitwarire idahwitse. RBA yemeje aya makuru biciye mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira. Iryo tangazo rivuga ko “Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru ruramenyesha abantu ko Munyangeyo […]
Kylian Mbappé aravugwaho gufata ku ngufu
Polisi y’i Stockholm muri Suède yatangije iperereza kuri rutahizamu Kylian Mbappé wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, nyuma yo kuregwa n’umwe mu bagore bamushinja kumufata ku ngufu. Itangazamakuru ryo muri Suède riravuga ko Mbappé yakoreye aya mahano muri imwe muri Hoteli zo muri iki gihugu, ubwo mu cyumweru gishize yari yahasohokeye n’incuti ze zirimo […]
Ubusambanyi buravuza ubuhuha mu ngabo za SANDF zagiye kurwanya M23
Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya imitwe yitwaje, ziravugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ubusambanyi. Iby’iyi myitwatire byamenyekanye nyuma y’ibaruwa yinubira iyi myitwarire mibi iheruka kwandikirwa diviziyo ishinzwe ibikorwa bya ziriya ngabo ifite icyicaro gikuru i Pretoria ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Loni zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO). Ingabo […]
Abakinnyi ba Nigeria banze gukina na Libya nyuma yo guhura n’uruva gusenya
Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Nigeria batangaje ko batari bukine umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bagombaga guhuriramo na Libya, nyuma yo guhera ku kibuga cy’indege. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira ni bwo The Super Eagles yagombaga kwesurana na Libya, mu mukino wa kane wo mu tsinda D amakipe yombi ahuriyemo n’ikipe […]
Katumbi yashimangiye ko abayoboye RDC bafite inyungu mu ntambara ya FARDC na M23
Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abona hari bamwe mu bantu bo hejuru mu butegetsi bwa kiriya gihugu bafite inyungu mu ntambara Ingabo zacyo zihanganyemo n’umutwe wa M23; ikaba impamvu nyamukuru itarangira. Kuri ubu imyaka irakabakaba itatu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubuye imirwano […]
Capitaine Traoré yavuze imyato les Etalons nyuma yo kwisengerera u Burundi
Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, yavuze imyato ikipe y’Igihugu cye nyuma yo gukatisha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Les Etalons babaye ikipe ya mbere ikatishije itike ya CAN 2025, nyuma yo gutsinda Intamba mu Rugamba z’u Burundi ibitego 2-0. Ibitego […]
Mu bitabara Rayon Sports yatsinze AS Kigali, Musanze na APR FC rubura gica
Mu gihe ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikomeje urugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc, amakipe afite abakinnyi batari kumwe n’Amavubi akomeje kwipima mu rwego rwo gufasha abakinnyi gukomeza kuguma ku murongo. Mu mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports yipimaga na AS Kigali, iyitsinda igitego 1-0. Igitego cy’umunya-Senegal Fall Ngagne […]
Luanda: U Rwanda na RDC byongeye guhurira ku meza y’ibiganiro
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu byongeye guhurira i Luanda muri Angola, mu nama yigaga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe; mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba […]
Kirehe: Batatu bafunzwe bakekwaho gutsinsura urutoki rwa Ntahompagaze
Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafunze abantu batatu bo mu karere ka Kirehe bakekwaho gutema urutoki rw’umuturage bakarwararika. Umuturage watemewe urutoki ni uwitwa Ntahompagaze Théoneste wo mu mudugudu w’Umutuzo, akagari ka Bisigara ho mu murenge wa Mushikiri w’akarere ka Kirehe. Amakuru avuga ko yatemewe insina zibarirwa muri 200. Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, […]
Harmonize yatanze umucyo ku by’itandukana rye na Fiancée we
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yemeje ko yamaze gutandukana Poshy Queen bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo. Uyu musore yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Yagize ati: “Ibirimo kuvugwa byose ku rukundo rwanjye ndimo kubibona kandi simbyishimiye, ndarahira ko ntashobora guhisha ibyo nari nashyize ku mugaragaro. […]
Rulindo: Meya yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro umusaba gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yandikiye Meya w’akarere ka Rulindo imwibutsa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro imaze igihe yaramugejejeho wo gusubiza mu kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo wirukanwe arengana. Ku wa 7 Ukwakira ni bwo iriya Komisiyo yandikiye Meya Mukanyirigira Judith imusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald. Muri Mata […]
Charles Onana yijunditse Perezida Paul Kagame
Umunya-Caméroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, yijunditse Perezida Paul Kagame avuga ko ari we uri inyuma y’urubanza aregwamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki cyumweru ni bwo i Paris mu Bufaransa hatangiye kuburanishirizwa urubanza uyu mugabo aregwamo. Ni urubanza yarezwemo n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse jenoside, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA muri […]
Amavubi yaterewe igisa na mpaga muri Côte d’Ivoire
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye inyagiwe na Bénin ibitego 3-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Bénin yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa gatatu wo mu tsinda D waraye ubereye kuri Stade yitiriwe Felix Houphouet Boigny muri Côte d’Ivoire. Byasabye umunota wa karindwi w’umukino ngo Steve Mounie […]
Caméroun: Kuganira ku buzima bwa Perezida Paul Biya byaciwe
Leta ya Caméroun yaciye kuganira ku buzima bwa Perezida Paul Biya w’iki gihugu, mu gihe ibihuha bivuga ku buzima bw’uyu mukambwe bikomeje kuba byinshi. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru z’uko Perezida Biya yaba atakiriho. Guverinoma ya Caméroun mu itangazo yasohoye yavuze ko Perezida Biya w’imyaka 91 y’amavuko ari mu bitaro, […]
Amb. Col (Rtd) Karemera yapfuye
Ambasaderi akanaba Col (Rtd) Karemera Joseph wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024. Karemera yabaye Minisitiri w’uburezi ndetse n’umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Yabaye kandi Minisitiri wa mbere w’ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mukambwe wanabaye mu ngabo z’u Rwanda mbere yo kuzivamo afite […]