Abapolisi bakuru barimo CP Basabose na ACP Twahirwa bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru yatangaje ko abapolisi 154 barimo barindwi bo ku rwego rwa ba Komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Commissioner of Police (CP) Denis Basabose wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano. Abandi nk’uko Polisi […]
Dr Pierre Damien Habumuremyi yahawe imirimo mishya
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yahawe imirimo mishya, agirwa umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, Urubuga ngishwanama rw’inararibonye rw’inararibonye z’u Rwanda. Ni inshingano Dr Habumuremyi yahawe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame. Abandi bahawe inshingano nk’abagize ruriya rwego barimo Amb. […]
Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Lavrov w’u Burusiya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatandatu yahuye anakorana inama na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov. Abakuru ba dipolomasi z’ibihugu byombi bahuriye mu mujyi wa Sochi, ahari kubera inama ya mbere y’abaminisitiri yiga ku bufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika. Inama yabo yasize u Rwanda […]
U Rwanda rwitandukanyije n’inkuru zihuza Mondlane na FDLR
Guverinoma y’u Rwanda Rwanda yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe rishinja umutwe wa FDLR kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique. Abanya-Mozambique batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu bakomeje kwigaragambya, bamagana ibyavuye mu matora yabaye muri iki gihugu mu minsi ishize. Ni amatora yasize Daniel Chapo wo ku ruhande rw’ishyaka Frelimo atangajwe nka Perezida mushya, atsinze […]
Ruto yaterefonnye Trump
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yahamagaye kuri Telefoni Donald Trump uheruka kongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku nzego Nairobi na Washington bashobora kuba bakwaguriramo ubufatanye. Kenya isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, gusa aya masezerano Perezida Ruto yasinyanye na Joe Biden […]
Nta murwayi wa Marburg n’umwe ukiri mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo yatangaje ko abarwayi bose bari barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg bamaze gukira, ibisobanura ko nta muntu n’umwe ukiyirwaye mu gihugu. Ku wa 27 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje bwa mbere ko iki cyorezo cyagaragaye mu gihugu. Kuva icyo gihe ababarirwa […]
Amerika yongeye kotsa igitutu u Rwanda na RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zongeye kotsa igitutu u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano iheruka kongera kuburwa hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC. Impande zombi zimaze ibyumweru bitatu zirwanira muri Teritwari ya Walikale ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Intara ya […]
Perezida yirukanye Baltasar wihaye akabyizi n’abagore barenga 400 barimo mushiki we
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée-Équatoriale yirukanye ku mirimo Baltasar Ebang Engonga wari umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri iki gihugu. Uyu mugabo yirukanwe nyuma y’amashusho ye yagiye ku karubanda amugaragaza yiha akabyizi n’abagore barenga 400. Ni abagore biganjemo ab’abayobozi bakomeye muri Guinée, kugeza kuri mushiki wa Perezida. Iteka rya Perezida […]
APR FC yahawe ‘Jenerali’ uyiyobora
Ikipe ya APR FC yamaze guhabwa Umuyobozi Mukuru mushya (Chairman) usimbura Col (Rtd) Karasira Richard wamaze kuvanwa ku buyobozi bw’iyi kipe. Ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Col (Rtd) Karasira atakiri Chairman wa APR FC yari amaze amezi 17 abereye umuyobozi. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musirikare […]
RDC: Abadepite barakajwe n’isaluti yaterewe Nduhungirehe i Goma
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatuye uburakari Guverinoma y’iki gihugu, kubera icyubahiro cya gisirikare giheruka guhabwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe. Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Nduhungirehe yari i Goma, aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza urwego ruvuguruye ruhuriweho n’u Rwanda, Repubulika Iharanira […]
Colonel (Rtd) Karasira yirukanwe ku buyobozi bwa APR FC
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwirukanye Col (Rtd) Karasira Richard wari umuyobozi mukuru wa APR FC, nyuma y’ibibazo bikomeje kurangwa muri iyi kipe. Amakuru y’uko Col (Rtd) Karasira atakiri Chairman wa APR FC yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Sam Karenzi ukurikiranira hafi amakuru yo muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yirukanwe nyuma […]
U Rwanda rwongeye koherereza abanya-Gaza imfashanyo
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yohereje imfashanyo ingana na Toni 19 muri Gaza, mu rwego rwo gufasha abaturage bo muri iyi ntara bugarijwe n’ingaruka z’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas. U Rwanda rwatanze iyi mfashanyo rufatanyije n’ubwami bwa Jordan, ikaba yatanzwe biciye mu muryango ukora ibikorwa by’ubutabazi w’ubu bwami. Imfashanyo u Rwanda rwatanze kuri uyu […]
M23 yavuye mu gace k’ingenzi yaherukaga kwigarurira
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize. Kamandi GÎte iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Édouard, ikaba irimo inzira igana muri teritwari ya Beni, ahakorera indi mitwe yitwaje intwaro ihanganye na Leta ya RDC nka ADF n’undi witwa Zaïre. Ku wa 3 Ugushyingo ni bwo […]
Umunsi Trump abwira Kagame ko ari iby’agaciro kumugira nk’inshuti
Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu yashimiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu. Trump yatorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atsinze arusha Kamala Harris wo mu ishyaka ry’aba-Démocrates bari bahataniye kwinjira muri White House. Perezida Kagame mu butumwa yanditse ku rubuga rwe […]
Perezida Kagame yashimiye Trump watorewe kuyobora Amerika
Perezida Paul Kagame yashimiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu. Trump wayoboye Amerika hagati ya 2016 na 2020, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ahigitse Kamala Harris usanzwe ari Visi-Perezida wacyo bari bahatanye mu matora. Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe […]
Fatakumavuta yoherejwe muri gereza y’ i Mageragere
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2024,rwategetse ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, agakurikiranwa afunze. Uyu mugabo akurikiranweho gusebanya akoresheje imiyoboro ya YouTube yakoreraga kimwe no ku rubuga nkoranyambaga rwa X; ibyatumye aregwa n’abantu batandukanye. Mu bamureze nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze ubwo yaburanaga […]
Miss Muheto yafunguwe
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, rwategetse ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Divine Muheto afungurwa. Ni mu mwanzuro w’urubanza rwaregwagamo uyu mukobwa urukiko rwasomye kuri uyu wa Gatatu. Miss Muheto yari amaze igihe afunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha […]
APR FC yatewe mpaga
Komisiyo y’amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateye mpaga y’ibitego 3-0 APR FC nyuma yo gukora amakosa yo gukinisha abanyamahanga 7 mu kibuga mu mukino wayihuje na Gorilla FC. Ni umwanzuro iyi Komisiyo yafashe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’ikirego Gorilla FC yari yaratanze. APR FC yakinishije abanyamahanga barindwi mu gihe umubare ntarengwa […]
Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika
Umunyapolitiki Donald wo mu ishyaka ry’aba Républicain yongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Kamala Harris bari bahatanye mu matora. Trump yegukanye intsinzi nyuma yo kugeza ku majwi 270 asabwa ugomba gutorerwa kuyobora Amerika. Ni amajwi atangwa hagendeye kuri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko zirindwi zigira uruhare […]
Amatora yo muri Amerika: Trump ari imbere ya Kamala Harris mu majwi yabaruwe
Amajwi yatangiye kubarurwa nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, arerekana ko Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba-Republicain ari imbere ya mukeba we, Kamala Harris wo ku ruhande rw’aba-Democrates. Kugeza ubu aba bakandida bombi bari gutanguranwa kugeza ku majwi 270 atangwa hagendewe ku mubare […]
APR FC yahagaritse Capt (Rtd) Ntazinda
Ikipe ya APR FC ku wa Kabiri yahagaritse ku mirimo Capt (Rtd) Ntazinda Eric wari umukozi wayo ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager). Capt Ntazinda yahagaritswe nyuma y’amakosa yabaye ku mukino wa shampiyona APR FC iheruka kugwamo miswi na Gorilla FC 0-0. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakoze amakosa yo gukinisha abakinnyi barindwi […]
Amajyaruguru: RRA yahaye ishimwe abasora bahize abandi
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo cyashimiye abasora bo mu ntara y’Amajyaruguru bahize abandi mu gutanga umusoro. Ni igikorwa RRA yakoraga ku nshuro ya 22, kikaba cyabereye mu karere ka Musanze. Mu byashingiweho hashimwa bariya bantu harimo kuba baramenyekanishije bakanishyura imisoro ku gihe, kuba bafite EBM, kuba batanga […]
Meddy na The Ben mu bafungishije Fatakumavuta
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo rwasubukuye urubanza ruregwamo Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nka Fatakumavuta. Ni urubanza rwakabaye rwaraburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu cyumweru gishize, gusa uregwa asaba urukiko kuba rurusubitse kugira ngo afate umwanya wo kwiga dosiye ye. Mu iburanisha ryo […]
Bartasar wihaye akabyizi n’abagore barenga 400 barimo na mushiki wa Perezida ‘yabanduje SIDA’
Ubutabera bwo muri Guinée-Équatoriale burashinja Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri Guinée-Équatoriale, kwanduza SIDA abagore barenga 400 byagaragaye ko yaryamanye na bo. Iby’uyu mugabo byagiye hanze nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi muri Guinée zamukoragaho iperereza ku byaha bya ruswa zitahuye muri mudasobwa ye amavidewo abarirwa mu magana amugaragaza yiha […]
RDC yafunze umupaka wayo n’u Rwanda
Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu aravuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunze umupaka wa la Corniche uzwi kw’izina rya Grande Barrière uyihuza n’u Rwanda. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Abanyarwanda ndetse n’abandi bakorera akazi mu mujyi wa Goma muri iki gitondo bazindutse nkuko bisanzwe bajya mu kazi, ariko basubizwa inyuma n’abapolisi ba RDC. […]
Akomeje kurikoroza nyuma yo kwiha akabyizi n’abagore barenga 400 barimo mushiki wa Perezida
Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza ku mari muri Guinée-Équatoriale, akomeje kuvugisha abantu nyuma yo kuryamana n’abagore barenga 400 barimo n’ab’abayobozi bakomeye mu gihugu. Iby’uyu mugabo byagiye hanze nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi muri Guinée zitahuye amavidewo abarirwa mu magana amugaragaza yiha akabyizi n’abagore batandukanye. Mu bagore uyu mugabo amakuru avuga ko yaryamanye […]
RDC yanze Ambasaderi Col (Rtd) Shem Amadi wa Kenya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze umwaka urenga yaranze kwemeza Col (Rtd) Shem Amadi Kenya yatanze nka Ambasaderi ugomba kuyihagararira i Kinshasa. Ni nyuma y’imyaka ibarirwa muri ibiri umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi ahanini n’ubwumvikane buke hagati ya ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we, William Samoei Ruto. Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi […]
APR FC yarezwe muri FERWAFA
Ikipe ya Gorilla FC yareze APR FC mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), iyishinja gukinisha umubare w’abanyamahanga uruta uw’abemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo Gorilla FC yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0. Muri […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku birego bishinja RDF kurasa ku bigaragambya i Maputo
Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje inkuru zishinja ingabo z’u Rwanda ziri Mozambique kurasa ku baturage bari mu myigaragambyo i Maputo, itanga umucyo w’uko muri uyu murwa mukuru wa Mozambique nta ngabo za RDF zihaba. Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira ni bwo i Maputo habereye imyigaragambyo y’abashyigikiye umunyapolitiki Venâncio Mondlane. Uyu mugabo kuri ubu uru […]
NPSC yasabye Meya wa Rulindo gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye ubugira 3
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) yandikiye umuyobozi w’akarere ka Rulindo ibaruwa ya gatatu imusaba gusubiza mu kazi uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo yirukanye. Ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira ni bwo NPSC yongeye kwandikira Meya Mukanyirigira Judith imusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald. Iyi Komisiyo yasubizaga uyu muyobozi ku ibaruwa […]
Simpakana ko tudafasha M23 ahubwo ndabyemeza: Gen Kulayigye
Igisirikare cya Uganda biciye mu muvugizi wacyo, Brig Gen Felix Kulayigye, kivuga ko nta bibazo umutwe wa M23 uteje Uganda usibye icyo kuba uyu mutwe utuma imari y’abacuruzi bo muri kiriya gihugu yinjira muri Congo uko bikwiye. Kuva muri 2023 M23 ni yo igenzura ibice bitandukanye byegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na […]
Ikipe imwe mu Rwanda ni yo nka Rayon Sports dutinya: Muvunyi
Muvunyi Paul wahoze ari Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko ikipe imwe mu Rwanda ari yo batinya ndetse bakanubaha, ko ariko na yo Hari ubwo bayica mu rihumye bakayitwara igikombe. Muvunyi yabitangaje ku wa Gatanu ubwo we na bagenzi be bagiye bayobora Rayon Sports basuraga abakinnyi b’iyi kipe mu myitozo biteguriragamo umukino w’umunsi wa karindwi […]
Ikosa rikomeye ubutegetsi bwa RDC bwakoze mu mboni za Gen (Rtd) Kabarebe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere James Kabarebe, asanga kuba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakoze ikosa ryo gukurikira abafite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda ari byo byakururiye iki gihugu ibibazo kimazemo imyaka myinshi. Gen (Rtd) Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Mvemba Dizolele wo mu kigo […]
Abahoze bayobora Rayon Sports bayisuye, bayiha intego yo guhuhura Kiyovu Sports
Abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports nyuma yo kwiyunga, kuri uyu wa Gatanu bayisuye mu myitozo baha abakinnyi bayo intego yo kuzatsinda Kiyovu Sports. Abasuye Murera mu Nzove bari barangajwe imbere na Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate batakunze gucana uwaka, Thadée Twagirayezu, Dr Emile Rwagacondo, Ngoga Roger n’abandi. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rayon […]
Manchester United yaguze umutoza mushya
Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza kuri uyu wa Gatanu yemeje umunya-Portugal, Ruben Amorim nk’umutoza wayo mushya. Amorim w’imyaka 39 y’amavuko, yasinye amasezerano yo gutoza United kugeza muri 2027, nk’uko iyi kipe yabyemeje biciye mu itangazo yasohoye ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu mugabo wasimbuye Umuholandi Erik Ten Hag, yari asanzwe ari umutoza mukuru […]
Perezida Masisi yemeye intsinzwi
Perezida Mokgweetsi Masisi (uri kumwe na Perezida Kagame ku ifoto) wa Botswana yemeye ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yerekanye ko ishyaka rye ryatsinzwe bikabije. Mu gihe amajwi menshi amaze kubarurwa, ishyaka Umbrella for Democratic Change (UDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ni ryo riri imbere mu […]
Urugendo rwa Gachagua nka Visi-Perezida wa Kenya rwageze ku iherezo
Icyizere cya Rigathi Gachagua cyo gukomeza kuba Visi-Perezida wa Kenya cyamaze kuyoyoka burundu, nyuma y’uko Urukiko Rukuru muri iki gihugu ku wa Kane rwakuyeho icyemezo ruvanyeho icyemezo rwari rwarafashe cyo gukumira irahira rya Prof. Kithure Kindiki ugomba kumusimbura. Ku wa 17 Ukwakira ni bwo Sena ya Kenya yahaye umugisha icyemezo cyo kweguza Gachagua cyaherukaga gufatwa […]
Perezida Kagame yakomeye Amavubi amashyi
Perezida Paul Kagame yakomeye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ amashyi, nyuma yo kunyagira Djibouti ibitego 3-0 akayisezerere ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Amavubi yari yakiriye Djibouti kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN). Ni nyuma y’ubanza Djibouti yari yatsinzemo u Rwanda […]
Yaka Mwana yongeye gutabwa muri yombi
Gasore Pacifique uzwi mu biganiro bitambuka kuri YouTube nka Yaka Mwana, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024. Yaka yafatiwe ahakorera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yari yagiye gukurikirana iburanisha ry’imanza ziregwamo Miss Nshuti Divine Muheto na Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta. Yaka yatawe muri yombi azira guteza akavuyo […]
Nyuma yo kuva i Kampala, Tshisekedi yaraye i Burundi
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaraye i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bihuriwe mu isoko rusange rya Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (COMESA). Tshisekedi yageze i Bujumbura akubutse i Kampala aho ku wa Gatatu yagiriye uruzinduko rw’amasaha make. Ni uruzinduko rwasize we na Perezida Yoweri Kaguta Museveni baganiriye ku […]
MINALOC yinjiye mu gisa no kumvana imitsi kiri hagati ya NPSC na Meya wa Rulindo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko igiye kuganira ku gisa n’ihangana rimaze iminsi riri hagati ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo batajya imbizi ku mwanzuro wo gusubiza mu kazi uwari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo umaze igihe yarirukanwe. Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, mu kiganiro yahaye Kigali Today yavuze […]
Museveni yavuze ibyo yaganiriyeho na Tshisekedi yatumije i Kampala
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko i Kampala muri Uganda rwasize yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni uruzinduko rwamaze amasaha make, Tshisekedi akaba yari yararutumiwemo na Perezida wa Uganda. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe, bibera mu […]
Muvunyi na Sadate barebanaga ay’ingwe biyemeje kumwenyuza aba-Rayon Sports
Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate bahoze bayobora Rayon Sports, biyemeje gushyira ku ruhande amakimbirane bari bamaze igihe bafitanye bagafatanya kuyobora Rayon Sports. Mu myaka yashize ni bwo aba bagabo bombi basimburanye ku buyobozi bwa Rayon Sports bagiranye ibibazo, bisubiza inyuma iriya kipe ku buryo byanabaye ngombwa ko icikamo ibice bibiri. Mu minsi ishize ubwo igice […]
Colonel wa FARDC n’ingabo yari ayoboye bihuje na M23
Col Gilbert Ekombe Bongilima wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yiyunze kuri M23 we n’igice kinini cy’ingabo yari ayoboye. Col. Ekombe yari asanzwe ari umuyobozi wa regiment ya 137 ya FARDC ikorera muri Groupement ya Luberiki ho muri Teritwari ya Walikale. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo uyu Ofisiye mukuru […]
Intasi nkuru z’u Rwanda na RDC i Luanda
Impuguke mu butasi zo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira zirahurira i Luanda muri Angola mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe ku wa Kabiri yabwiye France 24 ko iyi nama iza […]
Miss Nshuti Divine Muheto arafunzwe
Polisi y’Igihugu yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 afunzwe, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze ndetse atanagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Polisi yemeje ko uyu mukobwa afunzwe ibicishije ku rubuga rwayo rwa X. Yagize iti: “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha […]
Jenerali wayoboye urugamba rwahiritse ku butegetsi Idi Amin yapfuye
Gen (Rtd) David Musuguri wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Kabiri afite imyaka 104 y’amavuko. Uyu mukambwe yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Mwanza aho yari amaze iminsi avurirwa. Gen Musuguri wabaye mu gisirikare cya Tanzania imyaka 46, yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki imyaka umunani, hagati ya 1980 na […]
M23 irakoza imitwe y’intoki kuri Pinga
Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira wegereye agace ka Pinga ko muri Teritwari ya Walikale, ku buryo isaha n’isaha ushobora kukigarurira. Pinga isanzwe ifatwa nk’ibirindiro bikuru by’umutwe witwaje intwaro wa NDC-R uyoborwa na ’Gen’ Guidon Shimiray Mwissa, akaba ari na we uyobora ry’imitwe ya Wazalendo. Aka gace gasanzwe kabamo ikibuga cy’indege […]
MONUSCO iri gukorera FDLR ubutasi: AFC/M23
Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryongeye gushinja Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) gukorana n’abarimo FDLR. FDLR ni umwe mu mitwe igize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zimaze igihe zirwana na M23. Impande zombi kuri ubu zimaze icyumweru kirenga zirwanira muri […]
Rodri yegukanye Ballon d’Or, igikuba kiracika
Umunya-Espagne Rodri Hernandez ni we waraye wegukanye igihembo cya Ballon d’Or gisanzwe gitangwa n’ikinyamakuru France Football, nyuma yo guhigika abarimo umunya-Brésil Vinicius Jr. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, yegukanye iki gihembo nyuma yo gufasha ikipe y’Igihugu ya Espagne kwegukana Euro ya 2024. Yatwaranye na Man City kandi ibikombe birimo icya Premier league, Super Cup ya […]
Meya wa Rulindo yongeye kujya mu mitsi na NPSC kubera wa Gitifu yirukanye
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yongeye kujya mu mitsi na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (NPSC) yari yamusabye gusubiza mu kazi Gitifu w’umurenge yirukanye amurenganya, ayumvisha ko ikwiye guha agaciro impamvu yashingiyeho yirukana uriya mukozi. Ku wa 7 Ukwakira ni bwo NPSC yari yandikiye Meya Mukanyirigira imwibutsa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro […]
Abasirikare 40 ba Tchad biciwe mu kigo cya gisirikare
Perezidansi ya Tchad yatangaje yatangaje ko abasirikare babarirwa muri 40 b’iki gihugu biciwe mu kigo cya gisirikare giherereye hafi y’ikiyaga cya Tchad barimo. Byabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira. Itangazo Perezidansi ya Tchad yasohoye kuri uyu wa Mbere rivuga ko nyuma ya kiriya gitero Perezida wa kiriya gihugu, Gen Mahamat Idriss Déby yahise atangiza […]
Vinicius Jr ntabwo ari we uri butware Ballon d’Or
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko umunya-Espagne Rodrigo Hernandez ari we uri buze guhabwa igihembo cya Ballon d’Or, aho kuba umunya-Brésil Vinicius Jr. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 ni bwo ikinyamakuru France Football kiri butange iki gihembo. Vinicius watwaranye na Real Madrid igikombe cya UEFA Champions league ndetse […]
Manchester United yirukanye Erik Ten Hag
Ikipe ya Manchester United kuri uyu wa Mbere yirukanye Umuholandi Erik Ten Hag wari umutoza wayo mukuru. Uyu mugabo wari umaze imyaka ibiri n’igice atoza iriya kipe ifite ibikombe byinshi mu Bwongereza, yirukanwe kubera umusaruro mubi. Manchester United nyuma y’umunsi wa cyenda wa Premier league iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11. Ten Hag w’imyaka […]
Amaraso mashya mu Mavubi ya CHAN nyuma yo kwandikira amateka mabi kuri Djibouti
Umutoza Torsten Frank Spittler w’ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yitabaje abandi bakinnyi bashya, kugira ngo bamufashe kwitegura umukino wo kwishyura u Rwanda ruzahuriramo na Djibouti ku wa Kane w’iki cyumweru. Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira Djibouti yari yakiriye Amavubi kuri Stade Amahoro, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN izabera mu bihugu bya Kenya, Tanzania […]
Walikale: M23 yigaruriye duce dushya
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’imirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi Teritwari imaze iminsi itandatu iberamo imirwano ikomeye. Amakuru anemezwa na Sosiyete Sivile y’i Walikale aravuga ko imirwano yo kuri uyu wa Gatandatu yasize M23 yigaruriye uduce turimo […]
CAF yateye Libya yitegura gusura Amavubi mpaga
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yateye mpaga ikipe y’Igihugu ya Libya yitegura gukina n’ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ mu kwezi gutaha. Libya yatewe mpaga izira kuburabuza ikipe y’Igihugu ya Nigeria bagombaga guhura muri uku kwezi k’Ukwakira bashaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025. The Super Eagles ya Nigeria yagombaga gusura Libya mu mukino wa kane wo […]
Burundi: Polisi yarashe mu kico 3
Polisi y’u Burundi mu ijoro ryacyeye yarasiye abantu batatu mu ntara ya Ngozi ho mu majyaruguru y’u Burundi, parapfa. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2024. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko uru rugomo rwatewe n’“ubusinzi ndetse n’imyitwarire mibi y’abapolisi bakorera kuri Sitasiyo ya Ngozi”. Kuri […]
U Bufaransa bwijunditse M23
Leta y’u Bufaransa yamaganye umutwe wa M23, nyuma yo kubura imirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasize winjiye muri Teritwari ya Walikale. Kuva ku Cyumweru gishize ni bwo imirwano yagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yatangiye muri iriya Teritwari. Ku Cyumweru gishize M23 yigaruriye agace ka Kalembe yaje […]
RED-Tabara irigamba kwivugana abasirikare barenga 40 b’u Burundi barimo Lt. Col
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi uravuga ko wiciye muri Kivu y’Amajyepfo abasirikare 45 b’u Burundi, ubwo impande zombi zasakiraniraga mu mirwano. Patrick Nahimana uvugira uyu mutwe yavuze ko imirwano bariya basirikare biciwemo yari imaze icyumweru n’igice ibera mu biturage bya Kaberukwa, Ngumiyano na Ibaciro byo muri Itombwe ho muri Kivu y’amajyepfo. Ni imirwano […]