Jenoside yakorewe Abahutu mu Burundi mu 1994: Minisitiri Kayikwamba yahinduye imvugo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahinduye imvugo nyuma yo gutangariza muri Loni ko mu 1994 habaye Jenoside yakorewe Abahutu b’i Burundi. Ku wa 16 Mata ni bwo Umukuru wa dipolomasi ya RDC yabwiye akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Loni ko mu Burundi habaye iriya Jenoside. Uyu yavuze ko usibye Jenoside yakorewe […]
Abasirikare 12 b’u Burundi barohamye muri Tanganyika

Abasirikare 12 bo mu ngabo z’u Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize barohamye mu kiyaga cya Tanganyika nyuma yo gukora impanuka y’ubwato. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo ubwato buto (Vedette Rapide) bw’Igisirikare cy’u Burundi kirwanira mu mazi bariya basirikare barimo bwakoze impanuka. Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko mu basirikare […]
Hategerejwe ijambo rya Joseph Kabila uri i Goma

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata byitezwe ko avugira ijambo mu mujyi wa Goma. Kabila ari muri uyu mujyi kuva ku wa Gatanu w’iki cyumweru, nyuma yo kuwugeramo avuye i Harare muri Zimbabwe yari yarahungiye muri 2024. Mbere yo kuza i Goma, […]
U Buholandi bwafunze Ambasade zabwo mu bihugu birimo u Burundi

Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko yafunze Ambasade z’iki gihugu mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, birimo u Burundi. U Buholandi bwemeje aya makuru biciye mu ibaruwa Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Caspar Veldkamp yandikiye Inteko Ishinga Amategeko. Muri iyo baruwa yagize ati: “Ndashaka gufunga za Ambasade eshanu na za ‘Consulats’ ebyiri muri rusange: iy’i […]
Joseph Kabila uri i Goma mu mazi abira

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gutangira gukurikirana mu nkiko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu, nyuma yo kumushinja ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru. Kinshasa yatangaje iyi gahunda nyuma y’amasaha make Kabila avuye muri Zimbabwe aho yari yarahungiye, akajya mu mujyi wa Goma kuri ubu uri mu maboko […]
Icyo M23 ivuga kuri Joseph Kabila uri mu matware yayo

Umutwe wa M23 watangaje ko nta kibazo ubona ku kuba Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu mujyi wa Goma uri mu maboko yawo, nta kibazo ubibonamo. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo Kabila yageze i Goma avuye muri Zimbabwe, aho yari amaze igihe yarahungiye. […]
Nyuma ya Kabila, Katumbi na we ategerejwe i Goma

Umunyapolitiki Moïse Chapwe Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu mujyi wa Goma. Amakuru avuga ko uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka Ensemble Pour la Republique azagera muri uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu minsi mike iri imbere, akazanyura i Kigali. Umujyi wa Goma kuva muri Mutarama uyu […]
Perezida Ndayishimiye yahekeshejwe umusaraba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kugaragara ahetse umusaraba, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abakristu ba Kiliziya Gatolika. Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata, ubwo abakristu bo hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’Uwa Gatanu Mutagatifu. Ni umunsi Yezu Kristu yitanzeho igitambo cyuzuye, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse […]
Jenoside yakorewe Abahutu: U Burundi bwanyomoje Minisitiri Kayikwamba wa RDC

U Burundi biciye muri Amb. Gateretse Ngoga Frédéric usanzwe ari Umujyanama Mukuru ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bwanyomoje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC uheruka gutangaza ko mu 1994 kiriya gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abahutu. Minisitiri Wagner Thérèse Kayikwamba yatangaje ko mu myaka 31 ishize mu Burundi habaye Jenoside yakorewe […]
Joseph Kabila yaciye i Kigali ajya i Goma

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kugera mu mujyi wa Goma nyuma yo kuva mu buhungiro. Kabila wayoboye RDC imyaka 18 nyuma yo gusimburwa ku butegetsi na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yari amaze umwaka yarahungiye i Harare muri Zimbabwe. Ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata ni bwo […]
U Rwanda rwemereye inzira ingabo za SADC zaheze i Goma

U Rwanda rwemereye ingabo z’umuryango wa SADC zari zaroherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwanya umutwe wa M23, kuzaca ku butaka bwarwo zitaha. Mu Ukuboza 2023 ni bwo SADC yohereje ziriya ngabo muri Congo Kinshasa kugira ngo zifashe ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Kuva mu mpera za […]
Menya igitera kuva imyuna n’uko wabyirinda

Kuva imyuna bishobora kuba ikibazo gikomeye k’uyifite, gusa akenshi ntago aba ari ikibazo gikomeye kandi gishobora gukemurwa mu buryo bworoshye. Imyuna igabanyije mu byiciro bibiri; kuva bishobora guturuka imbere cyane mu mazuru cg mu gice cy’inyuma mu mazuru. Kuva bituruka mu gice cy’inyuma mu mazuru nibyo biboneka cyane, ku rugero rwa 90%, bikaba biterwa n’udutsi […]
Amerika igiye gufunga Ambasade zayo mu bihugu birimo Congo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, birimo iyo muri Repubulika ya Congo. Ambasade 10 na ‘Consulats’ 17 ni zo ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya gufunga, nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibivuga. Inyandiko y’imbere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika iki gitangazamakuru […]
Umujyanama wihariye wa Trump uherutse i Kigali yashyize mu majwi u Rwanda na RDF

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gushyira u Rwanda mu majwi, zirusaba kuvana ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zivuga ko ruhafite. Amerika yarwikomye biciye mu mujyama wihariye wa Perezida Donald ku bijyanye na Afurika, Massad Boulos. Uyu mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane, yagize ati: “Turashimangira icyemezo duhagazeho: U […]
Uganda: Gen. Muhoozi yashyizeho intasi nkuru nshya

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatatu yashyizeho umukuru w’ubutasi bwa gisirikare mushya. Uwahawe izi nshingano nk’uko umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za Uganda, Major Chris Magezi yabitangaje, ni Maj Gen Richard Otto. Uyu Jenerali yasimbuye kuri izi nshingano Maj Gen James Birungi wari umaze igihe akuriye ubutasi bwa gisirikare muri Uganda. […]
Umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC kwa Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro byabereye mu muhezo na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé. Gnassingbé ni we uheruka kugenwa n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Perezidansi ya RDC yatangaje ko Tshisekedi na Perezida wa […]
PSG n’u Rwanda byongereye amasezerano ya Visit Rwanda

Ikipe ya Paris Saint-Germain y’u Bufaransa na Leta y’u Rwanda, bongereye amasezerano y’ubufatanye bafitanye yo kumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Iyi kipe y’i Paris yatangaje ko amasezerano mashya yasinyanye n’u Rwanda azageza muri 2028. Amasezerano yayo n’u Rwanda agena ko iyi kipe igomba kwamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo cya Stade ya Parc […]
Menya uturere 10 dukennye kurusha utundi mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurirashamibare (NISR), cyashyize akarere ka Nyamagabe ku mwanya wa mbere mu dukennye kurusha utundi mu Rwanda. Ni ibikubiye muri raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi buzwi nka Household Living Conditions Survey (EICV) bukorwa ku mibereho y’abaturage. Ni Ubushakatsi bwakorwaga ku nshuro ya karindwi. Raporo y’ubushakashatsi bwa 2023/24 yerekana ko Abanyarwanda babana n’ubukene bangana na […]
Ntazinda wari Meya wa Nyanza arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’akarere ka Nyanza. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo “afunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.” Meya Ntazinda Erasme yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make inama njyanama y’akarere ka Nyanza imuhagaritse ku nshingano zo kuyobora akarere ka Nyanza yari amaranye […]
MONUSCO yasubije M23 iyishinja kurekura rwihishwa FARDC na FDLR zirenga 1,800

Umutwe wa M23 urashinja ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO kurekura abasirikare babarirwa muri 1,800 bo mu Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babuhungiyeho, kugira ngo bahungabanye umutekano mu mujyi wa Goma. Kuva muri Mutarama uyu mwaka ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma, abasirikare barimo aba FARDC na FDLR barwanaga na […]
Nyanza: Meya Ntazinda Erasme yirukanwe

Inama njyanama y’akarere ka Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata yirukanye Ntazinda Erasme wari umaze igihe ari umuyobozi wa kariya karere. Umwanzuro wo kwirukana uyu muyobozi wafashwe nyuma y’inama idasanzwe ya njyanama y’akarere yabaye ku wa Kabiri. Itangazo ryasohowe n’akarere ka Nyanza rivuga ko Meya Ntazinda yazize kunanirwa kuzuza inshingano ze. Riragira riti: […]
Perezida Kagame yakiriye Maréchal Birhanu Jula

Perezida Paul Kagame kuri uyu Kabiri tariki ya 15 Mata, yakiriye anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula. Uyu musirikare n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ibiro by’Umukuru w’igihugugu ku rubuga rwa X byavuze ko “Perezida Kagame yanahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF) Field Marshal […]
M23 yatangiye gukora amasuku mu ndiri ya FDLR

Umutwe wa M23 watangije Operasiyo yo gukora amasuku mu duce twegereye Parike ya Virunga twifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kugaba ibitero mu duce ugenzura. Ni Operasiyo M23 yatangije ku wa Mbere tariki ya 14 Mata. Amakuru avuga ko iyi Operasiyo yahuriranye n’igikorwa cyo gukora umukwabu mu duce bikekwa […]
Mushiki wa Perezida wa Sena ya RDC yerekeje muri M23

Nathalie Kyenge usanzwe ari mushiki wa Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde, yerekeje muri AFC/M23. Lukonde yanabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2021 na 2024, mbere yo gusimburwa na Judith Suminwa Tuluka kuri ubu ufite izi nshingano. Amakuru y’uko mushiki we yihuje na M23 yashimangiwe na Guverineri wungirije […]
Burundi: Abadepite mu mazi abira

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase Daniel Ndabirabe, yatangaje ko abadepite b’iki bari mu mazi abira kubera amadeni batse muri banki bubaka amazu, none manda yabo ikaba igiye kurangira batarayishyura. Ndabirabe yabigarutseho mu nteko rusange ihuza abadepite, aho yavuze ko yagiriye bagenzi be inama yo kutubaka amazu mu nguzanyo bakamunanira. Yabwiye abadepite bagenzi be […]
Ingabo za SADC M23 yasabye kuva i Goma zizanyura mu Rwanda zitaha

Ingabo z’Umuryango wa SADC umutwe wa M23 uheruka gusaba kuva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizataha ziciye ku butaka bw’u Rwanda. Ingingo y’uko izi ngabo zigomba guca mu Rwanda zitaha yaganiriwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu nama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bifite […]
Maréchal Birhanu Jula ari i Kigali

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Ni uruzinduko uyu musirikare yatangiye ku Cyumweru tariki ya 13 Mata, rukazageza ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata, Maréchal Birhanu Jula yakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo […]
Ibitero by’i Goma: SADC yavuze ku byo ishinjwa na M23

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), wahakanye kuba ingabo zawo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaragize uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ziheruka kugaba i Goma. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 ni bwo mu bice bitandukanye by’uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya […]
M23 yakubise ahababaza Wazalendo yashakaga gufata Kavumu

Umutwe wa M23 ku Cyumweru wakubise ahababaza abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, nyuma yo kugaba ibitero mu gace ka Kavumu bashakaga kwigarurira. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 13 Mata ni bwo abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero mu gace ka Kavumu ko muri Teritwari ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga […]
Gén. Nguema yatorewe kuyobora Gabon

Gén. Brice Oligui Nguema wari Perezida wa Gabon mu buryo bw’inzibacyuho, yatorewe kuyobora kiriya gihugu cyo muri Afurika yo hagati. Uyu Jenerali w’imyaka 50 y’amavuko yayoboraga Gabon kuva muri 2023, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo wari Perezida wa kiriya gihugu kuva muri 2009. Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, […]
M23 yashinje ingabo za SADC kugaba ibitero i Goma, izisaba guhita zitaha

Umutwe wa M23 wasabye ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuhava by’ako kanya, nyuma yo guzishinja kugira uruhare mu bitero biri kugabwa ku mujyi wa Goma. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata ni bwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma humvikanye urusaku rw’amasasu menshi. Ni […]
Amerika n’umwanzi wayo Iran ku meza y’ibiganiro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bamaze imyaka imyaka 45 baracanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, batangiye kugirana ibiganiro biziguye. Ni ibiganiro kuri uyu wa Gatandatu byatangiriye mu bwami bwa Oman, nk’uko umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yabitangaje. Ibi biganiro byatangiye nyuma y’igihe Amerika na Iran bari mu ntambara y’amagambo. Ku ikubiro Perezida […]
Hamenyekanye intandaro y’impanuka ya kajugujugu yahitanye uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF

Iperereza Minisiteri y’Ingabo za Kenya yari imaze umwaka ikora ku mpanuka ya kajugujugu yahitanye Gen Francis Ogolla wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo KDF, ryagaragaje ko yatewe no kuba iriya ndege yaragize ikibazo cya moteri. Muri Mata umwaka ushize ni bwo Gen Ogolla n’abandi bantu icyenda bari kumwe na we bahitanwe n’iriya mpanuka ya kajugujugu. Raporo […]
Jenerali wa UPDF yatawe muri yombi ku itegeko rya Gen. Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko Maj Gen James Muheesi atabwa muri yombi. Ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata, Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko hari Jenerali wa UPDF yataye muri yombi. Ati: “Ejo hashize nataye muri yombi Jenerali wari umaze imyaka itatu yiba mazutu.” Yunzemo ati: […]
Goma: M23 yaraye irasana na FARDC

Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko mu ijoro ryacyeye habayeho kurasana hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ma saa tanu z’ijoro ni bwo imirwano y’impande zombi yatangiye. Ni imirwano yatangiriye mu gace ka Ndosho, mbere yo […]
Abashinwa bari kurwana intambara y’u Burusiya na Ukraine: Zelensky

Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko hari abasirikare babarirwa mu 155 bari kurwana ku ruhande rw’u Burusiya buhanganye mu ntambara n’igihugu cye. Zelensky yabitangaje nyuma y’ibyumweru bibiri hari Abashinwa bafatiwe muri iriya ntambara, ibyashimangiye ko u Bushinwa buha u Burusiya ingabo zo kubufasha ku rubamba. Perezida wa Ukraine mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa […]
Werurwe: Ibiciro by’ibicuruzwa byazamutseho 6.5%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko mu kwezi gushize kwa Werurwe ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 6,5%, bivuye kuri 6,3% byariho muri Gashyantare. Ni ibikubiye muri Raporo nshya y’ibiciro ku masoko izwi nka Consumer Price Index (CPI) kiriya kigo cyasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025. Iyo raporo […]
Perezida Xi Jinping yirukanye Jenerali w’igikomerezwa

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, yirukanye Gen. He Weidong wari nimero ya kabiri mu gisirikare cy’u Bushinwa. Gen Weidong yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya gisirikare mu Bushinwa. Ibinyamakuru birimo The Financial Times byanditse ko iyirukanwa rye ryabaye mu byumweru bike bishize, rikaba rifite aho rihuriye n’ibyaha bya ruswa yari amaze igihe akorwaho […]
M23 yateguje ko igiye gukubita ingabo za RDC zikomeje kuyirasaho

Umutwe wa M23 watanze integuza y’uko ugomba gusubira mu mirwano n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kuburizamo ubitero zikomeje kugaba ku birindiro byawo. Kuva mu kwezi gushize M23 yafashe icyemezo cyo gusubiza inyuma ingabo zayo, ziva mu mujyi wa Walikale uriya mutwe waherukaga kwigarurira. Ni icyemezo uyu mutwe […]
Gen Muhoozi akomeje kugera amajanja Lt Gen Luboya

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashaka ko Lt. Gen Johnny Luboya uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru yirukanwa. Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko kuba Luboya yakwirukanwa biri mu bintu bitatu yifuza muri RDC. Ati: “Ndashaka ibintu bitatu byonyine muri RDC. Icya mbere, muhagarike kwica […]
Ba Gen. Nyakarundi na Agyapong baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati ya RDF na GAF

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, ku wa Gatatu yakiriwe anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana, Maj Gen William Agyapong. Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ba Jenerali bombi “baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati ya GAF (Igisirikare cya Ghana) na RDF (Igisirikare cy’u Rwanda).” […]
Tundu Lissu yongeye gutabwa muri yombi

Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, ryatangaje ko Tundu Lissu uriyobora yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwitabira mitingi mu karere ka Ruvuma ko mu majyepfo y’icyo gihugu. CHADEMA mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 9 Mata, yavuze ko hari n’abandi bategetsi benshi bo muri iryo shyaka batawe muri yombi bari […]
Umugore wa Ndayishimiye yafungishije Umunyarwanda wacuruzaga igitoro i Burundi

Umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, aravugwaho gufungisha Umunyarwanda witwa Dushimirimana Protais wakoreraga ubucuruzi bw’ikomoka kuri peteroli mu Burundi. Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko Dushimirimana yafunzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, akaba afunganywe n’umunyamategeko we, Ciza Felicien muri Gereza ya Mpimba iherereye i Bujumbura. Amakuru avuga ko ifungwa ry’uyu mushoramari rifitanye isano […]
Joseph Kabila yaba agiye kuza i Goma kwihuza na M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko agiye kugaruka muri iki gihugu nyuma y’umwaka yarahunze. Ibitangazamakuru birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Jeune Afrique byasubiyemo inyandiko ya Kabila avuga ko azataha “mu minsi iri imbere” kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima […]
Huye: Impanuka y’imodoka yahitanye umushoferi, abagenzi benshi barakomereka

Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yabereye mu karere ka Huye ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata yaguyemo umushoferi, na ho abagenzi 22 bayikomerekeramo. Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, ibera mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Tare ho mu murenge wa Mbazi, ubwo Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Sosiyete ya Volcano […]
Perezida Kagame yaganiriye n’umujyanama mukuru wa Trump

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri yakiriye anagirana ibiganiro na Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bya Afurika. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu, Boulos ndetse n’intumwa yari ayoboye “bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku mikoranire “igamije kugera ku mahoro arambye […]
Wazalendo yatangiye gusubiranamo n’Ingabo z’u Burundi

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo bayifashe kurwana na M23, barashinja Ingabo z’u Burundi gufasha ziriya nyeshyamba. Babigaragarije Minisitiri w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, ubwo yahuriraga n’abahagarariye Wazalendo mu mujyi wa Uvira mu ntara Kivu y’Amajyepfo. Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bari mu […]
M23 yashinze Banki, irahirira kuvana Tshisekedi ku butegetsi

Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na Twirwaneho, Corneille Nangaa, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi kuko “akomeje kuyobora nabi” Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nangaa yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, ubwo yari amaze gutangiza ku mugaragaro Banki ya CADECO M23 iheruka gushinga. Yagaragaje ko ibiza […]
Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yirukanwe mu muhango wo #Kwibuka31

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, ku wa Mbere yirukanye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango wari wateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ukaba warabereye i Addis Ababa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu itangazo yasohoye, yasobanuye ko uriya mudipolomate yirukanwe nyuma y’uko umwe mu […]
Umunyarwenya wo muri Nigeria, Ntakirutimana yifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Doctall Kingsley, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munyarwenya witwa Kingsley Ogoro, wamamaye cyane muri Afurika kubera amashusho atandukanye y’urwenya ashyira ku mbuga nkoranyambaga, yihaye izina ry’Ikinyarwanda “Ntakirutimana”, agaragaza urukundo […]
Umutekano muke muri Congo: Ikibazo cy’u Rwanda, cyangwa intege nke za Kinshasa?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isanzwe ari igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, ariko ukaba uri mu maboko y’abari ku butegetsi. Dr Alain Destexhe, inzobere, umuganga akaba yaranabaye umusenateri mu gihugu cye cy’u Bubiligi, nk’umuntu usobanukiwe akarere k’ibiyaga bigari cyane dore ko yagiye yandika ibitabo ku mateka yako, aherutse kugaragaza ipfundo abasesenguzi benshi bagarukaho ry’impamvumuzi y’ibibera […]
Bwa mbere M23 na Leta ya Congo bahuriye mu biganiro

Umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize bahuriye i Doha muri Qatar, iba inshuro ya mbere impande zombi zari zicaranye kuva intambara zihanganyemo yongeye kubura. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko ibiganiro bya Kinshasa na M23 bigomba gukomeza mu cyumweru gitaha, na bwo bikazabera i Doha. Ni ibiganiro […]
U Bubiligi bwifatanyije n’u Rwanda kwibuka

Guverinoma y’u Bubiligi kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. U Bubiligi bwatambukije ubutumwa bwifatanya n’Abanyarwanda biciye muri Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga. Yagize iti: “Ku wa 7 Mata, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kuri uyu munsi wo kwibuka, turunamira abazize […]
Loni yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw’impanuka

Umuryango w’Abibumbye washimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye ku bw’impanuka, usaba amahanga kuyikuramo isomo. Bikubiye mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango, Antonio Guterres yageneye Isi, mu gihe kuri uyu wa 7 Mata hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yagize ati: “Uyu munsi turunamira miliyoni imwe y’abana, abagore ndetse n’abagabo […]
#Kwibuka31: Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza, Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Arsenal yagize iti: “‘Kwibuka’ bisobanura ‘Kwibuka’. Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.” Ubutumwa bwa Arsenal bwakiriwe neza n’Abanyarwanda batandukanye, bashimira iyi kipe uburyo ikomeje kwifatanya n’u […]
Kinshasa: Abatari bake bishwe n’imyuzure

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu 33 ari bo byamenyekanye ko bahitanwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kinshasa. Ni imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize. Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC yatangaje ko abantu 33 ari bo byamenyekanye ko bamaze gupfa, mu gihe abandi 46 bajyanwa kwa muganga. Imyuzure […]
Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi

Umugabo wo mu karere ka Bugesera ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe na Polisi y’igihugu. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Muhongerwa wari ufite imyaka 47 y’amavuko akanaba umubyeyi w’abana bane yiciwe mu nzira ari gutaha. […]
Marines FC yahagamye Rayon Sports, iha APR FC umwanya wa mbere

Ikipe ya Marines FC yaguye miswi na APR FC ibitego 2-2, bituma APR FC yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo. Iyi kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona. Byasabye umunota wa 11 w’umukino ngo Marines FC ifungure amazamu ibifashijwemo na Nkundimana Fabio. Ni ku […]
Burundi: Hari ubwoba bw’uko amatora atazaba

Impuzamashyaka ‘Burundi Bwa Bose’ iri mu myiteguro y’amatora arimo ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu mezi abiri ari imbere, iravuga ko atazaba kubera ibura ry’igitoro riri muri kiriya gihugu. Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iriya mpuzamashyaka, Kefa Nibizi, mu itangazo rigenewe abanyamakuru aheruka gusohora. U Burundi bumaze imyaka irenga ibiri bwugarijwe n’ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli; ndetse na […]
2025: Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare cya nta kigenda

Urubuga Global Firepower rukora ubushakashatsi mu bya gisirikare, mu ntangiriro z’uyu mwaka rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu bitandukanye byo ku Isi birutana mu mbaraga za gisirikare. Ni urutonde ruriya rubuga rw’abanyamerika rwasohoye nyuma yo gukora ubushakashatsi ku gisirikare cy’ibihugu 145 byo hirya no hino ku Isi. Global Firepower mu gukora uru rutonde igendera ku ngingo […]