Abasirikare bakiri mu kazi muri FAR mu barwanaga na M23

Iperereza rya Minisiteri y’Ingabo za Romania, ryagaragaje ko amagana y’inkeragutabara za kiriya gihugu ndetse n’abasirikare bo mu ngabo zacyo bakiri mu kazi, bari mu bari baroherejwe kurwanya inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba basirikare ba FAR (Forțele Armate Române), bari mu bacanshuro b’abanyaburayi bari hagati ya 1,500 na 2,000 leta ya […]

U Bushinwa bwihimuye kuri Trump

U Bushinwa bwatangaje inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa bizajya bibwinjiramo biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uburyo bwo kuzihimuraho. Ni icyemezo Beijing yafashe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Donald Trump na we yari yashyizeho inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera k’uwa 20% wari usanzweho, […]

Bombori bombori muri Rayon Sports 

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée na Munyakazi Sadate wahoze ayobora iyi kipe, nyuma y’uko umwe muri bo atangaje ko yifuza kugura iyi kipe. Byatangiye ku wa Kane tariki ya 3 Mata, ubwo Sadate Munyakazi uri mu bajyanama ba Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports yatangazaga ko yiteguye gushora […]

Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma yitabye Imana

Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025 azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu masaha y’umugoroba w’ejo ku wa Kane, gusa nyuma biza kumenyekana ko atari yagashizemo umwuka n’ubwo yari akiri muri koma. Ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa […]

Abadepite b’Abafaransa bateguye imyigaragambyo yo kudobya Visit Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata, i Paris mu Bufaransa hateganyijwe imyigaragambyo yiswe iyo kwamagana imikoranire ikipe ya Paris Saint-Germain yo muri kiriya gihugu ifitanye n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni imyigaragambyo iteganyijwe kubera kuri Stade ya Parc des Princes PSG ikiniraho, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibivuga. Ibyo bitangazamakuru bivuga ko […]

Uwahoze ari Guverineri yateye Tshisekedi umugongo ajya muri M23

Joseph-Stéphane Mukumadi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Sankuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yamaze kujya mu mutwe wa M23. Mukumadi yemeje aya makuru biciye mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X. M23 na yo ibinyujije muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yashyize hanze ariya mashusho. Ni amashusho uriya mugabo agaragaramo […]

FARDC yasubiye mu mujyi wa Walikale

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryasubiye mu mujyi wa Walikale nyuma yo gusubira inyuma kw’ingabo za M23 zari zimaze iminsi ziwugenzura. Mu ijoro ry’ejo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata ni bwo ingabo za M23 zabaga muri Walikale-Centre zahavuye zisubira inyuma. Uyu mutwe mu kwezi gushize wari watangaje ko […]

Hari abemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakanayipfobya: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko hari bamwe mu Banyarwanda bemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho, gusa ku rundi ruhande bakaba bakoresha imvugo ziyipfobya zinagize ibyaha. Byatangajwe n’Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri ruriya rwego, Ntirenganya Jean Claude, ubwo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata RIB yasozaga ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha […]

Gen. Muhoozi yashyikirije Ramaphosa ‘ubutumwa bw’ingenzi’ bwa Museveni 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa. Minisiteri y’Ingabo za Uganda yatangaje ko Gen Muhoozi yanashyikirije Perezida wa Afurika y’Epfo “ubutumwa bw’ingenzi” bwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni. Bariya bombi bahuye, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu karere k’ibiyaga bigari, […]

Munyakazi Sadate yashyize za miliyari kuri Rayon Sports 

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yatangaje ko yiteguye gutanga akayabo ka Frw miliyari 5 akegukana iyi kipe. Sadate umaze igihe agaragaza ko yifuza kuba umunyamigabane mukuru w’iyi kipe ikundwa na benshi, yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yavuze ko muri miliyari 5 yifuza kugura Rayon Sports, “miliyari […]

U Rwanda mu bihugu Trump yashyiriyeho imisoro mito y’ibicuruzwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye atangaje imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi. Ni icyemezo yafashe mu rwego rwo kunganisha iriya misoro n’icibwa ibicuruzwa bituruka muri Amerika, byinjira mu bindi bihugu. Trump ubwo yatangarizaga iriya misoro yise “Reciprocal […]

Minisitiri Marizamunda na Gen. Karuretwa bari muri Brésil

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ari muri Brésil aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine. Ni uruzinduko Minisitiri w’Ingabo yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo muri kiriya gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo, Jose Mucio Monteiro Filho. Muri uru ruzinduko, Minisitiri Juvenal Marizamunda yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa usanzwe ari Perezida w’Urukiko […]

Abadepite batabarije abaturage barimo ab’i Rusizi bahugujwe Frw miliyoni 98

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko batiyumvisha impamvu ba rwiyemezamirimo basigaye bahuguza abaturage imitungo babonye biyushye akuya, bikarangirira aho. Babigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire ya za Koperative ndetse […]

Nyagatare: Akarere katanze umucyo ku by’ikiraro cya Frw miliyoni 4 cyatashywe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwatanze umucyo ku kiraro cyo mu murenge wa Gatunda giheruka gutahwa; bugaragaza ko atari cyo cyonyine cyatwaye Frw miliyoni 4 nk’uko byavugwaga. Iki kiraro cyari kibajijweho cyane n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, gihuza utugari twa Nyarurema na Cyagaju twombi duherereye mu murenge wa Gatunda. Ifoto y’iki kiraro ku wa Kabiri yahererekanyijwe cyane […]

Tshisekedi yategetse ko Abanyamerika bahamijwe kugerageza kumuhirika bagabanyirizwa ibihano

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yategetse ko Abanyamerika bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugerageza kumukorera coup d’état bagabanyirizwa ibihano. Ku wa 25 Mutarama uyu mwaka ni bwo Urukiko rwa Gisirikare muri Congo rwari rwakatiye urwo gupfa abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugerageza […]

Hamenyekanye umunsi ibiganiro bya mbere bya M23 na RDC bizaberaho 

Amakuru aturuka ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’urw’umutwe wa M23, aravuga ko nta gihindutse impande zombi zizahurira mu biganiro ku wa 09 Mata 2025. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko impande zombi zizahurira i Doha muri Qatar, ikaba inshuro ya mbere zaba zihuye kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo intambara […]

Byiringiro Lague yareze Ngabo Roben muri RIB

Rutahizamu Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Police FC, yatangaje ko yamaze kurega umunyamakuru Ngabo Roben mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kumushinja kumuharabika. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mata ubwo Ngabo Roben na bagenzi be bari mu kiganiro cya siporo gitambuka kuri Radio/TV10, uyu munyamakuru yatangaje ko hari abakinnyi […]

Uganda yavanye ingabo zayo i Butembo

Igisirikare cya Uganda, UPDF, kuri uyu wa Kabiri cyavanye ingabo zacyo mu mujyi wa Butembo uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ingabo za Uganda zavuye muri uyu mujyi. Umujyi w’ubucuruzi wa Butembo uherereye muri Teritwari ya Lubero, ukaba umwe mu igize intara ya Kivu y’Amajyaruguru imaze […]

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri waramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri M23 yigaruriye Centre ya Rusuku, ugana Baraka. Usibye imirwano yo mu Minembwe, amakuru kandi avuga ko inyeshyamba za Gen Sultani […]

Abaturage batangiye kugera amajanja Perezida Mnangagwa

Leta ya Zimbabwe yitabaje amagana y’abapolisi ngo baburizemo imyigaragambyo abaturage bamaze gutegura basaba ko Perezida Emmerson Mnangagwa w’iki gihugu yava ku butegetsi. Ni imyigaragambyo yateguwe, nyuma y’uko ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi ritangaje ko rifite gahunda yo kwemerera Mnangagwa gukomeza kuyobora igihugu kugeza muri 2030. Ni Mnangagwa ugomba kurangiza manda ye muri 2028; ibisobanuye ko […]

Col. Kaina wahoze muri M23 yasubiye mu ishyamba

Colonel Innocent Kaina wahoze ari mu basirikare bakuru b’umutwe wa M23, yamaze gushinga undi mutwe ugamije kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mpera za 2012 ubwo M23 yigaruriraga ibice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo Umujyi wa Goma, Kaina ari mu basirikare bakuru bari bayoboye ingabo z’uyu mutwe. […]

Burundi: Abanyarwandakazi 4 bafunzwe bashinjwa kuba intasi

Abagore bane b’Abanyarwanda bamaze amezi abarirwa muri abiri bafungiye i Gitega mu Burundi, nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’iki gihugu bashinjwa kuba intasi. Umwe muri aba bafunzwe avuga ko we na bagenzi be mbere yo gufungirwa i Burundi bari bahatashye ubukwe. Uyu witwa Nyirahabineza Chantal, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko  bagifatwa babanje kugira ngo biroroshye, kuko […]

Ayo musekesha muzayaririsha: Sadate waburiye abarimo Nduhungirehe

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yaburiye abafana ba Mukura VS bakomeje kwicinya icyara nyuma yo gutsinda iriya kipe, abateguza ko umunsi azayigarukamo ayo basekesha bazayaririsha. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Mukura VS yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera. […]

Kurebana ay’ingwe hagati ya Gen. Muhoozi na ba Jenerali 2 ba FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kurebana ay’ingwe na bagenzi be bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) akomeje gukangisha guta muri yombi bo n’abagize imiryango yabo. Umwuka mubi w’aba ba Jenerali watangiye mu minsi ishize, ubwo Muhoozi yandikaga ku rubuga rwe rwa X ubutumwa bw’uko azata muri yombi […]

Ndayishimiye ari kwica amasezerano yo kutazongera kurwana u Burundi bwasinyanye n’u Rwanda Dr. Habineza 

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe ashotora u Rwanda; amushinja kwica amasezerano yo kutazongera kujya mu ntambara igihugu cye kimaze imyaka irenga 500 cyarasinyanye na rwo. Kuva muri Gashyantare uyu mwaka Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko igihugu cye cyiteguye kujya mu […]

Tshisekedi yaba amaze gusimbuka Coup d’etat zirenga 100

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu amaze gusimbuka coup détat zirenga 100 zagerageje kumukorerwa. Mutamba yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari muri mitingi yabereye i Kinshasa. Uyu yavuze ko abanzi ba Tshisekedi bagerageje kumuhirika ku butegetsi inshuro zirenga 100, bamuhora kuba ari we Perezida […]

Nyamasheke: Ba Gitifu b’imirenge 4 basezeye 

Amakuru aturuka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba, aravuga ko hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine bamaze kwandika basezera. Abasezeye nk’uko amakuru abivuga, harimo Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine wayoboraga uwa Ruharambuga, Bigirabagabo Moïse w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wayoboraga Umurenge wa Bushekeri. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko […]

Myanmar: Abantu benshi cyane bishwe n’umutingito

Abantu barenga 1,000 bapfuye Myanmar na ho abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Myanmar. Umutingito wo ku gipimo cya 7.7 ni wo wibasiye iki gihugu cyo majyepfo y’umugabane wa Aziya. Myanmar yibasiwe n’umutingito, mu gihe iki gihugu gisanzwe kinarimo ibibazo birimo intambara, ubuke bw’ibiribwa ndetse n’ubukungu bucumbagira. Abategetsi ba gisirikare […]

Sudani y’Epfo: UPDF iravugwaho kurasa inyeshyamba ikoresheje intwaro z’ubumara

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyateye utwatsi amakuru ashinja ingabo zacyo ziri muri Sudani y’Epfo gukoresha intwaro z’ubumara. Amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane w’iki cyumweru, yavugaga ko ingabo za Uganda zirwanira mu kirere zasutse “ibisasu by’ubumara ku birindiro by’inyeshyamba za White Army, muri Leta za Upper Nile na Jonglei” ziherereye mu […]

Lt. Col Willy Ngoma yahawe akabyiniriro n’abasirikare ba SADC

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt. Col Willy Ngoma, yahawe izina ry’akabyiniriro n’abasirikare ba SADC bari muri RDC ubwo bahuraga na we. Ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe ni bwo abasirikare biganjemo abanya-Afurika y’Epfo bahuye na Willy Ngoma. Mu mashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, bariya basirikare bagaragara bifotozanya n’uriya Ofisiye Mukuru wa M23. Muri ayo […]

M23 yemereye ingabo za SADC zaheze muri RDC gutahana n’intwaro zazo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wemeye ko uzafasha ingabo z’Umuryango wa SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutaha, zikajyana n’ibikoresho byazo birimo n’intwaro. M23 yemeye gutanga ubwo bufasha, ubwo kuri uyu wa Gatanu yahuriraga mu nama n’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize SADC yabereye mu mujyi wa Goma. Ni inama ku ruhande rw’uyu […]

Umwe mu ntwari z’u Rwanda yatorewe kuba Meya wa Rusizi

Sindayiheba Phanuel uri mu banyeshuri b’i Nyange bashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda, yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi ko mu ntara y’Iburengerazuba. Sindayiheba yatorewe mu matora yo kuzuza abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi yabaye kuri uyu wa Gatanu. Ni amatora yasize atorewe kuyobora aka karere, nyuma yo gutorwa ku majwi 299, ahigitse Mugorenejo Béatha bari […]

RIB yakebuye ababyeyi bahana abana babo boshye ibikoko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakebuye ababyeyi baha abana babo ibihano biremereye; rugaragaza ko ibyo bidakwiye. RIB yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe, ubwo yari mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha bwakorewe mu kagari ka Kagasa ho mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro. Bimwe mu byaha RIB yagaragaje harimo ibyugarije umuryango nyarwanda; aho usanga […]

Intumwa za M23 ziri i Doha

Intumwa z’umutwe wa M23 zamaze kugera i Doha muri Qatar, aho zitabiriye ubutumire bwa buriya bwami. Ni amakuru yemezwa n’abarimo ikinyamakuru Jeune Afrique. Intumwa za M23 i Doha ziyobowe n’abarimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe, cyo kimwe na Colonel John Imani Nzenze usanzwe akuriye ubutasi muri uriya mutwe. M23 yakiriwe i Doha, nyuma […]

M23 ni yo yigaruriye Goma na Bukavu, si u Rwanda: Nduhungirehe 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyizeho ingamba zo kurinda imipaka yarwo ntaho bihuriye no kuba ingabo zarwo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe, ubwo yari imbere y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye. U Rwanda […]

Burundi: Abajura bitwikiriye ijoro biba Ukaristiya 

Diyosezi Gatolika ya Gitega yo mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hari abajura bitwikiriye ijoro, bayiba ukaristiya. Mu itangazo iyi Diyosezi yasohoye yavuze ko buriya bujura bwahagaritse Misa yagombaga kuba igamije gusabira amahoro ibihugu byo mu karere. Usibye ukaristiya zo mu bubiko butagatifu (tabernacle) bwa Paruwasi ya Karuzi, hanibwe ibikoresho byo mu kiriziya bisakaza amajwi […]

U Rwanda rwakumiriye imiryango yose itegamiye kuri leta gukorana n’u Bubiligi 

Leta y’u Rwanda biciye mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yakumiriye imiryango yose itegamiye kuri leta ndetse n’ishingiye ku myemerere gukorana n’u Bubiligi. RGB yafashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike Guverinoma y’u Rwanda iciye umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi. Mu itangazo uru rwego rwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe, rwavuze ko ubufatanye […]

RDC vs Rwanda: Ni ikihe gihugu gishobora gusimbura Angola ku buhuza?

Abahuza mu kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo binjiye mu cyiciro gishya. Inama isanzwe yo ku wa 24 Werurwe y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, abayitabiriye biyemeje kwagura urwego rw’abahuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Angola yari imaze guhagarika ziriya nshingano. Impamvu 3 zatumye Angola yivana mu buhuza Abasesenguzi babona […]

Sukhoi-25 ya FARDC yarashe indege ya M23

Amakuru aturuka i Walikale aravuga ko indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane yarashe ku kibuga cy’indege cya Kigoma, ihasenyera indege y’umutwe wa M23. Amakuru avuga ko FARDC yarashe mu buryo bukomeye kuri kiriya kibuga ikoresheje indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 cyo kimwe na drone z’intambara. Indege ya […]

Kayonza: Abayobozi 3 b’akarere barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza na rwiyemezamirimo bakoranaga rubakekaho bakekwaho kunyereza umutungo wa leta ungana na Frw miliyoni 67. Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy’Ubwubatsi […]

Riek Machar yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Sudani y’Epfo zaraye zitaye muri yombi Visi-Perezida wa mbere w’iki gihugu, Riek Machar. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe na Pal Mai Deng usanzwe ari umuvugizi w’ishyaka rye rya SPLM-IO rya Riek. Ibitangazamakuru byinshi byo muri Sudani y’Epfo byasubiyemo amagambo ye avuga ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba […]

Icyo u Bubiligi buvuga ku by’uko bwohereje muri RDC abakomando bo kurasa M23

Leta y’u Bubiligi yahakanye amakuru avuga ko iki gihugu cyaba giherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abakomando bo guha gufasha ingabo z’iki gihugu mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23. Iby’aya makuru byaherukaga gutangazwa n’urubuga The Great Lakes Eye ruvuga ko ku wa 17 Werurwe ari bwo u Bubiligi bwohereje muri Congo abakomando babarirwa […]

RIB yahawe umuyobozi mushya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe, yashyizeho abayobozi mu nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahawe Umunyamabanga Mukuru mushya. Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryerekana ko Col. Pacific Kayigamba Kabanda ari we wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB. Ni inshingano yasimbuyeho Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wayoboraga uru rwego kuva muri Mata 2018. Col. […]

Gén. Frank Rusagara yapfiriye muri gereza

Frank Rusagara wahoze ari Général de Brigade mu ngabo z’u Rwanda, biravugwa ko yapfuye aguye muri gereza. Amakuru avuga ko Rusagara yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe. Rusagara akiri umusirikare yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo, ndetse anaba defence attaché muri Ambasade y’u Rwanda i Londres. Muri 2013 ni […]

Tshisekedi yongeye kwakirwa kwa Lourenço 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe yari i Luanda aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço. Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu muhezo, ndetse nta byinshi mu byo baganiriye biramenyekana. Tshisekedi yari i Luanda nyuma y’igihe kitageze ku byumweru bibiri avuyeyo, dore ko […]

M23 yashyizeho abayobozi bashya ba CADECO

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na Twirwaneho, ryashyizeho abayobozi bashya b’ikigo cy’imari cya Caisse générale d’épargne du Congo (CADECO) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni icyemezo uriya mutwe wafashe mu rwego rwo gufasha kiriya kigo gukomeza gutanga serivisi. Itangazo rihuriweho ryashyizeho umukono na Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC cyo kimwe […]

Umuhuro wa Kagame na Tshisekedi i Doha wateje Serwakira ya dipolomasi

Inama yo ku wa 18 Werurwe yabereye i Doha muri Qatar hagati ya Perezida Félix Tshisekedi RDC na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, ikomeje gutera guteza Serwakira ya dipolomasi ya Luanda, Gitega na Pretoria kuri Kinshasa. Luanda yari isanzwe ari umuhuza mu makimbirane y’u Rwanda na Congo yabanje gutungurwa n’uyu muhuro binyuze muri Minisitiri […]

RED-Tabara yitandukanyije n’u Rwanda 

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wamaganye Perezida Evariste Ndayishimiye ukomeje kuwuhuza n’u Rwanda, uvuga ko nta bufasha na buke uhabwa na rwo. Uyu mutwe wasubizaga Perezida w’u Burundi uheruka gushinja u Rwanda kuba ruri gutegura gutera igihugu cye rubiwucishijemo, avuga ko nirubikora na we azahita arugabaho igitero. Ndayishimiye aheruka kubwira BBC ati: “Turabizi […]

Intumwa yihariye ya Trump yasabye ko M23 yinjizwa mu ngabo za Congo

Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, Dr. Ronny Jackson, yagaragaje ko umutwe wa M23 ugizwe n’abanye-Congo, bitandukanye n’ibivugwa na leta ya RDC yakunze kuwuhuza n’u Rwanda. Dr. Ronny usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump mu karere k’ibiyaga bigari, yabitangaje nyuma y’uruzinduko muri […]

Thomas Lubanga na we yashinze umutwe ugamije guhirika Tshisekedi 

Thomas Lubanga Dylo wigeze gufungirwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umutwe yise la Convention pour la Révolution Populaire (CRP), ukaba ufite icyicaro mu ntara ya Ituri. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, wavuze ko […]

Umujyi wa Paris wasabye ihagarikwa ry’igitaramo cya Maître Gims cyashyizwe ku munsi w’Icyunamo

Umujyi wa Paris wasabye Polisi gukumira igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 kuko gihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iki gitaramo cyiswe “Solidarité Congo” cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana bo mu burasirazuba bwa RDC bahuye n’ingaruka z’intambara. Gusa, Abanyarwanda n’imiryango irwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje […]

U Burundi si bwo bukwiye kubazwa impamvu M23 ikomeje gufata imijyi: Ndayishimiye 

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko u Burundi atari bwo bukwiye kuzira kuba umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce ndetse n’imijyi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo bikwiye kubazwa iki gihugu bwagiye gufasha. Kuva muri 2023 amakuru avuga ko u Burundi bumaze kohereza muri Congo ingabo zibarirwa mu 15,000 zagiye guha umusada iza […]

RIB ifunze 3 bari bamaze kuriganya abantu arenga Frw miliyoni 70 babizeza kubashakira akazi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze uwitwa Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane, bakaba bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko iperereza ry’ibanze yakoze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri […]

Kayikwamba yaba yagiye gushaka amaboko kwa Ndayishimiye?

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Kabiri yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Kayikwamba yari ashyikirije Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi. Nta byinshi iyi Perezidansi yatangaje ku byagenzaga uriya mukuru wa dipolomasi ya Congo i Burundi. […]

Kabarebe twari n’inshuti, ariko kuba yaransebeje byarambabaje: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yababajwe cyane no kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yaramushinje guhamagarira abanye-Congo bo kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Amanyamulenge. Kabarebe yabigarutseho mu minsi ishize, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Icyo gihe yavuze ko Ndayishimiye yagiriye inama amwe mu […]

U Rwanda turacyafite impungenge ku mutekano wacu: Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugifite impungenge z’uko umutekano warwo ushobora guhungabanywa kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko ari ngombwa ko izo mpungenge zikemurwa. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama, ubwo yari yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga inama ihuriweho yahuje imiryango ya EAC na SADC. Iyi […]

Ndayishimiye yatangaje umugambi wo gutera i Kigali

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko afite umugambi wo gutera u Rwanda akagera i Kigali, mu gihe Umujyi wa Bujumbura waba utewe. Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na BBC Gahuzamiryango. Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo ye avuga ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara, avuga ko uwo mutwe […]

M23 yasobanuye impamvu ingabo zayo zitarava Walikale-Centre

Umutwe wa M23 watangaje ko kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Walikale bikomeje gutinda, nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryanze kuvana muri uriya mujyi drones z’intambara rihafite. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko igiye kuvana ingabo zayo […]

Angola yahagaritse kuba umuhuza w’u Rwanda na RDC

Leta ya Angola kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, yatangaje ko yaretse inshingano yari imaze igihe ifite zo kuba umuhuza mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Angola, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Facebook. Perezida João Lourenço wa Angola […]

Museveni yaba yatanze itegeko ryo gufata Kisangani ihanzwe amaso na M23 

  Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatanze itegeko ry’uko ingabo z’igihugu cye cyangwa umutwe wa M23 bagomba gufata umujyi wa Kisangani bitarenze icyumweru kimwe. Uyu Jenerali yemeje ayo makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, mbere yo kubusiba. Yagize ati: “Mu cyumweru kimwe, M23 […]