Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
Minisiteri y’Ingabo za Uganda yatangaje ko Gen Muhoozi yanashyikirije Perezida wa Afurika y’Epfo “ubutumwa bw’ingenzi” bwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni.
Bariya bombi bahuye, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu karere k’ibiyaga bigari, ahanini kubera amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kampala ivuga ko ibiganiro bya Muhoozi na Ramaphosa byibanze ku gushimangira umubano, ndetse no gukemura ibibazo by’umutekano biri mu karere Uganda na Afurika y’Epfo bisangiye.
Kugeza ubu ibikubiye mu butumwa Museveni yageneye Ramaphosa ntibiramenyekana, gusa Igisirikare cya Uganda cyavuze ko bijyanye n’uko ibintu byifashe mu karere, ubutumwa bushobora kuba bwakomozaga ku bufatanye mu by’umutekano, ubucuruzi na dipolomasi.

