Niger: Abaturage bariye karungu kubera igisirikare cya Amerika kiri ku butaka bwabo

Mu gihugu cya Niger ababarirwa mu magana bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’amahanga muri Niger, harimo n’ingabo z’Amerika zifite ibirindiro bya gisirikare mu majyaruguru y’iki gihugu. Abigaragambyaga bateraniye mu murwa mukuru wa Niamey mu mpera z’icyumweru gishize batabaza imiryango itegamiye kuri leta kubabishyigikira mu kumvisha ubutegetsi ko bakwiye kwamagana ingabo z’amahanga zafashe ibirindiro muri iki […]

Goma: Undi murambo wasanzwe ureremba hejuru y’amazi

Impfu za hato na hato mu mujyi wa Goma zikomeje kwiyongera umunsi ku munsi ,aho bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ubiyobozi n’abaturage. Byarushijeho gukara ku munsi w’ejo hashize taliki 14 Mata 2024, ubwo umurambo w’umusore warerembaga mu kiyaga cya Kivu ku mwaro w’ahazwi nka Bisengimana port. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umuyobozi wa sosiyete Sivili […]

Wazalendo bategetswe kutongera kuzenguruka umujyi wa Goma bitwaje imbunda

Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’ubwintara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwategetse ko nta mu Walendo uzongera kuzenguruka mu mujyi wa Goma yitwaje intwaro. Iki ni kimwe mu byemezo byafashwe nyuma y’inama y’ibiganiro yabaye ejo ku wa gatanu tariki ya 12 Mata 2024 i Goma. Ni icyemezo cyafashwe biturutse ku gitutu […]

Mozambique: Abinkwakuzi mu ngabo za SADC batangiye gutaha

Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu wo muri Afurika y’Amajyepfo, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado, SAMIM zatagiye gutaha.Mu batangiye gutaha harimo abasirikare ba Bostwana n’aba Afurika y’Epfo. Kuva muri ubu butumwa bw’amahoro imburagihe byatewe n’ikibazo cyo kubura ingengo y’imari.Uretse n’ibibazo by’ubukene bwafashwe nk’imbogamizi , SADC yahisemo gushyira imbaraga mu butumwa bw’ingabo zoherejwe muri Repubulika […]

Undi murambo w’umugore wishwe wabonetse i Goma

Umubyeyi w'imyaka 60 yasanzwe yishwe i Goma

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Mata 2024, mu gace kamwe ko mu mujyi wa Goma hagaragaye umurambo w’umugore, uri mu kigero cy’imyaka 60. Maisha RDC yatangaje ko uyu mubyeyi yagaragaye muri Quartier ya Kiziba ya mbere iherereye hafi n’itorero rya CELPA.Wazalendo na FDLR nibo bari gushyirwa mu majwi ko aribo bari inyuma y’ubu bwicanyi […]

Australia: Hagabwe igitero cyahitanye batandatu

Ku wa gatandatu umusore wari witwaje icyuma yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu bari bari mu iguriro rya Sydney mu kigo cy’ubucuruzi cya Westfield. Uyu musore yaje rwihishwa muri iri guriro ateragura abantu ibyuma maze umupolisikazi wari hafi aho amurasa amurasa amaze kwica batandatu. Uretse abapfuye, abandi bagera kuri Barindwi yabakomereeje kuburyo go bakomeje kumererwa nabi mu […]

Umunsi Idi Amin avogera Kanombe Habyarimana n’abasirikare be bagasuhererwa

Gen (Rtd) Fred Ibingira wigeze kuba Umugaba w’Inkeragutabara yatangaje ko kuri ubu nta wushobora kuvogera u Rwanda, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere imyaka 30 ubwo rwari ruyobowe na Habyarimana Juvenal. Uyu musirikare uri mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata, ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside […]

Gasopo ya Amerika kuri Iran mu gihe yaba iteye Israel

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, avuga ko yiteze ko Irani izatera Isiraheli bidatinze kubera ko ishaka kwihorera ku gitero cy’indege cyahitanye abayobozi bakuru bayo mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibi byatumye Perezida wa Amerika Joe Biden avuga ko Iran ni yibeshya ikagaba igitero kuri Israel kazayibaho. Biden ati: “Twiyemeje kurinda Isiraheli. Tuzashyigikira […]

TPDF igiye gufasha RDF gukumira ibyihebe i Cabo Delgado

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yatangaje ko Ingabo za Tanzania zizafatanya n’z’u Rwanda kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado, nyuma y’uko iz’umuryango wa SADC zizaba zimaze kuva muri iyi ntara. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo SADC igomba gucyura ingabo zayo, nyuma y’imyaka itatu zifatanya n’iz’u Rwanda ndetse na Mozambique kurwanya iterabwoba. Perezida Nyusi ubwo yari […]

RDC:Harimo gucurwa umugambi wo kweguza ubuyobozi bwa Nord Kivu na Goma

Mu mujyi wa Goma harimo gucurwa umugambi wo kweguza abayobozi b’Intara ya Kivu ya Ruguru, aho aba bayobozi bashinjwa uburangare no kutita ku baturage bityo bikaba bibaviramo kwicwa. Uyu mugambi wo kweguza abayobozi ukubiye mu myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko n’abarimo sosiyete sivile yo muri ibyo bice, nk’uko byavuzwe na baturiye i Goma. Ni imyigaragambyo bivugwa ko […]

Icyumweru kirihiritse nta wuca iryera Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kuburirwa irengero, ndetse aho aherereye hakomeje kuba amayobera. Ku Cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mugabo yagiriye urugendo mu gihugu cy’amahanga kitamenyekanye. Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko uyu mugabo yaba yaje i Kigali, gusa nyuma iza kuvuguruza […]

FIBA yahagaritse FEBABU iyihora gutuma Dynamo BBC itambara ‘Visit Rwanda’

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) yahagaritse by’agateganyo Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi (FEBABU), nyuma yo gutuma ikipe ya Dynamo BBC idakina imikino ya Basketball Africa league yabereye muri Afurika y’Epfo muri Werurwe. Dynamo BBC yanze gukina iyi mikino yambaye imyambaro iriho ‘Visit Rwanda’ isanzwe itera inkunga BAL, nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bwa FEBABU. […]

Mali: Ubutegetsi bwabujije ibitangazamakuru byose gutangaza ibyerekeye Politiki y’amashyaka

Kuri uyu wa kane, ubutegetsi bwa Guverinoma ya Mali bwabujije itangazamakuru gutanga amakuru ku bikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biyashamikiyeho mu rwego rwa politiki, nk’uko kopi y’itangazo ryatanzwe n’urwego rw’itumanaho ribivuga. Ibitangazamakuru byose harimo televiziyo, radio, ibinyamakuru bikorera kuri Murandasi n’iby’impapuro ko bitazongera kugira amakuru bitanga kuri Politiki y’amashyaka muri iki gihugu kugeza babonye irindi […]

Abasirikare b’intoranywa b’Uburusiya bageze muri Niger gutoza abenegihugu

Abasirikare b’abahanga baturutse mu Burusiya boherejwe mu gihugu cya Niger kongerera imyitozo igisirikare cy’igihugu mu rwego rwo gukaza umutekano akarere ka Sahel ko mu Burengerazuba bw’Afurika. Aba basirikare bageze muri Niger i Niamey, ku wa gatatu, bagaragara bapakurura ibikoresho mu ndege itwara imizigo. Hari umwe mu baganiriye na radiyo y’igihugu ya Niger, RTN, yemeje aya […]

Tubifuriza kuzaba mu gihugu gitandukanye n’icyo twe bakuru twabayemo- Hon.Mukabalisa

Abitabiriye gahunda yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu karere ka Kicukiro by’umwihariko urubyiruko basobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo bakangurirwa kurwanya ikibi cyose cyakongera kurusubiza mu icuraburindi bityo bakirinda kuzaba mu mateka mabi ababyeyi babo banyuzemo mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside. Uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubudasa , guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge bagasenyera […]

Icyemezo cya Komisiyo y’amatora kuri Jacob Zuma cyaburijwemo n’Urukiko

urukiko rwashyiriweho iby’amatora muri Afurika rwemeje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Ni mu gihe komisiyo yigenga ishinzwe amatora yari yemeje mbere ko Zuma adashobora kwiyamamariza uwo mwanya kubera icyaha cya ruswa yakurikiranweho n’urukiko akaza no gukatirwa igifungo cy’amezi […]

Burundi: Imiryango irenga 300 yasenyewe n’ibiza yahawe nyirantarengwa

Abaherutse gusenyerwa n’ibiza bagera ku miryango 300 bahawe ibyumweru bibiri kuba bimutse aho bari batuye bagashaka ahandi bimukira. Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura nibwo bwatanze iyi nteguza y’ibyumweru bibiri, aho bavuze ko iyi miryango yasenyewe cyo kimwe n’abandi babangamiwe n’ibiza kuba bimutse bitarenze iyo minsi yatanzwe. Abategetswe kwimuka kandi harimo abo mu bice bimwe na bimwe […]

Gen Kale Kayihura yararusimbutse

Gen (Rtd) Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, mu myaka yashize yasimbutse urupfu nyuma yo gucurirwa umugambi wo kwicwa n’agatsiko gakomeye k’abayisilamu bo muri Uganda. Ni amakuru yatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Uganda bwari bukurikiranye abantu bane bwashinjaga ibyaha byo gushaka kugambanira Gen Kayihura ndetse no kugerageza kumwivugana. Aba barimo uwitwa Okuku Sadam […]

Abanya-Sudani bahungiye muri Tchad barasumbirijwe

Impunzi z’abanya-Sudani zahungiye muri Tchad, barageramiwe kubera inzara ikomeje kuvuza ubuhuha muri icyo gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika. Aba banya-Sudani biyongera ku bandi banyagihugu bahasanzwe kuko na bo abenshi bashonje, dore ko iki gihugu gisanzwe mu bikennye cyane muri Afurika. Umuryango utegamiye kuri Leta w’abafaransa witwa Action Contre La Faim, uvuga ko intara zo […]

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yagabanyirijwe ibihano

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. CG Gasana yanaciwe ihazabu ya Frw miliyoni 36. Urukiko mu mwanzuro warwo wo kuri uyu wa […]

Umusekirite yishe arashe umugabo yacyekaga ko yamusambanyirizaga umugore

Polisi iri gushakisha umusekirite warashe umugabo wacyekaga ko asambana n’umugore we nawe ahita atoroka.Ibi byabaye ku ya 10 Mata 2024 muri Kyebando Kisalosalo, Agace ka Kawempe, Akarere ka Kampala mu gihugu cya Uganda. Uyu nyakwigendera wamenyekanye nka Adaca Sabina ariko akaba yari azwi cyane ku izina rya Francis Alele, yari umushoferi w’ikigo cya Khan Logistics. […]

Ukraine na DRC bigiye gukaza ubufatanye mu kubaka igisirikare

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ukraine byemerenyije ubufatanye mu bya gisirikare no muri Politiki ndetse na Diporomasi.Byavugiwe mu muhango wo gufungura ambasade ya Ukraine muri Congo wabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu taliki 10 Mata 2024. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine akaba n’intumwa idasanzwe ya Ukraine mu burasirazuba bwo […]

Vietnam:Umugore yakatiwe igihano cyo kwicwa azira kuriganya miliyali 44 USD

Kuri uyu wa Kane taliki 11 Mata 2024, urukiko rwo mu mujyi wa Ho Chi Minh rwakatiye igihano cy’urupfu Umugore w’imyaka 67 ukora mu bucuruzi bw’inyubako ,azira kwambura banki miliyari 44 z’amadorali mu gihe cy’imyaka 11. yahamwe no gutwara miliyari 44 z’amadolari y’Amerika yo mu nguzanyo muri banki y’ubucuruzi, Bivugwa ko uyu mugore yari yaratse […]

METEO-Rwanda yatangaje impinduka ku mvura izagwa mu gice cya kabiri cya Mata

Kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe METEO-Rwanda, kivuga ko muri iki gice cya Kabiri cya Mata hateganyijwe kugwa imvura itandukanye n’iyari isanzwe igwa. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, mu […]

Umuryango wa nyakwigendera Daniel Moi wabaye Perezida wa Kenya uri mu gahinda

Umuryango wa nyakwigendera Daniel Moi, wabaye Perezida wa Kenya, uri mu gahinda nyuma y’uko umukobwa we w’umuhererezi Chebet Moi yapfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hatangajwe ko uyu mubyeyi yapfuye afite imyaka 60. Byemejwe n’umuryango we ko uyu nyakwigendera yashizemo Umwuka aguye iwe mu rugo i Nairobi n’ubwo nta makuru menshi yerekeye […]

Abarokokeye muri ETO Kicukiro bagaye Ingabo za Loni zabasize mu maboko y’abicanyi

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Kicukiro hiciwe Abatutsi benshi by’umwihariko abari barahungiye muri ETO Kicukiro. Abaharokokeye bongeye kunenga Ingabo z’Umuryango w’Ababimbye zabasize mu maboko y’abicanyi, Abatutsi benshi bakahicirwa. Gusa kuri ubu iri shuri ni hamwe mu harererwa abahanga b’igihugu mu myuga n’ubumenyi ngiro mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.Ibi bikaba ari […]

Abandi basivili baraye biciwe i Goma Wazalendo ishyirwa mu majwi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’abandi basivili batatu biciwe mu mujyi wa Goma mu buryo butunguranye. Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kwa Leta, niyo yashyizwe mu majwi ko yarashe abo basivili nyuma yo kubakekaho amafaranga. Amakuru avuga ko ko mu ijoro ryakeye rishyira taliki 11 Mata 2024, aribwo abantu bari bari mu […]

DRC:Martin Fayulu yunze mu rya Blinken mu mvugo zisesereza zikanatoneka Abarokotse Jenoside

Muri iki Cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu minsi ijana ,Umunyepolitiki w’umunyekongo yasesereje u Rwanda mu mvugo igoreka amateka y’igihugu , aho yavuze ko u Rwanda rwibuka Jenoside y’Abatutsi , Abahutu ndetse n’Abatwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X), yanditse agira ati” Muri ibi bihe u Rwanda rwibuka JENOSIDE ( JENOSIDE […]

Umwavoka uvugwaho kurya impozamarira yagombaga guhabwa umuryango wa Ntaryamira yaba yatorokeye muri Congo

Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Burundi ‘Ntaramira’ aravuga ko umwavoka waburanye impozamarira yahawe umuryango we yatorokanywe n’uwabunganiraga mu mategeko. Yabitangaje ubwo yaganiraga n’Ijwi ry’Amareka mu mpera z’Icyumweru gishize, aho yavuze ko kugeza ubu nta ndishyi arabona kuko umwunganizi wabo yanyereje amafaranga y’ubwishingizi SONARWA yari yarishye ku bantu bari mu ndege ya Habyarimana yarashwe kuwa 06 […]

RDC: Imirwano ya FARDC na M23 yabyukiye mu bice byerekeza i Masisi

Imirwano yubuye kuva muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 04/10/2024 aho wazalendo, FARDC n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakozanyijeho hagati ya M23 mu gace ka Nyakajanga na Nteko hafi ya kabaya ku gice gihuza Matanda na Masisi. Nta makuru arambuye atangwa ku by’iyi mirwano, gusa bivugwa ko Wazalendo na FARDC aribo babanje kugaba ibitero […]

Nkunduwimye ushinjwa uruhare muri Jenoside yahishuye ko yahungiye muri RDC atwaye Interahamwe

Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahishuye ko ubwo yahungiraga muri Congo muri Gicurasi yatwaye ikamyo yuzuye Interahamwe. Ubwo yari mu rukiko i Buruseri (Bruxelles) mu Bubiligi yavuze ko yahunze mu kwezi kwa gatanu agashyika muri Congo atwaye ikamyo yuzuye ibyo kurya n’interahamwe. Emmanuel Nkunduwimye ashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi […]

Liberia:Umwuka mubi hagati ya Sena n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Hari Umwuka utari mwiza hagati ya Sena ya Liberia n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku gushyiraho urukiko rwihariye ku byaha by’intambara. Bamwe mu banyaliberiya barwanyije ishyirwaho rw’urwo rukiko, bavuga ko ruzatoneka inkovu za cyera kandi ko rushobora kuburizamo itegeko ritanga imbabazi ririho ubu, ryafashije guhagarika ubushyamirane. Uyu mushinga watanzwe na Perezida Joseph Boakai, abadepite bawushyigikiye mw’itora ryo […]

Amb. Hategeka yashyikirije Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, ku wa Kabiri yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Pretoria. Amb. Hategeka yaboneyeho gushyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame bumushimira kuba yarifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ambasaderi Hategeka yiyemeje gushyira […]

Pasiteri yarashwe mu cyico ari kwiba nijoro

Polisi yo mu gace ka Kitui ho muri Kenya yarashe mu cyico umugabo wari usanzwe ari umupasiteri, nyuma yo kumufatira mu cyuho yiba rimwe mu maduka aherereye ku isoko rya Kavisuni. Amakuru avuga ko uyu muvugabutumwa mbere yo kuraswa yari no mu gatsiko mu cyumweru gishize kibye iduka ry’uwitwa Muli Munyoki, mbere yo kubanza kumufatiraho […]

Perezida Kagame yagiye mu Bwongereza

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiriye uruzinduko rw’akazi i Londres mu Bwongereza rwasize agiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rishi Sunak. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye “baganiriye ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, by’umwihariko ku bufasha bufatika bwahaye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse […]

Ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda bwatangaje impinduka mu kwizihiza Irayidi

Mu gihe habura amasaha macye ngo idini rya Islam ryizihize umunsi w’irayidi, ubuyobozi bw’iri dini bwasabye abayoboke bayo ko kuri uwo munsi mukuru ibikorwa byo gusabana no kwidagadura bitemewe. Ubuyobozi bwa Abayisilamu mu Rwanda bwavuze ko kubera igihugu kiri mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nta birori […]

Sudan:Abagera kuri miliyoni 8.5 bamaze guhunga imirwano

Ku cyumweru, komite y’abaganga bo muri Sudani yatangaje ko ingabo z’abaparakomando bo muri Sudani zahitanye byibuze abantu 28 mu gitero cyagabwe ku mudugudu uri mu majyepfo y’umurwa mukuru Khartoum. Komite y’abaganga ba Sudani mu itangazo ryayo yatangaje ko ingabo za (RSF) zakoze ubwicanyi mu mudugudu wa Um Adam ku birometero 150 mu majyepfo y’umujyi. Intambara […]

DRC:Umusirikare wa FRDC arashinjwa kwica inka z’Abatutsi

Umusirikare ubarizwa mu gisirikare cya Leta ya Congo ‘FARDC’ arashinjwa kwirara mu nka z’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru akazimishamo amasasu kugeza zipfuye. Amakuru avuga ko uyu musirikare yarashe izi nka mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Mata 2024. Inka enye nizo zamenyekanye ko uyu musirikare yishe ariko imibare ikaba ikomeje gukusanywa […]

Burundi:Inzara iri mu barimu yaciye igikuba mu bigo by’amashuri

Mu gihugu cy’u Burundi nta kindi gikomeje kuhavugwa usibye ibura ry’abarimu kugeza ubwo ibigo by’amashuri bimwe ngo bishobora kuzashiduka byafunze imiryango. Impamvu y’ubuke bw’abarimu ngo ni imibereho mibi bakomeje guhura nayo iturutse ku mishahara bahabwa y’intica ntikize. RPA Burundi, yanditse ko muri Komine ya Nyanza-Lac yo mu ntara ya Makamba itaka ko ifite ikibazo cyo […]

Hamenyekanye igihugu Tshisekedi ‘wari waburiwe irengero’ aherereyemo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherereye i Bruxelles mu Bubiligi nk’uko amakuru ata Perezidansi ya RDC abivuga. Infos.cd yatangaje ko ku Cyumweru saa 05:05 ari bwo Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, mbere yo gufata rutemikirere yerekeza i Bruxelles mu ruzinduko rwihariye. Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u […]

69%by’ibirwanisho Israel ikoresha ibikura muri Amerika

Kugeza ubu Amerika n’icyo gihugu cya mbere giha intwaro Israel akaba ari nacyo cyayifashije kubaka igisirikare gihambaye. Nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), mu birwanisho Israel yaguriye hanze hagati ya 2019 na 2023, 69% byavuye muri Amerika. Amerika iha Israel miliyari 3.8 z’amadorari y’Abanyamerika mu masezerano y’imyaka icumi yerekeye imfashanyo ya gisirikare […]

Umuti w’amakimbirane y’u Rwanda na RDC mu mboni za Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko intwaro zidashobora gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ibihugu byombi kuyakemura biciye mu nzira y’amahoro. Uyu mukambwe uheruka i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangaje mu kiganiro aheruka […]

Kenya:Abasirikare b’abongereza bashinjwa gutegeka abinjizwa mu gisirikare gusambana n’indaya

Abasirikare bakuru b’Abongereza batoza abasirikare ba Kenya barashinjwa guhatira abasore bashya binjizwa mu gisirikare gukora imibonano mpuzabitsina n’indaya badakoresheje agakingirizo. Aba basirikare b’abongereza, bashinjwa aya mahano, ni aboherejwe mu kigo cya gisirikare cya Nanyuki muri Kenya.Bashinjwa gutegeka aba banyeshuli bashya gusambana n’indaya nk’ikimenyetso cyo gutangiza umuhango wo kubakira no kwerekana icyo bashoboye. Ibi ni ibyatangajwe […]

Abandi basirikare ba SADC biganjemo aba Tanzania biciwe muri RDC

Umuryango wa SADC watangaje ko abasirikare bane bawo bari mu bo wohereje kurwanya umutwe wa M23 biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ikigo cya gisirikare barimo kirashwemo igisasu. SADC yemeje aya makuru biciye mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024. Muri iryo tangazo uyu muryango […]

Ubwato bwari butwaye abanye Kongo 16 n’abanyamahanga 8 bwarohamiye muri Tanganyika

Nibura abantu 24 muri 25 baburiwe irengero nyuma y’uko bwato ‘M / V Maman Benita’ bwibiye mu kiyaga cya Tanganyika mu ijoro ryo kwa wa Gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 7 Mata, hafi n’nkombe z’agace ka Kalemie. Amakuru avuga ko , iyi mpanuka yatewe n’umuyaga ukaze wazabiranyije ubwo bwato maze abantu bagera kuri […]

Perezida Ruto yoherereje ubutumwa u Rwanda

Muri iki gihe cyo kwibuka isi yose yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.Bamwe mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’abanyarwanda abandi bohereza ubutumwa mu rwego rwo kwifatanya kwibuka. Mu bohereje ubutumwa harimo Perezida wa Kenya Wiliam Ruto wagaragaje ko u Rwanda nk’Igihugu gifite abaturage baranzwe n’umuhate n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba ari icyitegererezo […]

Ramaphosa yatanze icyizere ku izahuka ry’umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere Afurika y’Epfo ishobora kongera kubana neza n’u Rwanda, nyuma y’igihe ibihugu byombi bidacana uwaka. Ramaphosa yabitangaje nyuma yo kugirira uruzinduko mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse anitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 […]

Mu myaka itanu ishize abarenga 3500 barezwe gupfobya , guhakana Jenoside n’ingengabitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko mu myaka itanu ishize rwakiriye abaregwa bagera ku 3,563 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside no kuyipfobya. Gusa ruvuga ko nubwo imibare imeze gutyo, ikigero cy’abaregwa ndetse n’ubukana bw’icyaha ngo bigenda bigabanuka uko imyaka ishira. RIB kandi ivuga ko ibirego byo kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri […]

Tshisekedi yaba yaje i Kigali rwihishwa?

Umuvugizi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyomoje amakuru yavugaga ko ku Cyumweru yari i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Tina Salama abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanditse ko “Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi ntiyigeze ajya i Kigali kwibuka […]

Intambara ya Israel na Hamas ishobora gushyirwaho akadomo

Kuri iki cyumweru taliki 7 Mata 2024, Isiraheli yavuze ko yakuye abasirikare benshi mu majyepfo ya Gaza, hasigara brigade imwe gusa nyuma y’uko Hamas yohereje itsinda mu misiri mu biganiro bishya bishobora guhagarika intambara. Amakuru avuga ko isiraheli yagabanije umubare w’ingabo muri Gaza nanone hashingiwe kotswa ku gitutu cya Amerika nyuma y’uko hapfuye abakozi barindwi […]

RDC: Kiliziya Katolika yongeye kunenga ubutegetsi bw’i Kinshasa mu buryo bwahuranyije

Idini rya Kiliziya gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kwikoma ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi , ivuga ko hari abitwikira ijoro bagakorana n’imitwe irwanya igihugu nyamara bwacya bakigira nk’aho bagikunda kurusha abandi. Byavuzwe n’Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika muri DR.Congo , Kalidinali Frodolin Ambongo kuri uyu wa Gatanu taliki 05 Mata 2024 mu kiganiro […]

Kayumba Innocent yakatiwe gufungwa imyaka 15

Kayumba Innocent wayoboye amagereza atandukanye yo mu Rwanda, yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’uruhare rwe mu mpfu z’imfungwa zabereye muri gereza ya Rubavu. Urukiko rwa Rubavu nirwo rwaraye rwakatiye iki gifungo Kayumba.Siwe wakatiwe gusa kuko yarikumwe nabo barimo Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku […]

Burundi: Urujijo ku bihumbi by’imihoro bivugwa ko leta yaguze ikayiha Imbonerakure

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Leta hari imihoro leta y’iki gihugu irimo guha imbonerakure (urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD), nyuma yo kuyitumiza mu Bushinwa. Kuva mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo iyo mihoro yatangiye gutangwa, nk’uko ikinyamakuru Le Mandat kibivuga. Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 18 Werurwe ari bwo iyo mipanga […]

Gicumbi:Dushimimana yariye inyama iramuniga arapfa

Mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba , Akagali ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama, haravugwa umusore w’imyaka 22 wamize inyama iramuniga arapfa. Ni umusore witwa Dushimimana Vincent witabye Imana ejo kuwa Gatanu taliki 05 Mata 2024, yapfuye ubwo yamiraga inyama igahagama mu muhogo . Ibi byabaye ubwo yajyaga gufata amafunguro muri Restaurant yari hafi aho […]

Perezida Samia yashimagije Yanga na Simba zasezerewe muri CAF Champions league

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yashimagije amakipe ya Simba Sports Club na Young Africans yo mu gihugu cye, nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy’irangiza cya CAF Champions league. Young Africans yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo kuri penaliti 3-2, nyuma yo kurangiza imikino yombi nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi. […]

FARDC yafashe umujyanama wa Nangaa, ashinja abarimo Kabila na Gen Numbi gufasha M23

Igisirikare cya Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyataye muri yombi Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wari umujyanama mu bya politiki wa Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yavuze ko yafashwe n’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe za RDC, […]

Abanya Ukraine babyutse baramutswa ibitero by’indege z’Uburusiya byahitanye imbaga

Byibuze abantu batandatu baguye mu gitero cy’indege zitagira abadereva z’Uburusiya byarashwe mu mujyi wa Kharkiv wo muri Ukraine. Umuyobozi w’akarere ka Ihor Terekhov, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, indege zitagira abapilote za Shahed zakozwe na Irani zangije inyubako nyinshi zirimo amazu yo kubamo muri uyu mujyi. Mu byumweru bicye bishize ibindi […]

Amahanga yahaye u Rwanda icyemezo gihamya ko inzibutso enye zashyizwe mu murage w’isi

UNESCO yamaze gushyikiriza Guverinoma y’u Rwanda, icyemezo gihamya ko imaze ko Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero n’urwa Murambi zashyizwe mu Murage w’Isi Iki cyemezo guverinoma yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay. Ni mu gihe kuwa 20 Nzeri 2023, aribwo izi nzibutso […]

Ba Perezida 2 baraye i Kigali

Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Tchèque na Andry Rajoelina wa Madagascar, babimburiye abandi benshi bategerejwe mu Rwanda aho bagomba kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata ni bwo abakuru b’ibihugu byombi bageze i Kigali. Bombi bakiriwe ku kibuga cy’indege na […]