Kicukiro: Umwe mu bari bagiye kwiba mu kigo cya Real Construction yarashwe ahita apfa
Umwe mu bakekwaho ubujura bari bagiye kwiba ibikoresho bya Kompanyi yâubwubatsi ya âReal Constructionâ mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yarashwe ubwo bashakaga kurwanya abashinzwe umutekano nkâuko byemejwe na polisi. Uwarashwe agahita ahasiga ubuzima, ni umusore warashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nyabigugu mu […]
U Burundi bukomeje kurunda ingabo nâibikoresho ku mupaka nâu Rwanda
Amakuru aturuka mu gihugu cyâu Burundi aravuga ko abagabo bambaye impuzankano za gisirikare nâigipolisi, bitwaje intwaro nyinshi, bakomeje kurundwa mu ishyamba rya Kibira ku ruhande rwa za komini Mabayi na Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru yâiburengerazuba bwâu Burundi) hafi yâumupaka nâu Rwanda. Abaturage baho bavuze ko bafite impungenge ariko komanda ushinzwe ibikorwa aho […]
Indege zâintambara za FARDC zakomeje kwibasira ibirindiro bya M23 muri Masisi

Kuri uyu wa Gatanu Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gifatanyije nâingabo za SADC bakomeje ibitero byâindege ku birindiro bitandukanye bya M23 muri Masisi. Amakuru atangazwa nâabanyamakuru begereye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko igitero cyâindege cyibasiye ibirindiro byâinyeshyamba za M23 mu ifamu bita Espoir muri Teritwari ya Masisi, hafi yâuruganda […]
Abahinzi bo mu Mujyi wa Kigali basabye ababishinzwe guhagurukira abanyereza imitungo yabo
Nubwo bishimira umusaruro bagezeho babikesha gukorera hamwe mu makoperative, Abahinzi bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo barasaba ko inzego zibishinzwe zahagurukira imicungire mibi yâamakoperative bagakumira abanyereza imitungo yayo. Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, uwitwa Nyirambanjineza Josephine amaze imyaka itanu yinjiye muri Koperative KOMUSES ihinga umuceri ikanatubura ibigori mu Gishanga […]
Gen. Habarurema ukuriye ubutasi bwâu Burundi aravugwaho kuba inyuma yâubujura buyogoje Bujumbura
Ikigo cyâigihugu gishinzwe iperereza mu Burundi (SNR) kiravugwa mu byaha byâubukungu no kumena amaraso. Ibyo byaha biteye impungenge kandi bikorwa nâabakozi bâuru rwego rwâubutasi. Aba biravugwa ko bakingirwa ikibaba nâumuyobozi wa bo, Brig. Gen. Ildephonse Habarurema kandi ntibahanwa kabone niyo baba bafashwe. Ibikorwa byâubugizi bwa nabi byâabakozi bâubutasi bwâu Burundi byabatijwe SEVUMA, nk’uko amakuru agera […]
Bahangayikishijwe n’amafaranga yabo muri banki zigurwa n’abanyamahanga batategujwe
Bamwe mu babitsa muri banki zitandukanye mu Rwanda baravuga ko bagira impungenge iyo abanyamahanga bagura imigabane yâamwe mu ma banki yo mu gihugu bakayegukana ndetse agahindurirwa nâamazina kuko usanga batamenya uko biba byagenze ngo banki zigurishwe ugasanga bafite impungenge z’amafaranga yabo. Ni nyuma y’uko hashize igihe humvikana abanyamahanga bagura imigabane yâamwe mu ma banki yo […]
Les soldats des RDF acquiÚrent des compétences de combat avancées

Les officiers des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF) et d’autres soldats ont terminĂ© avec succĂšs, mercredi 17 janvier, une formation avancĂ©e d’infanterie de sept mois au Centre d’entraĂ Âźnement militaire de base de Nasho, dans le district de Kirehe. Le gĂ©nĂ©ral Moubarakh Moubarakh, chef d’Ă©tat-major de la DĂ©fense (CDS) des RDF, a prĂ©sidĂ© la cĂ©rĂ©monie de […]
Depite Cecilia Ogwal wanabaye Miss Uganda yapfuye ku myaka 77

Cecilia Barbara Atim Ogwal, Umudepite ukomeye muri Uganda wari uhagarariye abagore watorewe mu Karere ka Dokolo akaba yarabaye na Miss Uganda, yapfuye ku myaka 77. Ogwal wavutse ku itariki ya 12 Kamena 1946, yari umushoramari ukorana nâingabo zâigihugu ndetse akaba n’umujyanama mu micungire, yabaye umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva mu 1996 […]
Umutwe w’abacanshuro wa Wagner Group waje mu yindi sura nâizina rishya muri Afurika
Umutwe wâabacanshuro wa Wagner biravugwa ko ufite izina rishya ikoresha mu bikorwa byawo muri Afurika, ariko ngo ni wa mutwe nâubundi wâabacanshuro bâAbarusiya ukomeje gusahura ubutunzi bwâamabuye y’agaciro kandi ugasiga inyuma ibikorwa byâubugizi bwa nabi ku mugabane wa Afurika. Ahazaza h’umutwe hari hakomeje kwibazwaho nyuma y’urupfu rwo muri Kanama 2023 rwâuwahoze ari umuyobozi wa wo, […]
Imbwa zigiye kwifashishwa mu gushakisha abantu baburiye ahabereye ibiza
Hagiye gutangizwa agashami gashya kazakorera muri Polisi, mu ishami rishizwe gucunga umutekano hifashishijwe imbwa (Canine Brigade). Aka gashami kazafasha gushakisha abantu baburiye ahabereye ibiza. Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe gucunga umutekano hifashijwe imbwa, CSP Faustin Kalimba, asobanura ko imbwa zifasha mu gutahura ibisasu, ibiyobyabwenge ndetse nâumuntu wiziritseho igisasu. Yavuze ko bateganya gushyiraho akandi gashami gafasha […]
Abadepite yemeje umushinga wa Minisitiri wâIntebe, Sunak, wo kohereza mu Rwanda abimukira
Inteko ishinga amategeko yâUbwongereza umutwe wâAbadepite (House of Commons) yemeje umushinga wa Ministri wâIntebe, Rishi Sunak, wo kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro. Uwo mushinga watambutse ku majwi 320 kuri 276. Mu badepite bakabakaba 60 bo mwishyaka akomokamo ry’Abakonservateri bawurwanyaga, 11 gusa nibo batoye âOyaâ. Mu minsi mike ishize, uyu mushinga wateje impaka zâurudaca mu […]
Minisitiri Gasana nâUmuyobozi Mukuru wa Polisi bagiriye uruzinduko rwâakazi muri Qatar
Minisitiri Gasana nâUmuyobozi Mukuru wa Polisi bagiriye uruzinduko rwâakazi muri Qatar Minisitiri wâUmutekano wâimbere mu gihugu, Alfred Gasana ari kumwe nâUmuyobozi Mukuru wa Polisi yâu Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuva ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama, bari mu ruzinduko rw’akazi rwâiminsi itatu mu gihugu cya Qatar rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye nâumutekano n’iyubahirizwa […]
Imbwa yari ifite agahigo kâimbwa ishaje kurusha izindi iri gukorwaho iperereza

Guinness World Records yambuye agahigo imbwa yitwa Bobi nyuma yâiperereza ryayitangijweho nyuma yâurupfu rwa yo. Igihe Bobi byavugwaga ko ari yo ‘mbwa ishaje cyane ku Isi’ yizihije isabukuru yâimyaka 31 umwaka ushize, maze Isi yizihizanya na yo ibyo birori. Igihe yapfaga mu Kwakira, Isi yarababaye. Ariko ubu agahigo yari ifite karimo gukemangwa. Nyuma yâuko abaveterineri […]
Perezida Kagame yemeje ko azasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo abimukira nibatoherezwa
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko ashobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo mu gihe abasaba ubuhungiro baba batoherejwe mu gihugu cye mu masezerano cyagiranye na Guverinoma yâu Bwongereza. Umwanditsi wa BBC wâinkuru zijyanye nâubukungu , Faisal Islam, yagiranye ikiganiro gito na Perezida Paul Kagame ari mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos […]
« La Main Rouge  » umwe mu mitwe yâiterabwoba ya mbere yabayeho washinzwe nâu Bufaransa
« La Main Rouge  » ni izina ryâumutwe witwaje intwaro wâibanga wâAbafaransa , wagabye ibitero byinshi mu Burayi no muri Afurika yâAmajyaruguru mu myaka ya za 1950, mu gihe cyâabakoloni. Uyu mutwe bivugwa ko wari âitsinda ryâurupfuâ ndetse bamwe bafata nkâumutwe wâiterabwoba, wakomotse ku matsinda mato yashingiwe muri Tunisia mu 1952 kandi ugizwe nâabazungu n’abapolisi […]
London: Itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda ryeguje Abayobozi 2 bâishyaka riri ku butegetsi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abayobozi babiri bungirije bâishyaka ryâaba conservateurs riri ku butegetsi mu Bwongereza beguye ku mirimo yabo mu gihe abadepite batoraga gukora amavugurura ku itegeko ryihutirwa rya Minisitiri wâintebe, Rishi Sunak, rigamije gukumira abinjira mu gihugu binyuranyije nâamategeko. Rishi Sunak yashimangiye ko umushinga w’itegeko ugomba kugera aho guverinoma ishoboye kuko […]
Biryogo: Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagaragaye mu Marangi ari gufata ka cyayi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama, yagaragaye mu Biryogo, ahazwi nko Mu Marangi ari gufata ka cyayi ari kumwe n’abandi bantu bamwegereye barimo abashinzwe umutekano. Aha yari ari ndetse ari kumwe n’abantu batandukanye barimo umusirikare n’umupolisi bakuru, ni umuhanda wagizwe Car Free Zone uherereye mu Biryo mu Karere […]
M23 yemeje iyicwa rya ba komanda 2 ba yo barimo Col Castro wari ukuriye ubutasi

Amakuru akomeje gucicikana kuva kuri uyu wa Kabiri nimugoroba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse yananditswe nâikinyamakuru Chimpreports, aravuga ko Umuyobozi wâubutasi wâumutwe wâinyeshyamba za M23 yaba yiciwe mu gitero cyâindege zitagira abapilote mu burasirazuba bwa Congo. Ni amakuru M23 yemeje mu itangazo ryayo ivuga ko abayobozi 2 b’ingabo ba zo bishwe nubwo itavuze […]
Guverinoma igiye gutangiza uburyo bushya bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene
Leta yâu Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bwâikoranabuhanga bwo kubarura abaturage, habarurwa buri muntu ku giti cye harebwa nâubufasha akeneye, bazafashwa kwikura mu bukene izatangira mu mpera za Mutarama 2024. Ubu buryo bushya buje gusimbura uburyo bwari busanzweho, aho abantu bafashwaga hashingiwe ku byiciro byâUbudehe baherereyemo. Ibyiciro by’ubudehe byari byaratangijwe na Guverinoma yâu Rwanda […]
Blinken Commends Rwanda Moves To De-escalate With DR Congo
US Secretary of State Antony Blinken on Tuesday praised Rwanda’s efforts to reduce tensions with the Democratic Republic of Congo even as a new border clash highlighted the troubled ties. Meeting Rwandan President Paul Kagame at the World Economic Forum in Davos, Switzerland, Blinken promised US support for regional diplomacy to end violence in eastern […]
Sudani yahagaritse umubano nâumuryango wa IGAD
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama, Sudani yahagaritse umubano nâumuryango wa IGAD ( Intergovernmental Authority on Development) washakaga gutegura ibiganiro hagati yâabahanganye muri iki gihugu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko guverinoma yahagaritse uruhare rwayo mu bikorwa by’ubwunzi bwâuyu muryango mpuzamaguverima wâiterambere (IGAD). Minisiteri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yâuko IGAD yongereye Sudani ku […]
Pakistan iramagana igitero cya Iran ku butaka bwa yo cyishe abana
Pakisitani iravuga ko ku wa Kabiri abana babiri bishwe abandi batatu barakomereka mu gitero cyagabwe na Irani bituranye. Irani yavuze ko yibasiye ibirindiro bibiri bifitanye isano nâumutwe wâabarwanyi witwa Jaish al-Adl nkâuko ibiro ntaramakuru byâigisirikare cyâiki gihugu bibitangaza. Ariko Pakisitani ibi yabiteye utwatsi, ibyita “igikorwa kitemewe” gishobora gukurura “ingaruka zikomeye” nkâuko tubikesha BBC. Pakisitani nicyo […]
Umujyi wa Kigali wasenye inzu zitandukanye zubatswe hadasabwe uruhushya

Umujyi wa Kigali urongera kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri Nð03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye nâimitunganyirize yâimijyi nâimyubakire. Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho […]
Davos: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Zelensky

Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Ibiganiro byabo byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane. Yahuye kandi nâUmunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi nâAmahanga, Antony Blinken. Baganiriye ku bufatanye nâumubano […]
Umwanditsi Rahim Mohamed asanga ibibera Gaza bidakwiye kugereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku Cyumweru hari hashize iminsi 100 kuva imirwano itangiye hagati ya Israel na Hamas, yatewe n’igitero byâubugome cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu majyepfo ya Israel. Nubwo umubare wâabahitanwa nâubu, kuri ubu, bidashoboka kugereranywa neza na neza, ntawabura gushidikanya ko abantu bamaze gupfa ari benshi nubwo hari abasanga utabigereranya na jenoside nkâiyakozwe […]
Nyamasheke: Inyubako yubakwaga yagwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima
Inyubako irimo kubakwa yaguye mu Karere ka Nyamasheke, umurenge wa Ruharambuga, akagari ka Kanazi, ahantu bakunze kwita kwa âShangaziâ. Ibi byabereye ahari kubakwa sitasiyo ya lisansi, bituma umuntu ahita apfa, abandi batatu barakomereka. Aya makuru yatangajwe bwa mbere nâumunyamakuru wa RBA, ahagana saa sita kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama. Abinyujije kuri X yagize […]
Mu majyepfo yâuburengerazuba bwâigihugu hazakomeza kwibasirwa nâimvura idasanzwe
Ikigo cyâigihugu cyâteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatanze umuburo kivuga ko mu majyepfo yâiburengerazuba bwâigihugu hazakomeza kugwa imvura idasanzwe kugeza ku itariki ya 20 Mutarama 2024. Iteganyagihe rya Meteo Rwanda ryaburiye ko âingaruka ziterwa nâimvura nyinshi zishobora kuba mu bice byo mu majyepfo yâiburengerazuba bwâigihugu aho biteganijwe ko imvura yiyongera [hagati ya milimetero 60 na 120]. Birashoboka […]
Masisi: Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC ubu iri kubera muri centre ya Karuba
Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo yakomeje mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama 2024 muri centre ya Karuba, muri Sheferi ya Bahunde, muri Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Congo muri ako gace aravuga ko imirwano yiganje muri centre ya Karuba, imaze ibyumweru […]
Aba-Houthi barashe ubwato bwâimizigo bwo muri Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko inyeshyamba z’Aba-Houthi zarashe ubwato bwâimizigo bwo muri Amerika zikoresheje missile ya ballistique ku nkombe za Yemeni. Ubu bwato, Gibraltar Eagle, bwatangaje ko “nta nkomere cyangwa ibyangiritse bikomeye”, nk’uko byatangajwe nâubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom). Ubwato buriho ibendera ry’Ibirwa bya Marshall bwakomeje urugendo rwabwo […]
Ngororero: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ryâudupfunyika 5000 twâurumogi
Polisi yâu Rwanda irashimira abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba nâumurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we. Byagarutsweho nâumuvugizi wa Polisi mu Ntara yâIburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, nyuma yâuko ibikorwa bya Polisi byakorewe mu murenge wa Ngororero, […]
Amajyepfo: Haracyari ahantu batagira network za telefone
Mu Mirenge yo mu turere dutanu ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi abahatuye baravuga ko batorohewe no kujyana n’umuvuduko iterambere rigezeho bitewe nâuko telefone zabo nta huzanzira (Network) ziba zifite. Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko buri mu biganiro n’amasosiyete y’itumanaho kugira ngo hashakwe umuti urambye. Abagaragaza imbogamizi mu gukoresha telefone n’izindi serivisi zisaba ihuzanzira biganjemo abo […]
Ingendo z’indege za Kenya Airways zakumiriwe muri Tanzaniya
Tanzaniya yabujije Kenya Airways gukora ingendo zâindege hagati ya Nairobi na Dar-es-Salaam mu rwego w kwihorera kuri Kenya. âIbi ni ugusubiza icyemezo cyafashwe n’abayobozi bashinzwe indege ba Repubulika ya Kenya cyo kwanga icyifuzo cya Tanzaniya gisaba gukoresha indege zâimizigo za Air Tanzania Company Limited hashingiwe ku burenganzira bwâubwisanzure mu rujya nâuruza hagati ya Nairobi n’ibindi […]
Uganda: Depite Zaake aravuga ko hari abayobozi bari gutegura umugambi wo kumwica
Umudepite utavugwaho rumwe muri Uganda, Francis Zaake yatangaje ko hari abayobozi bakuru barimo gucura umugambi wo kumwivugana. Mu butumwa yanyujije kuri X, Zaake yagize ati: “Nakiriye amakuru yizewe ku muntu utanga amakuru yâumugambi wo kunyica.” Ati: âNabwiwe ko gahunda irimo gutegurwa n’abayobozi mu butegetsi bayobowe n’umuyobozi wa rumwe mu nzego za Guverinoma; Minisitiri mu butegetsi; […]
Kamonyi: Umugabo arashinjwa kwica umugore we amunize
Hakizimana Celestin w’imyaka 45 yâamavuko wo mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amunize. Urupfu rwa Nyirantezimana Donatha na we w’imyaka 45 rwamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, ari na bwo umugabo we yahise atabwa muri yombi […]
Uganda: Asaga miliyari 20 zâAmashilingi yishyuwe abakozi ba leta ba baringa
Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari yarangiye ku ya 30 Kamena 2023 yagejejwe ku Nteko ishinga amategeko, Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri Uganda, John Muwanga, yagaragaje amakosa akabije mu micungire yâimishahara yâabakozi ba leta. Raporo yasuzumye imikoreshereze yâimari mu myaka ine yâingengo yâimari, yagaragaje imbogamizi zikomeye zibangamiye gahunda yâitangwa ryâimishahara, […]
Ishyaka rya Kamerhe ryaje inyuma ya UDPS mu kugira imyanya myinshi mu nteko
Komisiyo yigenga yâamatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI) yasohoye mu rukerera rwo ku Cyumweru, itariki ya 14 Mutarama, urutonde rwâabadepite 477 bâigihugu batowe byâagateganyo. Kandi nkuko byari byitezwe, ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe ryabonye imyanya 36 mu nteko ishinga amategeko yâigihugu riba irya kabiri rifite imyanya myinshi nyuma […]
Benshi mu Banyarwanda ntihazwi irengero ryabo nyuma yo gufatwa nâiperereza ry’u Burundi
Amakuru aturuka mu gihugu cyâu Burundi aravuga ko Abanyarwanda bakomeje guhigwa bukware nâabayobozi bâiki gihugu ndetse bamwe mu batawe muri yombi bakaba baramaze kugera mu maboko yâurwego rushinzwe iperereza aho bivugwa ko rwabajyanye ahantu hatazwi. Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bivugwa ko babanje gufungirwa muri kasho za polisi muri komini ebyiri kugeza kuwa Gatandatu ku mugoroba. […]
Somalia yaburiye Ethiopia ishaka kwemera Somaliland ngo ibashe gukora ku nyanja
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri wâIntebe wa Somalia yihanangirije Ethiopia iyisaba kutavogera ubutaka bwayo nyuma yo kugirana na Somaliland amasezerano azayifasha gukoresha ibyambu byayo (Somaliland) ku Nyanja Itukura. Hamza Abdi Barre mu kiganiro yatangiye mu murwa mukuru Mogadishu, yashimangiye ko amasezerano yo kugera ku nyanja yashyizweho umukono mu ntangiriro zâuku kwezi hagati ya Ethiopia na Somaliland […]
Icyo RBC ivuga ku bicurane bikomeje kwiyongera bamwe bakeka ko ari covid-19
Umuyobozi wâishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cyâIgihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi yâubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya yâubuhumekero nkâibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone akabasaba kugana ibigo byâubuvuzi. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu gihe cyâubukonje […]
Perezida Kagame yongeye kwikoma abashaka guhitiramo Abanyarwanda uko bagomba kubaho
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko nta muntu nâumwe ufite ububasha bwo guhitiramo Abanyarwanda uko bakwiye kubaho mu gihe igihe u Rwanda rwari rurimo gushy anta warutabaye. Ibi umukuru wâigihugu yabitangarije mu ijambo yavugiye mu Masengesho yo gusabira igihugu muri uyu mwaka wa 2024. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kwemera, amadini na politiki […]
Ingabo za mbere za MONUSCO zizava muri RDC muri Mata 2024
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, umuyobozi wa MONUSCO yavuze ko ingabo zigera ku 2000 zabo zizava mu turere twâiburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mpera za Mata mu cyiciro cya mbere cyo kuvana ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Akanama k’Umuryango wâAbibumbye gashinzwe Umutekano kemeje ko ubutumwa buzarangira mu Kuboza […]
Aba-conservateurs bakomeje kudahuza ku itegeko rijyanye no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda
Rishi Sunak ahanganye n’ubwigomeke bukabije mu ishyaka ryâAba-Conservateurs aho abadepite barenga 30 bo muri iri shyaka bahagurukiye guhindura mu cyumweru gitaha umushinga w’itegeko rijyanye no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda. BBC yatangaje ko ubugororangingo buteganijwe bugamije kugabanya inzira zo kujuririra ibyemezo byo koherezwa mu gihugu cyo muri Afurika, ibyerekana kutabona ibintu kimwe gukomeje hagati mu […]
Gen. Mahamat Idriss Déby yagizwe umukandida wa MPS mu matora ataha muri Tchad
Perezida wâinzibacyuho, Gen. Mahamat Idriss DĂ©by Itno, yagenwe ku wa Gatandatu nâinama yâishyaka rye muri kongere i N’Djamena, nkâumukandida mu matora ya perezida ateganijwe mu mpera za 2024 muri Tchad. Ku wa Gatandatu, Mariam Djimet Ibet, perezida wa komite ishinzwe gutegura kongere mu ishyaka MPS yagize ati « Perezida w’inzibacyuho, Mahamat Idriss Deby Itno yagizwe […]
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iragarutse ku nshuro ya 19

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ryâigihugu, ubumwe nâiterambere ryâurubyiruko, igiye kongera kuba ku nshuro ya 19 mu gihe muri uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite.
Abakinnyi bâAbanyarwanda bitabiriye imikino ya EAC i Bujumbura batashye ntawe babwiye
Abakinnyi bâAbanyarwanda 16 bitabiriye imikino ya âEast African Junior Championship 2024 ” ibera i Bujumbura biravugwa ko bafashe icyemezo cyo gusubira mu Rwanda bakava mu irushanwa batabimenyesheje abariteguye. Umwem bahaye aya makuru SOS Media Burundi yagize ati: âaba bakinnyi bahagurutse hagati ya 11h00 na 12h00 ku wa Gatanu. Ntabwo babimenyesheje abateguye, â Ayo makuru akomeza […]
Abapolisi 33 basoje amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzigisha abandi
Mu Ishuri ryâamahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama, abapolisi 33 basoje amahugurwa abagira abarimu bazifashishwa mu guhugura abandi. Abitabiriye aya mahugurwa yâicyiciro cya 9 ahabwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana nâibyumweru 12, bahawe amasomo atandukanye ajyanye nâimyigishirize yâikoranabuhanga […]
Raporo y’Umuvunyi yerekanye ko hakiri akajagari mu kubaka sitasiyo za lisansi
Abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburingamire n’ubwuzuzanya bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, bagaragaje ko basanze muri raporo y’urwego rw’Umuvunyi y’umwaka 2022/2023, igaragaza ko uretse ugutinda kwâibyangombwa byo kubaka sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli, hakinagaragaramo akajagari gakeneye kuba maso kw’inzego bireba, bitaba ibyo ngo bigakurura akaga ku baturarwanda. Urwego rwâigihugu rushinzwe kugenzura imikorere yâinzego zimwe zâimirimo ifitiye […]
Aba-Houthi biyemeje kwibasira inyungu zose zâAbanyamerika nâAbongereza
Kuri uyu wa Gatanu, umutwe w’inyeshyamba zâAba-Houthi wo muri Yemeni wemeje ko ugiye kwibasira inyungu zose zâAbanyamerika n’Abongereza nyuma yâibitero byâibi bihugu muri Yemeni. Mu itangazo ryâInama Nkuru ya Politiki yâAba-Houthi, iryo tsinda ryagize riti “igitero cyâubuhemu kandi cyeruye cyâAbanyamerika nâAbongereza igihugu cyahuye nacyo ntikemewe kandi nta bisobanuro gifitiwe.” Aba-Houthi bahize ko “inyungu zose zâAbanyamerika […]
Nyanza: Wenceslas Twagirayezu, suspect du génocide extradé, libéré

Le suspect de gĂ©nocide Wenceslas Twagirayezu extradĂ© du Danemark a Ă©tĂ© libĂ©rĂ© par la Chambre des crimes internationaux et transfrontaliers de la Haute Cour de Nyanza. Twagirayezu a Ă©tĂ© extradĂ© en 2019, aprĂšs une longue bataille contre la dĂ©cision qui lâa conduit devant la Cour europĂ©enne des droits de lâhomme et des peuples. Depuis, il […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Kiliziya Gaturika muri Afurika na Vatikani
Haravugwa amakimbirane mashya, icyiciro gishya mu mibanire itoroshye hagati ya Vatikani nâinama zâabepiskopi muri Afurika nyuma yâuko mu Kuboza gushize, Vatikani itanze uburenganzira bwo guha imigisha ababana bahuje ibitsina. Abepiskopi benshi bo ku mugabane wa Afurika, cyane cyane abo muri Cameroun na Nigeria, bagaragaje ko bamaganye iki cyemezo. Hashize icyumweru Vatikani yisobanuye mu itangazo rirerire. […]
RDC: Hagaragajwe uko Bemba arimo gukoresha umwanya we mu gukomeza kwikungahaza
Abagize umuryango wa minisitiri wâingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, washinjwe ibyaha byâintambara, baravugwaho gushinga isosiyete itavugwaho rumwe ikora ibikorwa byo kubungabunga amashyamba mu gihugu ariko havutse impungenge ko iyi sosiyete hashingiwe ku mubano uri hagati ya minisitiri wâibidukikije na Bemba. La SociĂ©tĂ© de Conservation ForestiĂšre (SCF) yashinzwe mu Kuboza 2022 kandi […]
Somalia: Leta nâabasirikare ntibavuga rumwe ku gikorwa cyo kubohoza abashimutanwe nâindege ya Loni
Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia yatangaje ko barimo kwitegura kubohoza abantu bari muri kajugujugu yâUmuryango wâAbibumbye yafashwe na Al Shabaab, ariko abasirikare baravuga ko bizagorana kugera aho bajyanwe. Kajugujugu yâUmuryango wâAbibumbye yari irimo irajyana abarwayi ubwo ikibazo cya tekiniki cyayihatiraga kugwa byihutirwa hafi y’umudugudu wa Hindhere uri muri Somalia rwagati, mu […]
Amafoto: Ambasaderi w’u Bushinwa yasuye Umuyobozi wa RNP

Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa, WANG Xuekun, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2024, yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibiganiro bagiranye byagarutse ku gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano, by’umwihariko mu kubaka ubushobozi no […]
RDC: Ba guverineri 3 barimo uwa Kinshasa bahagaritswe ku mirimo yabo

Ba guverineri b’intara za Mongala (CĂ©sar Limbaya), Ă â°quateur (Bobo Boloko) na Kinshasa (Gentiny Ngobila) bahagaritswe ku mirimo yabo. Ibi byatangajwe muri telegaramu ya Visi-Minisitiri ushionzwe ibibazo byâimbere mu Gihugu, Umutekano kuri uyu wa Kane, itariki 11 Mutarama 2024 nk’uko tubikesha Mediacongo.net. Muri iyi nyandiko, hagaragajwe ko imyanya yabo igomba kuba irimo abari babungirije by’agateganyo mu […]
Umujyi wa Kigali wihanangirije abagitwikira imyanda mu ngo
Umujyi wa Kigali wibukije abantu bose ko bibujijwe gutwika imyanda yo mungo, ibiyorero, amapine n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, usaba gukumira imyotsi aho ari ho hose. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze iyi nteguza bushingiye ku itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije. Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, bugira buti âUmujyi […]
Hashyizweho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu kwirinda impanuka yatera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (RWB) cyashyizeho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu rwego rwo kuyabungabunga no kurinda impanuka zishobora guterwa n’aya mazi. Muri aya mabwiriza harimo ko uzajya ahabwa uruhushya rwo gucunga aya mazi no kuyabyaza umusaruro agomba kuzitira icyanya agenzura ndetse no kwita ku gipimo cy’ubushyuhe bwayo mbere y’uko yemerera […]
Afurika yâEpfo: Umudepite yemeje ko ingabo zabo zizasebera imbere y’inyeshyamba za M23
âKohereza ingabo zâigihugu cya Afurika yâEpfo (SANDF) mu rwego rwâubutumwa bwâIngabo za SADC mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni icyemezo kititondewe gishobora gushyira ubuzima bwâingabo zacu mu kaga gakomeye,â uyu ni Depite Kobus Marais mu nyandiko yashyize ahagaragara dukesha urubuga www.da.org.za ivuga. Depite Sarel Jacobus Francois “Kobus” Marais yahamagariye Perezida Cyril Ramaphosa, […]
RDC: Abarundi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babujijwe gucururiza muri Uvira
Kuva mu cyumweru gishize, nta Murundi washoboye gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ava mu Burundi ajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, anyuze muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (mu burasirazuba bwa DRC). Ni sosiyete sivile yaho yafashe iki cyemezo. Abacuruzi bo mu Burundi bavuga ko batunguwe. Ubucuruzi bwari bugizwe no kohereza ibicuruzwa nk’amata, ibinyampeke, […]
Abanya-Suede basabwe kwitegura intambara
Umuburo ku Banya-Suede waturutse mu bayobozi bakuru babiri b’ingabo kugira ngo bitegure intambara wateye impungenge no gushinjwa gutera ubwoba. Minisitiri wâingabo zâabaturage (Civil Defence Minister), Carl-Oskar Bohlin, yatangarije inama yâingabo ko “muri Suwede hashobora kubaho intambara”. Ubutumwa bwe bwaje gushyigikirwa nâumugaba mukuru wâingabo, Gen Micael Byden, wavuze ko Abanya-Suede bose bagomba kwitegura mu mutwe ibishobora […]
Nyanza: Rachid yemeje ko ahamagazwa binyuranyije n’amategeko
I Nyanza mu majyepfo yâu Rwanda Urugereko rwâurukiko rukuru rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid, uregwa ibyaha 4 birimo guhakana no gupfobya jenoside, avuga ko ahamagazwa binyuranyije n’amategeko. Ubushinjacyaha buvuga ko ari ibyaha yakoreye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku rubuga rwe rwa Youtube, ni ibyaha we ahakana akavuga ko ari impirimbanyi ibuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. […]