Hagati ya Lilian Mbabazi na Radio wo muri goodlife hashobora kugira utungurwa n’ubukwe bwabo
Nyuma y’igihe kirekire bitangazwa ko Radio umwe mu bagize itsinda rya Gooflife arimo kwitegura ubukwe n’umukunzi we Lilian Mbabazi mu mpera z’uyu mwaka,ubu ngo amikoro niyo yatumye ubukwe busubikwa ndetse italiki bwimuriweho ikaba itari mu myaka ya hafi. Nk’uko Lilian Mbabazi yabitangaje ngo ntibarabasha kwisuganya mu buryo bw’amikoro kugira ngo ubukwe Butahe,akanavuga ko nta byinshi […]
New York: Abakobwa bahisemo kuzenguruka umujyi bambaye ubusa-REBA AMAFOTO
Bari bambaye ubusa igice cyo hejuru, hasi bambaye string, hejuru bisize amarangi bishushanyijeho idarapo rya USA, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ari amakosa akomeye aba bakobwa bo bavuga ko ari ibyishimo kuri bo byo kwishimira umujyi barimo. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru lepoint, Time square, agace kakorewemo aya marorerwa ni agace gakorerwamo ubucuruzi cyane kakaba gakunze kuba […]
Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya mu bufatanye bwo kurwanya ibyaha
Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya basinye amasezerano y’ubwumvikane mu kunoza ubufatanye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Aya masezerano yasinywe kuwa Gatanu tariki 21 Kanama2015 i Navasha muri Kenya, hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, na mugenzi we wa Kenya Joseph K.Boinnet. Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, gusinyana aya masezerano byari ku […]
Ikigage cyandavuza abagore bagasambana ntacyo bitayeho
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahagurukiye kurwanya ikigage cyizwi ku izina ry’umunini gikomeje gutesha umutwe bamwe mu bagore n’abakobwa, kikabatera kwiyandarika. Iki kigage gifite ubukana buhambaye mu gushengagura umutwe, cyengwa mu masaka avanze n’ibigori, ariko kigasembuzwa umusemburo w’imigati bita pakimaya, kimbazi, itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye. Iki kinyobwa kikaba ngo cyiganje mu mu mirenge ya Gahunga na […]
Amazu y’ubucuruzi ya Rujugiro Tribert mu mujyi wa Kigali akomeje guteza urujijo
Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda biravuga ko amazu y’ubucuruzi ya UTC y’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yaba agiye kugurishwa kuko atakijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ese ukuri kw’iyi nyubako guhagaze gute n’ibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Inyubako y’ubucuruzi ya UTC yaba igiye gushyirwa hasi kugira ngo ikibanza irimo kizamurwemo umuturirwa ujyanye n’icyerekezo cy’Umujyi […]
Gen. Adolphe Nshimiyimana ngo yagombaga guhambwa hishwe undi umusirikare ukomeye wo mu bundi bwoko
Nyuma y’urupfu rwa Gen. Adolphe Nshimiyimana rwo ku wa 2 Kanama 2015, Leta yanze gutangaza aho azashyingurwa n’itariki azashyingurirwaho, amakuru akaba yaragiye acicikana ko yagombaga gushyingurwa habonetse umusirikare umuherekeza wo ku rwego rwe, biza kurangira Col Jean Bikomagu ari we ubaye igitambo . Ku wa 16 Kanama 2015, inkuru yatangajwe ku rubuga rwa interineti rw’ibiro […]
Perezida Kagame yanenze bikomeye ibihugu byitwaza Demokarasi bigamije gusenya Afurika
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn, Visi Perezida wa Ghana Kwesi Amissah-Arthur ndetse n’abandi banyacyubahiro mu nama y’Umuryango “The Meles Zenawi Foundation”, yikoma ibihugu byitwa ko bikomeye ku Isi, bifata Afurika uko byishakiye ndetse bikanavuga ko Afurika ari yo ifite ubuyobozi […]
Bimwe mu bintu byatuma umusore runaka yangwa urunuka n'abakobwa
Urakuze bihagije ku buryo wumva watangira kurambagiza, ariko uri kugenda ugerageza abakobwa bakakubenga. Ibyo byaba biterwa n’ iki? Burya mbere yo kurambagiza umukobwa hari imico cyangwa imyifatire ukwiye kubanza gusuzuma , kuko hari ibintu byinshi bitandukanye byatuma abakobwa urambagiza batakwemera. Icya mbere kutagira ikinyabupfura. Banza witoze kugira ikinyabupfura kuko burya icyo nicyo kizagaragaza ko wubaha […]