Menya byinshi ku munara w’I Babeli, nyirabayazana yo kuvuga indimi zitandukanye
Uyu munara w’Ibabeli uvugwa muri Bibiriya mu isezerano rya kera ugenekereje usobanura irembo ry’Imana ,habonekamo inkomoko y’indimi zikoreshwa ku isi, nyuma kubera amatsiko abantu bagiraga. Ibyo byatumye bashaka kujya kureba Imana ngo bahangane nayo bayireba amaso ku maso ndetse no gushaka kwishyira hejuru kugira ngo isi yose ibabone kandi ibamenye bityo izina ryabo rimenyekane ,bahitamo […]
Umuyobozi mukuru w’iperereza rya Gisirikare yirukanywe mu mirimo ye
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga yirukanye Major Gen Rutatina wari usanzwe uyoboye iperereza rya Gisirikare (J2) ndetse anahinduranya ku myanya abandi basirikare bakuru bahita batangira imirimo mashya bakimara gutangazwa. Dore uko aba basirikare bakuru bahinduriwe inshingano Nk’uko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y’ingaboGen Major Jacques Musemakweli wayoboraga abarinda umukuru w’igihugu ni we ubaye Umugaba […]
Umutoza wa Real Madrid aravuga ko hari byinshi bagiye kuvugurura ngo bazabashe kwegukana igikombe
Umutoza w’ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane, arasanga ikipe ye ifite byinshi byo kuvugurura nyuma yo kwihererana ikipe ya Granada ikayitsinda ibitego 2-1 kuri iki Cyumweru. Ikipe ya Real Madrid kuri ubu irabarizwa ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 4 na Barcelona iri ku mwanya wa mbere. Mu kiganiro yahaye […]
Icyamamare Mayweather Floyd yahagaritse umukino w’iteramakofe
Umukinnyi w’iteramakofe Floyd Mayweather yatangaje ko ashobora kutazagaruka mu kibuga mu mukino w’iteramakofe ariko yongeraho ko ashobora kugaruka bibaye ngombwa. Uyu musore w’imyaka 38 y’amavuko uvuga ko ashobora guhagarika umukino w’iteramakofe, yavuze ko yishimiye umwanzuro yafashe wo kuba aretse uwo mukino, bityo akabasha kwita ku cyerekezo cy’ubuzima bwe abifashijwemo n’umujyanama we Al Haymon. Mu magambo […]
Zimbabwe: Nyuma yo kubura ibyo kurya abasirikare basubijwe iwabo ku ivuko
Igisirikare cya Zimbabwe kizwi nka ZNA cyugarijwe n’ubukene bwo kubura ibyo kurya bwatumye leta ifata icyemezo cyo gusezerera abasirikare bakajya kuruhukira mu ngo zabo. Muri iki gihe igisirikare cya leta (ZNA) cyugarijwe n’ubukene no kubura amafunguro umwaka ushize ubuyobozi bw’igisirikare muri iki gihugu bwari bwashyizeho itegeko ryo guha bamwe mu basirikare ikiruhuko bakajya mu miryango […]
Dore amayeri 9 umugabo agomba gukoresha kugirango umugore we anyurwe n’imibonano mpuzabitsina
Izi nyigisho ziba zigenewe abashakanye cyangwa se abari mu nzira yo kurushinga, Hagati y’abashakanye akabariro ni ngomba kandi ni ingenzi mu kubaka urugo ndetse no kwagura umuryango, iki gikorwa hagati yabashakanye kiba ari ibanga hagati yabo ndetse ntagereranwa iyo uganiriye nabo cyangwa umwe muri bo. Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti Topsante, ngo umugabo cyangwa se […]
Inzara iravuza ubuhuha mu mpunzi z’abanyekongo
Nyuma y’icyemezo cyafashwe cy’uko impunzi z’abanyekongo zitazongera guhabwa ibyo kurya ahubwo ko bazahabwa amafaranga, ubu ayo mafaranga yatinze kubageraho bituma bamwe mu mpunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi batangira gutaka inzara. Impunzi zigera kuri 50 zimaze iminsi zisiragira ku karere ka Gicumbi ziza gusaba ibyo kurya bitewe n’uko ntabyo kurya […]
U Burusiya buravuga ko bwaburijemo ibitero bya Islamic State muri Moscow n’ahandi
Leta y’u Burusiya iratangaza ko yataye muri yombi abantu barindwi bo mu mutwe wa Islamic State bateguraga kugaba ibitero muri Moscow, Saint Petersburg ndetse no mu karere ka Sverdlovsk. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na serivisi zishinzwe umutekano w’igihugu, haravugwamo ko abo bantu bafatiwe mu mujyi wa Urals wo mu ntara ya Yekaterinburg, aho bivugwa ko […]
Nasho: Umugabo n’umugore bafatanyije kwica umwana wabo
Ku wa gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2016, nibwo umurambo w’umwana w’imyaka 5 watahuwe mu rufunzo rwa Nasho ruherereye mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Mpanga mu kagari ka Nasho , se w’uyu mwana akaba atangaza ko ari we wamwishe afatanyije n’umugore we. Mazimpaka Patrick ni we se w’uwo mwana wishwe, akaba yaratangaje ko uwo […]
Internet y’u Rwanda yaba yagabweho igitero na ba rushimusi
Agatsiko kiyise Anonymous kagizwe n’abahanga mu kwinjira mu mabanga abitse muri za mudasobwa bazwi nka Hackers mu cyongereza karavuga ko kagabye igitero ku mbuga zifite aho zihuriye na guverinoma y’u Rwanda nubwo mu Rwanda batarabyemeza. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’aka gatsiko kabinyujije ku ishami ryako ryitwa World Hacker Team, kavuga ko kagabye igitero […]
Uganda: Perezida Museveni ndetse na UPDF barasabwa kuzigengesera mu bihe by’amatora na nyuma yayo
Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, ibihugu bibiri byafashije perezida Museveni kuguma ku butegetsi, byasohoye itangazo bisaba perezida Museveni kuzirengera ingaruka zishobora guterwa no kuzakoresha imbaraga yica abantu bazigaragambya nyuma y’amatora. Igisirikare cya Uganda, UPDF, nacyo cyaburiwe kutazivanga mu bikorwa byo guhiga bukware abazigaragambya, ibintu byatumye umugaba w;ingabo za Uganda, Katumba Wamala […]
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
​Ku itariki 5 Gashyantare, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) Francis Muheto yagiranye inama n’abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bagera kuri 40 bo muri aka karere, abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha aho biva bikagera. SSP Muheto […]
Tanzaniya yemeye ko icumbikiye abasirikare 40 bacitse igisirikare cy’u Burundi
Leta ya Tanzaniya yemeje amakuru yavugwaga ariko adafite gihamya ko yaba icumbikiye abasirikare 40 b’Abarundi bacitse mu gisirikare cy’u Burundi. Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka, Charles Kitwanga, yasobanuye ko aba basirikare bagera kuri 40 babafite muri Tanzaniya nk’izindi mpunzi zose z’abarundi ziri muri iki gihugu. Yakomeje avuga ko aba basirikare bakambitse mu nkambi y’impunzi ya […]
Umwana w’umukobwa yasutse acide ku gitsina cy’umugabo
Umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko yasutse acide ku gitsina cy’umusore wari incuti ye ufite imyaka 25 y’amavuko amuziza gushira hanze video y’urukozasoni mu mibonano mpuzabitsina bagiranye. Umukobwa wiswe “AENS” akimara kubona iyo video mu buryo butunguranye umujinya waramutashye maze ahigisha uruhindu ahantu hose uyu musore witwa “Humphrey Khoza” aho yaba aherereye, yaje kumusanga mu kabare […]
Inda Wema Sepetu atwite yateye ishyari n’agahinda Penniel wahoze akundana na Diamond
Penniel Mungilwa uzwi cyane nka Vj Penny yatangaje ko kuba Wema Sepetu atwite bimutera ishyari n’agahinda, bityo ngo akarara atagohetse. Aba bombi bakaba barigeze kuba abakunzi b’icyamamare Diamond Platnumz ndetse bemeza ko bagiranye ibihe byiza. Uyu mukobwa Penny usanzwe ari umunyamakuru kuri Zouk TV, yavuze ko atishimiye ugutwita kwa Sepetu kuko bituma aba nk’umusazi. Mu […]
Umukobwa bamusanze hejuru y’inzu yambaye ubusa-AMAFOTO
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu rukera nibwo abantu batunguwe no kubona umukobwa wambaye ubusa ari hejuru y’inzu ntacyo yitayeho. Abantu bagiye biyongera bigeza aho baba benshi cyane ariko bakomeza gureba iryo shyano ryabaye, ntibyavuzweho rumwe, bamwe bati birashoboka ko yaba yarozwe abandi bati ni umusazi. Umusore w’inkwakuzi yuriye inzu aramumanura, akimugeza hasi bamuhase ibibazo bitandukanye […]
Gen. Lafourcarde wari uyoboye Operation Turquoise aricuza Abatutsi bo mu Bisesero bishwe yarashoboraga kubatabara
Umwe mu bayobozi b’ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise mu Rwanda mu 1994 yasobanuye mu kwezi gushize uruhare rwe ndetse n’urw’ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa. Gen. Jean Claude Lafourcarde yumviswe n’umucamanza Claude Choquet kuwa 12 no kuwa 14 Mutarama nk’umutangabuhamya wiboneye ibyabaye n’amaso ye, […]
Perezida Kabila yarunze abasirikare mu mujyi abuza abakongomani kubyina intsinzi y’igikombe cya CHAN
Mu gihe ibyishimo byari byose mu mujyi wa Kigali, abafana b’ikipe ya Congo babyina intsinzi y’igikombe cya CHAN, abaturage bari bari muri Congo bo babujijwe kubyina intsinzi bahezwa mu ngo zabo. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Popafro cyo muri Congo, Perezida Kabila ubu uri mu mwaka we wa nyuma wa manda ze, ngo niwe watanze itegeko ku […]
Icyo Polisi y’u Rwanda itangaza ku mutekano wagaragaye muri CHAN
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika(CHAN) uburyo bitwaye kugirango irushanwa ryose rigende neza. U Rwanda nirwo rwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane, rikaba ryaratangiye ku italiki ya 16 Mutarama 2016 rigomba kumara ibyumweru bitatu kuko ryarangiye ejo ku cyumweru (7/02/2016), rikaba ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF). […]
Burundi: Ubwicanyi bwongeye gukaza umurego, abantu 9 bishwe mu majoro 2
Mu gihe hari hashize iminsi haticwa abantu benshi mu Burundi, kuri ubu ubwicanyi busa nk’ubwongeye gukaza umurego dore ko mu majoro abiri hamaze kwicwa abantu 9. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2016, mu gace ka Kinama hatewe gerenade 3 zihitana abantu 4 abandi 12 barakomereka, muri abo bahitanwe nazo harimo umwana […]