Umugabo yakatiwe imyaka 200 y’igifungo azira kwica abana be 4

Lukas Misati w’imyaka 40 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kisii yahamwe n’icyaha cyo kwica abana be 4 ahinishwa igifungo kingana n’imyaka 200. Uyu mugabo yakoze aya mahano nyuma yo kumenenganisha umugore we amubuza kwimuka mu nzu y’inkodeshanyo bari batuyemo, umugore abonye azahajwe n’inkoni niko guhita ahunga. Akimara kubona ibikomere yatewe n’umugabo […]

Jamie Varidy ukinira Leicester yabwiwe ko agiye gukorerwa film amera nk’umusazi

Nyuma y’igihe gito ikipe ya Leicester yubatse izina ibifashijwemo na rutahizamu Jamie Varidy, byatumye abwirwa n’umwanditsi wa Filme ukomeye muri USA ko agiye kumukorera Filme izibanda ku bigwi bye amera nk’umusazi. Varidy aganira n’itangazamakuru yasobanuye uburyo atiyumvishaga ko hari abo ashobora kubera ikitegererezo muri aki gihe gito Leicester imaze imenyekanye mu irushanwa rya Premier League. […]

MINEDUC yashyizeho gahunda y’itaha ry’abanyeshuri mu biruhuko

Minisiteri y’uburezi yashyize ahagaragara uburyo abana bazataha bava ku ishuri ubwo bazaba basoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2016. Ngo ni mu rwego rwo kuborohereza gutaha kugira ngo babashe kubona imodoka zo kubacyura. Nyuma yo kubona ko mu gihe cy’ itangira ry’ amashuri ndetse n’ isozwa ryayo abanyeshuri bitaborohera kubona imodoka zibatwara, Minisiteri y’ […]

Yvonne Chaka Chaka yahishuye icyihishe inyuma y’urwo akunda Perezida Museveni

Ni ku munsi w’ejo Tariki 24 Werurwe 2016, mu gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Anne Kansiime, aho Yvonne Chaka Chaka yatangaje ku mugaragararo ko akunda Museveni, ko ari mu bafite uruhare runini mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri Afurika. Yashimangiye ko Guverinoma ya Uganda ibinyujije muri Museveni yarwanyije bikomeye ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA muri Afurika muri rusange […]

Senateri yari yivuganwe n’umugore we nyuma yo kumusangana agakingirizo mu mufuka

Senateri Wetangula Moses wo mu gihugu cya Kenya aherutse guhura n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga n’umugore we, Anne Waceke Ngugi akamusiga ari intere nyuma yo gusanga mu mufuka w’ikoti rye agakingirizo. Amakuru yatangajwe akaba yaravugaga ko Senateri Wetangula asanzwe afite ingeso yo gukunda abagore bikaba bikunda kumushyamiranya n’umugore we. Kuri uyu munsi noneho nk’uko iyi nkuru […]

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi 18 bavuye mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda, aho gusura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubutabera, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe basuye Polisi y’u Rwanda birebera imikoranire y’ayo n’abaturage nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe […]

Burundi: FNL yafashe mpiri ofisiye mu ngabo z'u Burundi

Umusirikare wok u rwego rwa ofisiye mu gisirikare cy’u Burundi kuri uyu wa gatatu ushize yashimutiwe mu ishyamba rya Rukoko, aho bivugwa ko kuri ubu uyu musirikare ufite ipeti rya Lieutenant witwa Irambona Alexis ari mu maboko y’abarwanyi b’umutwe wa FNL wa Aloys Nzabampema, bikaba byanemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza. Kuwa Gatatu […]

Ibyamamare 10 byagaragaye mu ruhame nta Kariso byambaye-REBA AMAFOTO

1.Rihanna Ntibitunguranye ko Rihanna aza ku isonga kuri uru rutonde, kuko uyu muhanzikazi akenshi yagiye agaragara mu itangazamakuru n’ahandi yashyize hanze amafoto ye atangaje, uretse no kuba yaragaragaye mu ruhame atambaye ikariso yanagiye agaragara kenshi mu mafoto yambaye uko yavutse. 2.Jennifer Lopez Lopez nk’umubyeyi w’imyaka 46 y’amavuko, nawe akunze kugaragaza ikimero cye uko cyakabaye mu […]

Imana yatsindiye Shitani muri RGB igitego cy’umutwe

RGB nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda, yahakanye amakuru yari amaze iminsi mu itangazamakuru avuga ko yemera kwandika byemewe n’amategeko imiryango cyangwa amadini ya Shitani. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara kuri uyu wa 24 Werurwe, RGB yavuze ko imiryango ishingiye ku idini yandika ikemererwa gukorera mu Rwanda ari isanisha abantu n’Imana. Ngo ni isenga Imana-Rurema […]

Uganda: Minisitiri wakubise umunyamakuru ari mu mazi abira

Minisitiri ushinzwe umurimo n’ibikorwa by’ubwikorezi muri Uganda, Abraham Byandala nyuma yo gukubita Judith Nalugwa ukorera Bukedde Tv akanamwangiriza ibikoresho, byatumye agezwa mu rugaga rushinzwe itangazamakuru, aho bishobora no kumuviramo kwirukanwa ku mirimo ye. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Hotel Tiangle kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Werurwe 2016, Nalugwa yabwiye bagenzi be ko niba Minisitiri […]

Abanyarwanda 19% bugarijwe n’inzara mu gihe abana 38% bugarijwe n’imirire mibi – MINAGRI

Abanyarwanda 19% bugarijwe n’inzara ya hato na hato, mu gihe abana 38% bari munsi y’imyaka 5 bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi nk’uko byatangajwe na minisitiri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana. Ubushakashtsi bwakozwe mu mwaka ushize kandi bugaragaza ko 2% by’abana bafite umunanuko ukabije ugaragaza ko batagaburiwe uko bikwiye bakiri bato nk’uko minisitiri Mukeshimana akomeza avuga. Ibi […]

Ibikomere byatewe na Jenoside birimo kugira ingaruka no ku batarayibayemo

Ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe abatutsi ubu risigaye rigaragara ku batarahuye na yo mu buryo butaziguye, ibi bikaba bifatwa nk’ingaruka yo kubana n’abari mu Rwanda mu 1994 bakaba batarakira ibikomere yabasigiye. Kuva mu mwaka wa 2011, gahunda yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yashyizwe ku nzego z’ibanze, aho kuri izo nzego z’akagari n’imidugudu […]

Intambara iratutumba hagati ya Sudani zombi

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yamaganye ibitero by’indege y’intambara ya Sudani ivuga ko byagabwe ku bwinshi ku butaka bwayo kuri uyu wa Kane nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru. Umwuka ukaba utari mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse hakaba hashobora no kuvuka intambara. Ibi ngo byabaye mu masaha ya saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane, […]

RDC: Ingabo za MONUSCO zirasabirwa kugabanyukaho 1/2

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Raymond Tshibanda, yasabye akanama ka ONU gashinzwe umutekano kugabanya kimwe cya kabiri cy’ingabo za ONU zishinzwe kugarura umutekano muri Kongo kuko nta bikorwa bikabije bihungabanya umutekano muri iki gihugu. Guverinoma ya RDC ivuga ko intego yayo ari uko ingabo za MONUSCO ziri muri iki gihugu zagabanuka uhereye ubu kugeza mu […]

Umuhanzi Davido yibasiriwe na polisi yo muri USA imukekaho ubutekamutwe

Ku wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2016, nibwo polisi yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yibasiriye umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria ishaka kumuta muri yombi imukekaho ubutekamutwe. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru AfricaFactzone, ngo uyu muhanzi yasuwe na polisi aho yari acumbitse muri Atlanta(Georgia), ije kumubaza inkomoko y’ubutunzi afite, abasubiza ababwira ko ari icyamamare guturuka […]

Rusizi: Haravugwa ibigo nderabuzima bikora nka za farumasi zicuruza imiti

Mu Karere ka Rusizi hari ahavugwa iziswe comptoirs pharmaceutiques zigicuruza imiti mu buryo busa na magendu, mu gihe bamwe mu bayobozi b’Ibigo nderabuzima bavuga ko bibangamiye ubuzima bw’abaturage. Hagendewe ku mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima, farumasi zigenga zo ku rwego ruciriritse zizwi nka ‘Comptoirs pharmaceutiques’ zarafunzwe izindi zihinduka Postes de sante nko mu bice by’icyaro. Nko […]

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yaburijemo ubujura bwa toni 7,5 z’ibishyimbo by’imbuto yari igenewe abahinzi muri gahunda yo kongera umusaruro. Polisi ikaba ivuga ko imodoka yari itwaye iyi mbuto yafatiwe mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe, iyi mbuto ikaba yari yatanzwe na Leta igenewe […]

Burundi: Perezida Nkurunziza na Leta ayoboye barezwe muri ICC

Yifashishije abavoka batatu, imiryango 60 y’abarundi yatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ruri I La Haye ndetse no mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano barega Perezida Nkurunziza n’igihugu ayoboye kuba barishe abantu muri iyi miryango ndetse bakaba baranahungabanyije uburenganzira bwa muntu. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu mu Burundi ndetse na IB Times, […]

Rodovan Karadzic yahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa imyaka 40 y’igifungo

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yashimye icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyo guhamya ibyaha bya jenoside, Rodovan Karadzic wakatiwe n’uru rukiko imyaka 40 y’igifungo. Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko iki ari icyemezo gikomeye ku bantu bo mu karere ka Balkan no hanze yako ndetse no ku butabera mpuzamahanga. Yakomeje avuga kandi ko abakoze ibyaha […]

Mu mafoto: Uruzinduko rwa perezida Kagame mu Karere ka Gakenke

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe nibwo perezida Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Gakenke akaganira nabo ndetse bakamugezaho ibibazo bitandukanye bafite nawe abizeza ko ibibazo byabo bigiye gushakirwa umuti byihuse. Aha perezida kagame akaba yarahaye ububasha Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ko kujya amureba nta handi abanje guca akamubwira uko ibyo abaturage […]

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Mbarushimana Musa, ukekwaho kunyerereza imisoro irenga miliyoni 861 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM). Mbarushimana akaba yarafashwe nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda igejejweho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) ibijyanye n’inyerezwa ry’iyi misoro Polisi nayo igatangira iperereza. Komiseri […]