Mbigenze nte?:Namukunze umusore antera inda aranyanga none mukuru we ngo arankeneye
“Muraho neza mwese ndagisha inama kuko inama mutanga ziramfasha cyane. Nakundanye n’umusore tumaranye imyaka itatu antera inda mbimubwiye arabyemera kuko yarankundaga nkabibona. hari byinshi ntabashije kuvuga kuko amateka yacu mu rukundo yaba serie. Iwacu ntibamwishimiraga kuko yari afite ubushobozi bucye. Naramukundaga cyane yaramfashije ndabyara ariko nabyaye adahari yaragiye gukorera uganda akomeza kumfasha. Ikibazo ni iki: […]
Menya impamvu 5 kubaka urugo ukiri muto ari ingenzi
Bimaze kumenyekana ko abasore cyangwa abakobwa basigaye batiyumvamo gushaka bakiri bato, nyamara hari impamvu zingenzi zerekana ko kubaka urugo mu myaka y’ubuto ari ingenzi uturutse ku myaka 21 yagenwe mu Rwanda uzamuka. 1.Bituma umenya ko amafaranga atarirwo rufunguzo rw’ibyishimo Akenshi umusore n’umukobwa bashyingiranwe bakiri bato nta mitungo ihambaye baba bafite bikaba ngombwa ko bashakana amafaranga […]
Abayobozi 14 mu ntara y’u Burasirazuba barafunzwe bazira amafaranga ya VUP
Nyuma y’igenzura ryakozwe mu ntara y’uburasirazuba ryatahuye inyerezwa ry’amafaranga ya VUP umurenge yanyerejwe andi akoreshwa nabi. Kuri ubu abayobozi 14 bakaba bamaze gutabwa muri yombi n’inzego za polisi bakurikiranyweho inyerezwa ry’aya mafaranga. Abayobozi batawe muri yombi barimo abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge itatu,bamwe mu bayobozi ba VUP umurenge ndetse n’abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’utugari. Uretse aba hari […]
Urutonde rw’ibyamamare 10 byapfuye bikiri bito
Ni kenshi ibyamamare bitandukanye byo muri muzika,cinema,…byagiye biva kuri iyi si bigatera benshi intimba, muri abo hari abataragize amahirwe yo gutabaruka bakuze, urupfu rwabo rugasiga icyuho mu byo bari bazwiho. 1.Divya Bhariti Uyu mukobwa yapfuye akiri muto ku myaka 19 y’amavuko ubwo yahanukaga ku igorofa rya 5 mu mujyi wa Mumbai yikubita hasi. Ku italiki […]
Museveni yaciye mu ishyamba ry’inzitane ajya gushaka umuti w’ubwicanyi bubera i Rwenzori
Mu gihe i Rwenzori mu gace ka Bundibugyo abahatuye bakomeje gukimbirana ndetse bigakurizamo ubwicanyi, byatumye kuri uyu wa Mbere Taliki 28 Werurwe 2016, abasirikare barangajwe imbere na Museveni bafata iya mbere berekezayo gushaka umuti w’ikibazo. Museveni yasuye Bundibugyo, agace nyir’izina kabereyemo imyigaragambyo mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, abasaga 31 bahasiga ubuzima, 8000 bakurwa mu byabo […]
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba Essa Nyarugunga ububi n’ingaruka by’icuruzwa ry’abantu
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha bitandukanye, cyane cyane icy’icuruzwa ry’abantu, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016, Polisi y’u Rwanda yabukomereje mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Essa Nyarugunga giherereye mu murenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro, aho abanyeshuri barenga 300 biga muri icyo kigo bakanguriwe ububi n’ingaruka z’icyo […]
T.I ntiyanejejwe n’abatangaje iby’ivuka ry’umwana we wa 7
Umuhanzi T.I uririmba injyana ya Rap, n’umugore we bishimiye ivuka ry’umwana wabo wa 7, gusa uyu mugabo akaba ataranejejwe n’abatangaje mbere ye aya makuru. Ibi byamamamare byari bizi ko umwana azavuka ku wa 20 Werurwe, batungurwa n’ uburyo yavutse ku itariki ya 26, bakaba baratangazaga ko uzavuka azaba ari igikomangoma. Uyu mwana wa T.I wavutse […]
Abarwanyi 100 ba Al-Shabab biciwe muri Somaliya
Umuyobozi Mukuru w’intara ya Galmudug, mu gihugu cya Somalia, yatangaje ko abasirikare b’iyo ntara bishe abagwanyi ba Al-Shabab 100, mu ntambara yamaze iminsi ine. Abo barwanyi biyitirira idini rya Islam bari binjiye muri iyo ntara bahunze izindi ntambara zimaze iminsi zivugwa mu Burasirazuba mu ntara ya Puntland. Umukuru w’iyo ntara, Abdikarin Hussein Gulled yabwiye BBC […]
Burundi: Umusirikare yahitanwe na gerenade agiye kuyitera mugenzi we
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2016, nibwo Caporal Kazungu wabarizwaga mu nkambi ya Muzinda yahitanwe n’ibikomere yatewe na gerenade, bitangazwa ko yashakaga kuyitera mugenzi we. Iyi nkambi Kazungu yapfiriyemo ni yo Lieutenant-Colonel Darius Ikurakure wishwe ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe yayoboraga, ikaba ikomeje kuvugwamo ubwumvikane buke hagati y’abasirikare. Major ClĂ©ment […]
Burundi: abafungiwe muri gereza ya Ruyigi bigaragambije
Abafungiwe muri gereza ya Ruyigi mu Burundi biganjemo abaregwa ibyaha byo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bigaragambije basaba barenganurwa, bagahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi bakurikiranyweho ibyaha bafunzwe. Iyi myigaragambyo bakaba bayikoze burira ku bisenge by’aho bafungiye ubundi batera induru ari nako bavangamo no gutera amabuye. Aba bafungwa basaba ko […]
Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa mu murenge wa Nyamata, gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa. Ibi babisabwe ku wa 28 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Albert Mpumuro, akaba yarunganiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge […]