Ibuka France yasabye Charlie Hebdo gusaba imbabazi bitarenze kuwa 07 Mata

Umuryango Ibuka France ugizwe n’abarokotse n’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 wandikiye ibaruwa ifunguye ikinyamakuru Charlie Hebdo ikigaragariza agahinda n’intimba watewe na numero yacyo y’1236 yo kuwa 30 Werurwe 2016 yagaragayemo inkuru yafashwe nko gushinyagurira umuhanzi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda aho bamugaragaje bamushushanyije aririmba indirimbo Papa oĂ Âą t’es (Papa Urihe?) […]

Lubumbashi: Bahangayikishijwe n’ingabo n’ibitwaro bya rutura bikomeje kuharundwa

Mu gihe habura amezi abarirwa ku ntoki ngo amatora ya perezida muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, abaturage batuye Lubumbashi bahangayikishijwe n’ubwinshi bw’ingabo, ziherekejwe n’ibitwaro bya rutura birimo ibimodoka by’imitamenwa bya chars, zikomeje kwiyongera muri uyu mujyi. Ibi bintu bikomeje gucickana ku mbuga nkoranyambaga abaturage baravuga ko byatangiye mu yahoze ari Intara ya Katanga […]

Ingabo za Tanzania muri Monusco zirashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco) kuri uyu wa Gatanu ushize bwavuze ko bwakiriye ibirego bishinja ingabo za Tanzania ihohotera rishingiye ku gitsina zakoreye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo. Monusco mu itangazo yashyize ahagaragara ivuga ko yakiriye ibirego bishinja ingabo zayo , ibyaha byakorewe mu giturage cya Mavivi kuwa 23 […]

U Burundi bwemeye kwakira abapolisi ba Loni

U Burundi bwemeye umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye wo kohereza abapolisi mu Burundi nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yabyemereye Reuters dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Gatandatu. Kuwa gatanu nibwo ibihugu 15 bigize akanama k’Umutekano ka Loni byemeje umwanzuro wari watanzwe n’u Bufaransa busaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kohereza abapolisi mu Burundi aho amakimbirane […]

Urutonde rw’ibyamamare 10 byagaragaye bikorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame

Nyuma y’uko bimwe mu byamamara birangwa n’udushya twinshi harimo gushyira ubwambure bwabo ku Karubanda, hari n’abandi bagiye bagaragara bakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru therichest. 10Drew Barrymore na Fabrizio Moretti Ibi byamamare ubwo bari mu rugendo i New York mu gihe cyo gufata akaruhoko amasaha ngo yicume, nibwo berekeje mu nzu imwe bajya […]

Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama bari mu rugendo shuri muri Ethiopia no muri Turukiya

Abasirikare bakuru biga ibijyanye no kuyobora abandi mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama rizwi nka Rwanda Defence Force Command and Staff College, batangiye urugendoshuri mpuzamahanga muri Ethiopia no muri Turkiya guhera kuwa 02 Mata 2016. Uru rugendoshuri rufite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Maintaining State Cohesion in the Face of National Security Challenges” rugamije […]

Kubarura Ingagi zo mu birunga byatangiye mu Ukwakira 2015 bizarangira muri Kamena

Ibarura ry’Ingagi zo mu misozi y’ibirunga ryatangiye mu Ukwakira umwaka ushize rizarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka nk’uko byemezwa na madamu Anne-CĂ©line wo mu muryango utegamiye kuri leta witwa MĂ©decins des Gorilles , umufatanyabikorwa wa Gahunda Mpuzamahanga zigamije kubungabunga ingagi (Programme Internationale pour la Conservation des Gorilles)muri icyo gikorwa cyo kubarura. Anne avuga […]

Imbogo yivuganye intare y’ingabo iyicumise ihembe ry’urubavu- REBA AMAFOTO

Muri pariki yo muri Afurika y’Epfo niho iyi mirwano yabereye, ubwo intare yari iteye umukaka imbogo byatumye mugenzi wayo irakara iza kuyihorera niko kuyicumita ihembe mu rubavu. Umufotozi ukomoka mu gihugu cya Brasil, Mariangela Matarazzo yavuze ko ubwo yafotoraga yatewe ubwoba n’uburyo yabonagamo umujinya w’iyo mbogo aho ngo yasatiriye intare imwe ikayijomba ihembe mu rubavu […]

Amerika irashinja abategetsi b’u Burundi gukoresha indimi ebyiri

Uwungirije umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’akazi, Tom Malinowski yasabye leta y’u Burundi kureka guseta ibirenge mu biganiro bigomba kuyihuza n’abayirwanya bihagarariwe n’akarere. Malinowski kandi yagiriye inama abategetsi b’u Burundi abasaba kureka gukomeza gukoresha imvugo z’urwango ku bihugu bimwe na bimwe, kuri Kiliziya Gaturika n’abandi. Mu kiganiro […]

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

​Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda, ku wa gatatu tariki ya 30 Werurwe yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique, abasaba gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda batunganya akazi kabo neza. DIGP Marizamunda, akaba yari ari mu ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri […]

Loni yasabye itahuka ry'abahoze muri M23 bari mu Rwanda na Uganda

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kasabya ibihugu u Rwanda, Uganda na Congo gufatanya bigashyira mu bikorwa gahunda yo gucyura abahoze ari abarwanyi b’umutwe M23 ubu bakiri mu buhungiro. Nk’uko bitangazwa na RFI dukesha iyi nkuru, ngo iyi gahunda ikubiye mu masezerano y’i Nairobi akubiyemo gahunda yo gucyura abahoze muri uyu mutwe M23, ubu bakaba bacumbikiwe […]