Zuma tuzamukuzaho umunwa w’imbunda — Julius Malema

Umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, aravuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwihangana kwabo kuzarangira vuba bagakuraho guverinoma bakoresheje umunwa w’imbunda mu gihe ishyaka ANC riri ku butegetsi rikomeje gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo yo mu mahoro. Malema asanzwe ari umugaba mukuru wa Economic Freedom Fighters, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yashinze mu 2013 nyuma […]

Burundi: Mbere y’uko Col Buzubona Emmanuel yicwa yabanje gushinjwa gukorana na Gen Niyombare

Nyuma y’urupfu rwa Colonel Buzubona Emmanuel wishwe arasiwe imbere y’iwe ubwo yari atashye muri Zone Kinama, abari ku butegetsi mu Burundi n’abatavuga rumwe nabwo bakomeje gushinjanya kwica uyu musirikare wari mukuru mu ngabo z’u Burundi, aho Hussein Radjabu nawe ashinja ubutegetsi kuba inyuma y’urupfu rwe. Nubwo abasanzwe mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bakomeza gushinja […]

Kibeho:Min.w’Intebe yasabye ubucamaza kwihutisha urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa

Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 Ministiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ubucamanza kwihutisha iburanishwa rya Ladislas Ntaganzwa ndetse wayobora Komine Nyakizu. Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 23 Mata 2016 nibwo i Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru hibutswe abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,uyu muhango ukaba wabanjirijwe n’igitambo cya Misa […]

Umuhanzi Papa Wemba yitabye Imana ku myaka 66

Umuririmbyi Papa Wemba ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Lumba, yitabye Imana kuri iki Cyumweru ku myaka ye 66 aguye I Abidjan muri Cote d’Ivoire nk’uko byatangajwe na Radio Okapi. Papa Wemba ubusanzwe amazina ye y’ukuri akaba ari Jules Hungu Wembadio Pene Kikumba, yandikaga indirimbo, akazitunganya, ndetse akaba yari […]

Rubavu: Abaturage basabwe kuba maso bakirinda guha umwanzi icyuho

Mu gihe ubusanzwe umuganda ngarukakwezi mu gihugu hose uba kuwa Gatandatu wanyuma w’ukwezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2016 abatuye mu mujyi wa Gisenyi bo nibwo bawukoze nyuma yo gusanga kuwa 30 Mata ubwo hazaba umuganda rusange bo bazaba bari mu gikorwa cyo kwibuka abiciwe kuri Komine Rouge muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]

Abahanga muri siyansi bemeje ko perezida Mugabe azabaho ubuziraherezo

Abahanga muri siyansi bubashywe bo mu ishuri rikuru ry’ubumenyi rifite icyicaro mu Bwongereza bamaze igihe bakora ubushakashatsi mu ibanga bashaka kumenya impamvu perezida Robert Mugabe adapfa. Ibi ngo bikaba byaraje nyuma y’aho hatangarijwe ku mugaragaro mu 1999 ko Mugabe atajya yogosha umusatsi we kandi akaba nta mvi zingana nk’imyaka ye afite. Robert Mugabe ngo wazanywe […]

RDC: Abarwanyi 19 ba RaĂ ÂŻa Mutomboki bishyize mu maboko ya FARDC

Abarwanyi bagera kuri 19 ba RaĂ ÂŻa Mutomboki y’uwitwa Kaleba bavuye mu ishyamba ku bushake bwabo bishyikiriza ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Murenge wa bakano ho muri Teritwari ya Walikale. Aba bakaba biyongereye ku bandi batatu baturutse Ntoto nk’uko amakuru yavaga mu gisirikare kuri uyu wa gatandatu yavugaga. Uku kurambika intwaro hasi ngo […]

Kwinjira muri RESTAURANT ugomba kuba wambaye uko wavutse

Mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubwongereza i Londre hafunguwe inzu igurishirizwamo ibiryo bihiye (restaurant) bivugwa ko ari ikintu kidasanzwe muri icyo gihugu cyo gufungura wambaye uko wavutse. Iyi restaurant izwi ku izina rwa “The Bunyadi” ikaba ikorera mu murwa rwagati, ngo ishishikajwe no gutanga amafungura ahingwa mu gihugu cy’Ubwongereza gusa. Abakunzi b’iyi restaurant ndetse n’incuti ngo […]

Abakuru b’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru basabye kwihutisha imishinga hitawe ku bikeneye gukorwa vuba

Mu nama ya 13 y’Umuhora wa Ruguru yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda n’uwa Sudani y’Amajyepfo wari uhagarariwe muri iyi nama bishimiye uruhare rw’ibi bihugu mu migendekere myiza yo kwihutisha imishinga migari y’Umuhora wa Ruguru hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abatuye muri ibi bihugu bihuriye kuri uyu muhora. Abakuru b’ibihugu bavuze ko inama yishimiye ibigenda […]

Umuhanzi Alikiba ngo yaba yatangiye gutinyuka abakobwa

Alikiba ni umwe mu bahanzi bazwi muri Tanzania, bikaba bivugwa ko adakunze kuvuga amagambo menshi bityo abakunzi be bakaba bibaza niba koko mu buzima bwe bwa buri munsi ariko bimeze. Mu mafoto yakunze kugaragaza kenshi kuri za murandasi ni izimugaragaza ari muri studio, aririmba kuri stage, rimwe na rimwe ari muri salon yicaye, nk’uko bamwe […]

Kayonza: Ngo abahakoze Jenoside baridegembya muri Tanzania

Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu murenge wa Murama mu cyahoze ari Secteur Bisenga ho mu karere ka Kayonza babwiye Umuseke ko kuba hari umubare munini w’Abatutsi bishwe batarabonerwa irengero, ngo ni uko hari abavugwa ko bakoze Jenoside bagahungira muri Tanzania. Theoneste Bicamumpaka umwe mu barokotse Jenoside wo muri aka gace, avuga ko muri […]

Niyibizi afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi

Kimwe mu bigo bya Polisi byashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa, ni ikigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, imikorere y’iki kigo ikaba idaha agahenge uwagerageza gutanga ruswa ngo akorerwe ibitemewe n’amategeko. Mu Rwanda ruswa ifatwa nk’umuziro, Polisi y’u Rwanda nayo ikaba itihanganira ruswa yaba uyitanga n’uyihabwa. Nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye ariko ngo hirinde ruswa, […]

Polisi n'abanyamakuru baharanira inyungu z’abaturarwanda

Ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’abapolisi n’abanyamakuru bwahawe isura nshya hagamijwe inyungu z’abaturarwanda. Uyu ni umwanzuro nyamukuru w’inama yari imaze iminsi itatu yiga ku mutekano w’abanyamakuru ndetse n’abaturage yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Asoza iyi nama , Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yibukije akamaro […]

Kwibuka abazize Jenoside ni ukugirana ubumwe nabo

Kwibuka abazize jenoside ni ukugirana urunana n’ubumwe n’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Senateri Prof Laurent NKUSI ubwo I Tumba ku rwibutso rwa Cyarwa hibukwaga ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi. Ni igikorwa cyabaye kuwa kane tariki ya 21 Mata 2016, ku rwibutso rwa Cyarwa. Bimwe mu […]