Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yaburijemo ubujura bushukana, ndetse ifata bamwe mu bakekwaho gukora iki cyaha barangiye umwe mu bacuruzi amasoko ya baringa bagamije kumwambura miliyoni zigera kuri zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku itariki 21 Nzeri uwitwa Singirankabo Jacques yahamagaye kuri telefone igendanwa Nzaramyimana Emmanuel (Basanzwe baziranye), amubwira ko […]
1972: Umunyagitugu Idi Amin yirukanye Abanyaziya ku butaka bwa Uganda abaziza iki?
Tariki ya 22 Nzeli 1972, nibwo umunyagitugu Idi Amin Dada wayoboraga Uganda yirukanye abaturage babaga mu gihugu cye bakomokaga ku mugabane wa Aziya, iyi tariki iracyari mu mitwe y’Abongereza ndetse no mu matariki bahora bibuka. Muri icyo gihe Idi Amin yavugiye kuri radiyo y’igihugu ko abirukanye, abaha itariki ntarengwa by’umwihariko buri munsi kuri radiyo hagacaho […]
Umunyamakuru yacyuriye Eddy Kenzo nyuma yo kubarirwa mu bahanzi batize
Sheilah Gashumba umunyamakuru kuri Televiziyo imwe yo muri Uganda yabaye nk’ukoze mu nkovu Eddy Kenzo aho yatangaje ko ari we wigishije icyongereza uyu musore ubwo yari yinjiye mu ruhando rwa muzika. Uyu munyamakurukazi yavuze ko Kenzo yagiye amuhamagara kenshi kuri Telefoni ngo amubabarire amwigishe icyongereza azajya akoresha avugana n’abantu no kubona amagambo azajya akoresha mu […]
Abagore bo muri FPR baremeye mugenzi wabo wabyaye impanga 3 atishoboye
Urugaga rw’abagore b’Umuryango RPF Inkotanyi bafatanije n’Inzego z’abagore basuye Dusabimana Dalbert mu rwego rwo kumufasha kubera ko yabyaye abana 3 b’impanga kandi atishoboye. Uyu muganda wabereye mu Mirenge nyose igize Akarere ka Muhanga hibandwa ku gufasha abatishoboye no gukora ibikorwa by’iterambere abo bagore baremeye uyu muryango bawuha inka ikamwa n’ibikoresho byo mu rugo ndetse yubakirwa […]
Ugisha inama: Se umubyara arashaka kumushyingira umugabo w’imyaka 43
Nshimishwa n’inama zitangirwa kuri uru rubuga, amazina yanjye ni… ndi umukobwa w’imyaka 26, mu by’ukuri mpangayikishijwe n’ikintu kimwe gusa nifuza ko mwamfasha. Nagejeje icyifuzo cyanjye ku babyeyi ko nshaka gushyingiranwa n’umusore twakundanye imyaka n’imyaka, afite gahunda kandi nanjye ndamukunda. Ibyo papa yabiteye utwatsi andangira uwo nakwita ko ari umusaza kuko ni umusore ufite imyaka 43, […]
Nyabihu:Abajura bataburura imbuto y’ibirayi bakayigurisha banyirayo
Mu Karere ka Nyabihu hadutse abajura bataburura imbuto y’ibirayi mu murima bakajya kubirya cyangwa bakabijyana ku isoko hakaba ubwo banyirabyo bongeye kubigura bagirango bongere bajye kubisubiza aho ibyibwe byavuye. Ubu bujura ngo bumaze gufata indi ntera by’umwihariko mu murenge wa Bigogwe, abaturage bakaba baboneraho gutabaza inzego z’umutekano ngo zibarwaneho, naho bitabaye ibyo ngo hehe n’ikirayi […]
Uganda: Undi musore agerageje kwiyahura ruramubwira ruti uzaze ubutaha
Nyuma y’amezi atageze kuri abiri umusore w’imyaka 17 wo mu gihugu cya Uganda witwa Mustafa Lule agerageje kwiyahura asimbutse ku nyubako ndende izwi nka Mabirizi Complex ariko akarokoka, undi mugande kuri uyu wa Kane, itariki 22 Nzeri 2016, nawe yagerageje kwiyahura asimbutse ku nyubako ndende y’ubucuruzi izwi nka Garden City Mall nawe ruramwanga. Uyu musore […]
Kim Kardashian yavuze ikimutera kurata amabere
Mu gihe hari benshi bibazaga impamvu cyangwa intego aba afite, Kim Kardashian umugore w’icyamamare Kanye West, yasobanuye ikimutera kwambara utwenda tubonerana dutuma amabere ye abonwa na buri we. Yagize ati: “nkunda imyenda ibonerana, bikanangaragariza icyo abantu batekereza”. Uyu mugore wirata ubwiza n’uburanga, avuga ko nyuma yaho abyariye umwana wa kabiri yatakaje ibiro bye 31, ibyo […]
Burundi: Hatangijwe uburyo bushya bwo guhakana ko nta jenoside itegurwa
Nyuma y’aho Loni itangarije ko mu gihugu cy’u Burundi hashobora kuba Jenoside ikorewe Abatutsi, bamwe mu basore b’Abatutsi ngo bagiye kwigaragambya bamagana iyi raporo imbere y’icyicaro cya Loni i Bujumbura. Iyi myigaragambyo yakozwe n’abo bivugwa ko bagiye gukorerwa jenoside yatangiye kuri uyu wa gatatu, itariki 21 Nzeri 2016, itangizwa n’umusore umwe witwa Ndikumwenayo Jean Luc […]
Dore impamvu 5 zishobora gutuma umugabo ata urugo
Bimenyerewe ko Abagore aribo bakundaga kwahukana mu myaka yashize, aho wasangaga babuzwa uburenganzira n’abagabo babo bitwaje ko ari bo banyiri urugo,gusa muri iyi minsi usanga hagaragara ikibazo cy’abagabo bata ingo zabo ahanini biturutse ku bagore babo. Guhora uvuga ibitagenda Abagabo banga kubwirwa amagambo menshi, noneho rero iyo umubwira buri gihe ibitagenda bigeraho bikamurambira ,akumva akwiriye […]
Perezida wa Botswana asanga perezida Mugabe yakabaye yararekuye ubutegetsi kera
Perezida wa Botswana, Ian Khama, yatangaje ko mugenzi we wa Zimbabwe, Robert Mugabe yakabaye yaravuye ku butegetsi mu gihe kinini gihise, aho avuga ko akwiye kwemera ukuri ko kuba ashaje akarekura ubutegetsi. Kuri perezida Khama, ngo umusaza w’imyaka 92 yakagombye kuva ku buperezida nta gutinda akarekera igihugu abayobozi bashya kubera ko ngo ibibazo bya politiki […]
Hafunguwe icyicaro cy’idini rya Shitani- AMAFOTO
Mu mujyi wa Salem muri Massuchetts muri Amerika ,hafunguwe urusengero ruzafatwa nk’icyicaro gikuru cy’idini rya Shitani,aho abayoboke biri dini bazajya bateranira bagasenga. Gusa ngo uru rusengero rwari rusanzwe ruriho kuva mu kinyejana cya 3 ariko rwari rutaramenyekanishwa ku rwego mpuzamahanga kuko rwari ruzwi n’abantu bake. Uru rusengero rufite ishusho y’inzu igezweho, ngo igiye gushyirwa mu […]
Lionel Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakandagiza ikirenge mu kibuga
Nyuma yo kuvunikira mu mukino wahuzaga ikipe FC Barcelona na Atletico Madrid, Lionel Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakandagiza ikirenge mu kibuga. Iyi mvune Messi yagize ku mitsi yo hejuru ku itako (groin injury) itumye atitabira umukino ikipe y’igihugu cye cy’amavuko cya Argentine kizakinamo n’ibindi bihugu nka Argentine,… mu marushanwa atandukanye ndetse n’iyo Barcelona izakina. […]
Muhanga: Ikiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa cyatwaye miliyoni 30
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatashye Ikiraro gihuza umusozi wa Kanyarira na Kizabonwa, mu rwego rwo kunoza imihahirane y’Abaturage bo mu Karere ka Muhanga na Ruhango. Iyi misozi ikunze kandi kugendwa cyane n’abaza kuhasengera ngo bahahurira n’Imana. Iki kiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa cyatashywe kuri uyu wa mbere gifite uburebure bwa 48m, gishobora kujyaho […]
Mushikiwabo yasabye ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa n’ingabo za Loni rikwiye gucika
“ Twese tugomba kwemeranya ko abashinzwe kubungabunga amahoro bishora mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ari ikintu gikwiye kurandurwa ”. Ibi minisitiri Louise Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa 21 Nzeri mu nama ya 9 ngarukamwaka ya ba minisitiri ku kurinda abasivili mu bikorwa byo kubungabunga amahoro yabaye mu rwego rw’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera […]
Wari uzi ko kunywa amazi menshi bivura indwara zitandukanye zirimo na Kanseri?
Ubushakashatsi bwagaragaje ko igihe umuntu anyweye amazi buri gitondo bishobora kuvura indwara zoroheje n’izikomeye zirimo kanseri na Diyabete. Abaturage bo mu gihugu cy’Ubuyapani, kunywa amazi bamaze kubigira akamenyero mbere yo kugira ikindi bafata haba kurya cyangwa ikindi kinyobwa kitari amazi. Aba bashakashatsi bashimangira ko nibura buri gitondo umuntu akwiye gufata ibirahure 4 bya mili litilo […]
Hehe no guhabwa umunani n'ababyeyi ku bana b'u Rwanda
Abahanga mu by’amategeko, amateka n’imibereho ya muntu [ History Of Human Science and Social Law] bavuga ko amategeko muri rusange ari ikintu gishobora guhinduka isaha Ku yindi. Mu by’amategeko ngo nta buryo buhamye [static] buhari wasobanuramo ibintu rero bisaba ko abagengwa nayo n’abayategura baba bagomba guhora biteguye udushya mu mpinduka zayo [Law Dynamism],… Abana ntibazongera […]
Syria: U Burusiya bwivuganye abasirikare 30 barimo aba Israel, u Bwongereza, Turkiya n’ahandi
Abasirikare bagera muri 30 ba Israel, u Bwongereza, Turkiya, Arabia Saoudite, Qatar n’abandi, baraye biciwe muri Syria nyuma yo gusukwaho ibisasu n’amato y’intambara y’Abarusiya. Ibisasu bitatu bya missiles byarasiwe ku bwato bw’intambara bw’u Burusiya byoherezwa aho bivugwa ko hari ubuyobozi bw’abakora iterabwoba mu ntara ya Aleppo ho mu gihugu cya Syria, bihitana abasirikare 30 b’ibihugu […]
S/Lieutenant Ndayizeye wari umusirikare w’u Burundi yapfuye
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi ni uko umusirikare Didace Ndayizeye wari ufite ipeti rya sous-Lieteunent yapfiriye mu bitaro bya gisirikare mu Kamenge. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Pacifique Nininahazwe, umwe mu bahagarariye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, avuga ko uyu musirikare yakubiswe kugeza apfuye ubwo yari ari mu myitozo ya gikomando mu kigo […]
Abadepite b’u Burayi basuye ibitaro bya polisi (Isange One Stop Centre)
Umuyobozi wa komite y’abadepite b’u Burayi ishinzwe uburenganzira bw’abagore n’uburinganire(FEMM), Iratxe Garcia Perez yavuze ko ibihugu n’imiryango bikwiye gushyira ingufu no kwita ku bibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Garcia yavuze ibi ku italiki ya 21 mu kiganiro yatangiye ku Isange One Stop Centre ku bitaro bya Kacyiru, aho yari ayoboye itsinda ry’intumwa zivuye muri […]
Perezida Joseph Kabila mu gahinda k’abantu basaga 32 bishwe bamurwanya
Imyigaragambyo y’abarwanya Perezida Joseph Kabila muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye abasaga 30, hanangizwa byinshi, ku bw’ibyo perezida yanenze ibyo bikorwa ndetse anakomeza imiryango yabuze ababo. Mu ijambo yagejeje ku baturage mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeli, imyigaragambo imaze iminsi iba yayise “Imvururu z’amaraso”, asaba ko ibyo byahagarara no […]
Abantu 88 bakekwaho ubujura bw’inka beretswe abaturage mu ntara y'Iburasirazuba
Mu rwego rwo kugaragariza abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba ibimaze kugerwaho mu kurwanya ubujura bw’inka, ejo tariki 21 Nzeri abaturage bo muri iyi Ntara ndetse n’Itangazamakuru beretswe abantu 88 bakekwaho kwiba inka mu bice bitandukanye byayo, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Simbwa, ho mu murenge wa […]
Urujijo: Benshi bakomeje kwibaza aho Col. Gaspard Baratuza yagiye?
Uku kwibaza aho Col Gaspard Baratuza yaba yaragiye, kuje nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa mu gisirikare cy’u Burundi bamwe batabwa muri yombi, by’umwihariko mu cyumweru gishize hakaba hari n’uwapfuye. Ku ruhande rwa Baratuza, nta kintu na kimwe yigeze abivugaho cyangwa ngo agaragaze impamvu nk’uko yari asanzwe abigenza abinyujije mu itangazamakuru cyangwa ku rukutwa rwe rwa […]