Minisitiri wo mu Bwongereza wasuye u Rwanda yanejejwe n'iterambere rugezeho
Ministiri ushinzwe Afrika mu ishami ry’iterambere mpuzamahanga ry’u Bwongereza, DFID bwana James Wharton yatangiye uruzinduko mu Rwanda akaba yashimye iterambere rugezeho mu myaka 20 ishize. Biteganyijwe ko ari busure akarere ka Musanze, aho asura umushinga ujyanye no gufasha abaturage mu bijyanye no kwiteganyiriza. Uyu mu ministiri mushya kuri uyu mwanya akaba ashima iterambere u Rwanda […]
Arthur Asiimwe abona startimes ikwiye gutanga umusanzu mu bihangano by’ikinyarwanda
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) Arthur Asiimwe avuga ko byaba byiza Ikompanyi y’ubucuruzi itanga serivisi zo kugurisha amashusho ya startimes yakongera ururimi rw’ikinyarwanda muri gahunda zayo. Yabitangaje mu gikorwa cyabaye kuwa 26 Nzeri 2016 kigamije guteza imbere urwego rwa filimi, Televiziyo no kurushaho kumenyekanisha umuco w’abashinwa mu Rwanda. Iyi gahunda yiswe ‘Beijing TV Drama & […]
Kuvuka mu muryango ukomeye wari uziko ari kimwe mu bishobora gutuma umukobwa atarambagizwa?
Kuvuka mu muryango ukomeye mu buryo bufatika usanga ntako bisa kuko ari ishema n’icyubahiro ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange,ariko ku rundi ruhande ni kimwe mu mbogamizi zishobora gutuma umukobwa atarambagizwa rimwe na rimwe akaba yanahera ku ishyiga. Impamvu zishingirwaho ko bikunze ku garagara ko bamwe mu bakobwa baturuka mu miryango ikize nabo bakenera kugira inshuti […]
Kanombe: Umuryango wareraga Mbarushimana wishwe na Maj Dr.Aimable Rugomwa wafashwe mu mugongo
Mu mpera z’iki cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’umudugudu w’ Ubumwe uherereye mu kagari ka Rubirizi ho mu murenge wa Kanombe, bwafashe mu mugongo umuryango ubyara umwana wishwe na Maj Dr.Aimable Rugomwa. Abaturage batuye muri uyu mudugudu, abagize Urukundo Family ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu, bashyize hamwe ubushobozi basura uyu muryango nyuma yo kubura umwana wabo w’umuhungu witwaga […]
Umugabo yarozwe n’umugore we kutinjiza igitsina mu cy’undi mugore ngo bikunde
Victor Wekesa ukomoka mu gace ka Kanduyi mu gihugu cya Kenya, yaje kuvumbura ko umugore we ariwe wamuroze kudakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore ngo bikunde. Ibi yabivumbuye nyuma yo kumufata inshuro zirenze imwe asambana n’abandi bagore, bityo ngo akaba yarahisemo kumugira mu bapfumu bamuroga igitsina cye kudafata umurego igihe agiye mu bandi bagore. Uyu mugabo […]
Leta y’u Burundi yakuriye inzira ku murima abivanga mu bibazo byabo
Ubwo yari ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu nama nkuru ya Loni, Alain Aimé Nyamitwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi yikomye ibihugu bikomeza kwivanga mu bibazo by’u Burundi. Muri iyo nama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli, Minisitiri Nyamitwe yavuze ko igihugu cy’u Burundi cyabonye ubwigenge mu mwaka w’1962, ku bwiyo […]
Kigali: Gare ya Kacyiru iranengwa kutagira ubwiherero
Abagenzi bakorera n’abategera imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Kacyiru mu mujyi wa Kigali, barayinega kutagira ubwiherero ndetse ko iyo bakubwe Babura aho kwikinga. Abahakorera bavuga ko iyo bakubwe birukankira mu bwiherero bw’abaturage rimwe na rimwe bakabwimwa, cyangwa se bagasanga ibipangu bikinze bakabura uko bakemura ikibazo. Umwe mu bagenzi witwa Uwimana Eugenie, aganira ya KT […]
Abanenga ibyo u Rwanda rwagezeho ni babandi bafite amaraso mu biganza byabo- Rick Warren
Pasiteri Rick Warren umunyamerika w’inshuti y’u Rwanda yatangaje ko abarwanya cyangwa abanenga ibyo u Rwanda rwagezeho ari babandi bafite amaraso mu biganza byabo n’abandi bafite ipfunwe ry’uko ntacyo bakoze ngo batabare ubwo Abatutsi bicwaga mu 1994. Uyu mupasiteri yabitangarije imbaga yari iteraniye i San Francisco muri Rwanda Day, yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 […]
Justin Bieber azagaragara muri Filme Farst&Furious 8 nyuma yo kwangirwa gukina mu gice cya 7
Justin Bieber azagaragara muri Filme “Farst& Furious igice cya 8, nyuma yo kwangirwa gukina mu cya 7, aho umuyobozi w’iyo Filme Gary Gray yanenze imyitozo ye ahitamo kutamukinisha. Iyi Filme yasize ikinwe na Paul Walker mbere yo kwitaba Imana mu 2013, Justin Bieber yashatse gukinamo, ariko birangira igice cya 7 gisohotse asimbuwe na Cody Walker […]
Nyanza: Umwana umwe yishwe na gerenade abandi 3 barakomereka
Nyuma y’uko abana 4 batoraguraga ibyuma bishaje batoraguye gerenade bayitiranya n’ibindi byuma ikabaturikana, Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko ibikorwa byo gushaka ibyuma bishaje byo kugurisha bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru. Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje, aho ku itariki 24 Nzeri, ahagana saa tanu n’igice zo ku manywa , abana bane bashakaga ibyuma bishaje byo […]
CAF:Tp Mazembe yageze ku mukino wa nyuma hakurikijwe itegeko ry’igitego cyo hanze
Tp Mazembe imwe mu makipe akomeye yo muri Congo yatsindiye kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup, nyuma yo kunganya na Etoile du Sahel 1-1. Iyi kipe yakomeje kuri uyu mukino wa nyuma hakurikijwe itegeko rigenga igitego kiba cyatsindiwe hanze, aho iki gitego ari cyo cyahesheje Mazembe gukomeza ivuye muri 1/4. Uyu mukino […]