Umubano wa Trump na Mexique ukomeje kuzamba, inama yari kubahuza yahagaritswe
Umukuru wa Mexique yeruye ko iki gihugu kitazatanga amafaranga yo kubaka urukuta rutandukanya Mexique n’Amerika nk’uko perezida Donald Trump yabitegetse ndetse anaytangaza ko inama yari kuzamuhuza na Trump yayihagaritse kuko ntacyo abona imaze. Ibi perezida Enrique Peà ±a Nieto yabitangaje nyuma y’aho Trump ku wa 24 Mutarama 2017 yashyize umukono ku itegeko rigamije kubaka urwo rukuta […]
“Ntabwo ndi umukozi w’umuntu wese; ndi impirimbanyi y’ubwisanzure” Perezida Museveni
Perezida Museveni yabwiye Abagande bibwiraga ko ari umukozi wabo cyane cyane abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ati ” Ntabwo ndi umukozi w’umuntu wese; ndi impirimbanyi y’ubwisanzure” . Ibi Museveni yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yayoboraga isabukuru ya 31 y’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, ndetse n’Umunsi wo kwibohoza mu Karere ka Masindi, aho […]
Mahama: Impunzi z’Abarundi zamurikiwe Ivuriro zinahabwa inkunga y’amadolari 350.000
Impunzi zirenga ibihumbi 50 zikomoka mu gihugu cy’u Burundi ziri mu nkambi ya Mahama ziganjemo abana zagenewe inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi 350 ni ukuvuga miliyoni 287 z’amafaranga akoreshwa mu Rwanda. Aya mafaranga yatanzwe kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, ni nkunga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi mu Rwanda (UNICEF Rwanda) hamwe na guverinoma ya […]
Uganda: Abakobwa b’amasugi bagiye kujya bahembwa
Umuyobozi w’akarere ka Mbake gaherereye mu majyepfo ya Uganda yatangaje ko bagiye kujya baha agahimbazamushyi abana b’abakobwa bari mu kigero cy’umyaka 15-18 bazajya basanga bakiri amasugi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu rwego rwo gukangurira abana b’abakobwa cyane cyane abakiri ku ntebe y’ishuri kurushaho kwifata kuko bigaragara ko ikibazo cy’ubusambanyi gikomeje gufata indi ntera […]
Ibyo Repubulika yakwigira ku ngoma z’abami batatu bayoboye u Rwanda bwa nyuma
U Rwanda nk’igihugu cyayobowe n’abami mu bihe bigoye by’Abakoloni bazanaga mu gihugu amatwara akubiyemo ubuhanga n’ubwenge byo mu ishuri, hari amwe mu masomo Repubulika yakwigira ku bami ba nyuma b’u Rwanda. Abami ba nyuma batagetse u Rwanda ni Yuhi V Musinga (1896-1931), Mutara III Rudahigwa (1931-1959) na Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) uyu wa nyuma yatanze […]
Kigali: Ubwiyongere bw’imiturire, kimwe mu bitera igabanuka ry’amazi-WASAC
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) bwatangaje ko ubwiyongere bw’ibikorwaremezo birimo inyubako ndende n’iziciriritse bikomeje kubakwa hirya no hino biri mu bitera igabanuka ry’amazi bityo akaba atabasha kugera kuri buri mufatabuguzi uko bikwiriye. James SANO umuyobozi wa WASAC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, itariki 25 Mutarama, yavuze ko ubu Abanyarwanda bafite […]
Gen Kayumba yunze mu ry’abayobozi b’u Rwanda, ati ” ikibazo cy’u Burundi kizakemurwa na bo ubwabo”
Mu gihe ikibazo cy’u Burundi kikiri ihurizo mu ruhando mpuzamahanga bamwe mu bayobozi barimo n’ab’u Rwanda bashimangira ko ikibazo cyabo kizakemurwa nabo ubwabo by’umwihariko na Gen Kayumba ubu urwanya leta y’u Rwanda yahoze akorera yunze muri iri jambo. Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Gen Kayumba Nyamwasa yabajijwe byinshi ku Rwanda ndetse anabazwa icyo yaba […]
Uganda: Inzu zisaga 70 zatwitswe n’abaturage bigaragambya
Inzu zisaga 70 zabagamo abaturage mu gace ka Guku mu burengerazuba bwa Uganda zatwitswe n’abantu basaga n’abigaragambya bihoreraga kubera umwe mu bakire bo muri ako gace warekuwe n’ubutabera ashinja ubugizi bwa nabi. Kugeza ubu, abaturage babarirwa mu Magana bari ku gasozi muri aka gace kari gatuwemo n’ababa mu nzu z’ibyatsi nyuma yo gutwikirwa n’abantu bakekwa […]
Kuva mu 2013 abahombeje leta bamaze kuyishyura asaga miliyoni 150 – MINIJUST
Kuva muri 2013 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2016 hari hamaze kwishyurwa amafaranga 148.840.193 n’amadolari 6.743 ya Amerika niyo yishyuwe n’abantu bahombeje leta bitagombye kujya mu nkiko. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kane n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Evode Uwizeyimana ubwo yasobanuriraga Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ya Sena. Umunyamabangawa […]
Leonardo DiCaprio wakinnye filimi ya Titanic ari mu Rwanda
Amakuru agera kuri bwiza.com aravuga ko umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi ku isi by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane muri filimi yateye benshi agahinga ndetse ikanaguma mu bitekerezo bya benshi izwi nka Titanic, Leonardo DiCaprio ari mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2017. Uyu mukinnyi ngo yaba yaje mu Rwanda kurangiza umushinga wa […]
Major Karashira, umusirikare w’u Burundi yarashwe arapfa
Major DieudonnĂ© Karashira, umusirikare mu gisirikare cy’u Burundi wakoreraga mu nkambi ya Mutakura mu ntara ya Cankuzo yishwe arashwe na mugenzi we. Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko uyu musirikare yarashwe na mugenzi we, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2017, muri iyi nkambi ya gisirikare ya Mutakura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uwamurashe utatangajwe amazina […]
Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze abagabo babiri bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi za Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited – EUCL) zireshya na metero 20 z’uburebure. Abakekwaho gukora iki cyaha ni Ukozivuze Ezechiel, ufite imyaka 65 y’amavuko n’umuturanyi we akaba n’umukwe we witwa Rutayisire Robert, ufite imyaka 35 y’amavuko. […]
“Birababaje gutwerera rubanda ukiyibagirwa, ntiwizigamire ahazaza” Iterambere Fund
Mu bukangurambaga abayobozi b’ikigega Iterambere Fund bakora, bashishikariza abantu kwizigamira ayo babashije kubona. Ubwo abayobozi bacyo babonanaga n’abanyamakuru, hagaragajwe ko abanyarwanda mu myumvire batagira uwo muco, bavuga ko ubushobozi bukiri buke ku buryo badasagura ayo kuzigama, nyamara bahora batwerera!. Ikigega Iterambere Fund, ni kimwe mu bigega by’imigabane ku ishoramari(Unit Trust), cyatangiye mu 2016. Abakigana baza […]
Koreya ya Ruguru izasenya Los Angeles Amerika nikomeza kuyikanga – Thae Yong-ho
Nyuma y’imyaka isaga 2 igihugu cya Koreya ya Ruguru kinjiye mu mabanga y’uruganda rwa filimi Sony Pictures nyuma ya filimi isekeje igaragaza iyicwa rya perezida Kim Jung Un yari imaze gusohora, uyu muyobozi ngo yubatse intwaro za kirimbuzi ngo zishobora gutuma asenya umujyi wa Los Angeles akanze ahantu rimwe gusa nk’uko umwe mu bari bagize […]
Abahatanira gutoza ikipe y'igihugu Amavubi bagiye kujya bakora ipiganwa-Ferwafa
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riravuga ko rishaka umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi nyuma y’uko uwari usanzwe atoza iyi kipe , Jonathan McKinstry yirukanywe mu mwaka ushize wa 2016. Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA kuwa 25 mutarama 2017, uyu mwanya watanzwe mu rwego rwo gushaka abapiganirwa akazi ndetse amabaruwa agasaba akaba ahita […]
Burundi: Umunani bashinjwa gutera ikigo cya gisirikare bashyizwe ku nkoni
Abantu umunani bafashwe bashinjwa uruhare mu gutera ikigo cya gisilikare cya Mukoni mu Burundi bahaswe bakubiswe bikomeye na polisi y’u Burundi kuri uyu wa 25 Mutarama 2017. Aba bafashwe harimo batanu bahise batabwa muri yombi ku bufatanye n’igipolisi mu gitondo cyakurikiye ijoro ryo ku wa 23 ari naryo bateyemo iki kigo. Abandi batatu bo bafashwe […]
Dr Viebach yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwe “kwibuka n’ ubutabera bwunga mu Rwanda
Dr Julia Viebach , umushakashatsi mu ishami ry’ ikurikiranabyaha muri kaminuza ya Oxford yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwe yakoreze mu Rwanda. Iki gikorwa kikaba cyarabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, guhera 17:30 z’ umugoroba. Ubu bushakashatsi yise « kwibuka n’ ubutabera bwunga mu Rwanda » […]
Gambia: Perezida Adama Barrow arava mu buhungiro kuri uyu wa Kane
Perezida mushya wa Gambia, Adama Barrow biteganyijwe ko agaruka mu gihugu cye kuri uyu wa kane nyuma ya saa sita nyuma y’aho kuva kuwa 15 Mutarama yabaga mu buhungiro I Dakar muri Senegal aho yari yagiye gutegerereza ko Yahya Jammeh arekura ubutegetsi ari nabyo yakoze kuri uyu wa Gatandatu ushize. Amakuru atandukanye aturuka mu badipolomate […]
“Dr Kizza Besigye na Meya Lukwago nibo kibazo kinkomereye” Gen Kale Kayihura
Gen Kale Kayihura uyobora polisi ya Uganda asanga kuva yajya kuri ubu buyobozi amazehi imyaka 12 yarakomerewe n’abagabo babiri barwanya leta ya Uganda barimo Dr Kizza Besigye wahanganiye na Museveni mu matora na Meya w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago. Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru icyo polisi iri gukora ku byaha bishinzwa abapolisi ba Uganda birimo guhohotera abaturage […]
Umugabo yatwitse umugore we amuziza ubutumwa bugufi bwo muri telefone
Umugore witwa Pauline Mugure w’imyaka 20 y’amavuko wo muri Kenya akurikiranywe bikomeye n’abaganga nyuma yo gutwikwa n’umugabo we amuziza ubutumwa bugufi yari abonye muri telephone ye. Uyu mugore yatwitswe n’umugabo we Francis Kimani akoresheje peterori mu gihe yari atetse ku mashyiga akoresha peterori ndetse n’isosi y’inyama. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko umugabo we […]
Abanyarwanda bakoresha telephone ngendanwa bamaze gukabakaba miliyoni 9 – RURA
Umubare w’Abanyarwanda bakoresha telephone ngendanwa ngo wazamutse kugeza ku kigero cya 80% mu Ukuboza 2016 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA). Raporo y’iki kigo iravuga ko abakoresha telephone ngendanwa mu Rwanda bavuye kuri 8, 858,000 mu Ugushyingo bakagera kuri 8,921,000 mu mpera z’Ukuboza 2016. Umubare ukaba waragiye uzamukaho 0,72% mu […]
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye. Ubu butumwa yabutangiye mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo mudugudu wa Nyundo, akagari ka Rutenderi, umurenge wa Nyundo ho mu karere ka Gakenke, ku italiki ya 24 […]