Umugore w’imyaka 18 yahaye umwana we ikinini cy’imbeba kuko se yamwanze

Umukobwa witwa Asiimwe Scovia w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kampala nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwirogera umwana w’uruhinja kuko uwo bamubyaranye yamwihakanye. Uyu mukobwa wari wataye ishuri ageze mu mwaka usoza ayisumbuye aravugwaho kuba yishe imwana we w’umukobwa amuhaye ikinini cyica imbeba kizwi nka Sumu ya Panya kuko uwo avuga […]

Ibibazo 10 benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

N’ubwo hari abipfuka mu maso ngo ibyo muvuga ni ibishitani, biravugwa kandi binahangayikisha ingo nyinshi ni nayo mpamvu biba ari byiza gubisobanukirwa. Hari ibibazo 10 abasombi b’iki kinyamakuru bagiye babaza, ariko buri munsi hazajya hasubizwa kimwe guturuka uyu munsi kugeza birangiye 1.Ese abagore bose baranyaranyara kimwe? Igisubizo ni Oya. Abagore ntibanyara kimwe kuko abagore batandukanye […]

Rwatubyaye yakoze imyitozo bwa mbere muri Rayon Sports

Abafana batari bake bari bahururiye kuza kureba umukinnyi Rwatubyaye Abdul , wahoze ari uwa APR FC, uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare 2017, yambaye umwambaro wa Rayon Sports ku nshuro ye ya mbere. Rwatubyaye Abdul, yagaragaye ari kumwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yabereye kuri stade Mumena i Nyamirambo by’umwihariko binaba ngombwa ko […]

M23 ikomeje guteguza urugamba Perezida Kabila

Bamwe mu bari abarwanyi ba M23 bakomeje gushimangira ko Perezida Kabila yasuzuguye ibyo Leta yari yasinyanye nabo, bityo bakaba bakomeje gutanga integuza ko isaha ku isaha bazongera bakajya ishyamba. “Ubutumwa dushaka koherereza Guverinoma ya Congo, ni ugushyira mu bikorwa amasezerano nibwo tuzataha mu mahoro, twifuza kubaka igihugu cyacu mu mahoro n’umutekano”. Ibi ni ibyatangajwe na […]

Gambie: Uwahoze arinda Jameh yafatanwe intwaro ku musigiti Perezida Barrow asengeramo

Umwe mu bahoze ari abasirikare ba hafi b’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Gambia, Yahyamo Jameh aherutse hufatirwa iruhande rw’umusigiti uri mu murwa mukuru wa kiriya gihugu Banjul, aho perezida mushya Adama Barrow asanzwe asngera, bikaba bikwekwa ko uyu musirikare yashakaga kugaba igitero kuko yari afite n’imbunda byongeye akaba yarafashwe mu masaha yo gusenga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Ni gute ibibazo bijyanye n’izungura byakemuka bidateje amakimbirane mu miryango?

Umunyamategeko, Kagabo Venuste araburira abazungura kujya babikora kare, ndetse ko byaba byiza kurushaho biramutse bikurikiranywe uzungurwa akimara kwitaba imana. Kuri we, avuga ko inama y’umuryango yakagombye guhita iterana, hakabarurwa ibizungurwa n’abazungura. Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro “Ubutaka bwacu” uyu munyamategeko yagiranye na radio Isango Star kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, […]

Nyagatare: Umuturage yakojeje isoni umuyobozi w'akarere imbere ya Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaye umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi George mu ruhame ubwo uyu muturage yashinjaga inzego z’ubuyobozi ubuhemu bushingiye ku kumunyanganya ubutaka bwe akagerekaho n’amafaranga ibihumbi 30 y’amanyarwanda. Ibi byabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abaturage bo mu mirenge ya Karangazi na Matimba muri […]

Rwamagana: Bamagane umuzimu w’ubwicanyi wongeye kuzura umugara

Mu karere ka Rwamagana, hakunze kuvugwa imfu za hato na hato mu myaka ishize, nyuma buza gucuba. Muri iki cyumweru gishize, nibwo umuzimu w’ubwicanyi yongeye kuzura umugara. Umukobwa yishwe agoronzowe ijosi i Bicumbi, umujura yiciwe mu rutoki i Gahengeri, naho i Rubona umubyeyi yaroshye abana babiri mu ruzi rw’Akagera. Mu myaka 3 ishize, nta kwezi […]

Nord Kivu: Imitwe yitwaje intwaro yarekuye abana bagera kuri 40

Nyuma y’igihe gisaga umwaka, imiryango itegamiye kuri leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo isabye ko abana bari mu mitwe yitwaje intwaro muri kiriya gihugu barekurwa, ubu iratangaza ko hamaze kurekurwa abagera kuri 40, hakaba hari icyizere ko n’abandi bazarekurwa nihakomeza ibiganiro. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Tony Kihumbe, umuyobozi uhagarariye imiryango itegamiye kuri leta muri kiriya gihugu, […]

Nyagatare: Imbaga y’abaturage bazinduwe no kwakira Perezida Kagame

Mu gihe abaturage bo mu mirenge Matimba na Karangazi yo mu karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, bari biteguye ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abasura kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, baturutse imihanda yose baje kumwakira ari benshi abaha impanuro zirino no gukorana neza n’abayobozi. Mu byo Perezida Kagame yasabye abaturage bo […]

Amafoto atangaje y’abasirikare kabuhariwe (Special forces) barya inzoka n’ibindi bikoko

Nubwo buri gihugu kigira uburyo bw’ubwirinzi giharanira ubusugire bwacyo, ni nako kiba gifite umwihariko ku basirikare bacyo, intwaro zirimo n’izakirimbuzi, imyitwarire n’ibindi. Ibi rero bigatuma icyo gihugu gitinyika kubera ibyo kiba kirusha ibindi. Ubushize mu nkuru yaciye kuri iki kinyamakuru, hagaragajwe uburyo ibisirikare aho biva bikagera bigira ibyo bihuza n’ibyo bitandukaniyeho bitewe n’imiterere y’igihugu,umuco cyangwa […]

Ukurusha umugore, aba akurusha urugo-PM Murekezi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yakanguriye abagore bibumbiyemu itorero ”Mutima w’urugo” kurangwa n’indangagaciro ziranga umugore w’umunyarwandakazi zirimo kugira isuku, gutoza abana, kumvira n’ibindi. Ibi yabitangaje mu muhango wo gusoza iri torero ryari rimaze iminsi igera ku 9 ribera mu kigo cya Nkumba, aho yabibukije ko ari bo nkingi ya mwamba y’umuryango nyarwanda ndetse ko bafite uruhare […]

Imikwabu yakozwe hirya no hino mu gihugu yafatiwemo ibiyobyabwenge na magendu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean Claude yafatiwe mu murenge wa Gahara, ho muri Kirehe afite magendu y’amakarito 16 n’amacupa 12 bya Novida. Muri Gicumbi hafatiwe Niyigena Emmanuel na Ntireganya Jean Baptiste bafite amakarito 16 […]