Rulindo: Umubitsi w’Umurenge SACCO afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga

Ku itariki ya 14 Gashyantare, Umubitsi w’ikigo cy’imari iciriritse cyo mu Murenge wa Base”Umurenge SACCO”, Akarere ka Rulindo (SACCO Izuba Base), yafashwe na Polisi y’u Rwanda acyekwaho kunyereza amafaranga y’icyo kigo arenga miliyoni. Habaguhirwa Jean Claude yafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha […]

Uganda: Iyicwa ridasanzwe ry’Abashinwakazi ryatumye hitabazwa igipolisi cy’u Bushinwa mu Iperereza

Igipolisi cya Uganda gifite mu maboko yacyo umushoferi ukodeshwa witwa Fred Ssembatya ngo agifashe mu iperereza ku ishimutwa n’iyicwa ry’abashinwakazi babiri ryabereye muri Makerere ya 2 muri Zone C muri Kampala. Nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, IGP Gen Kale Kayihura, ngo hari no gushakishwa n’umushinwa ukekwaho kuba ari we uri inyuma y’uyu mugambi mubisha […]

Ibibazo 10 benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (igice cya 2)

Mu nkuru iheruka twari twijeje abasomyi b’inkuru z’urukundo n’amabanga y’urugo ko tuzabagezaho ikibazo cya kabiri mu icumi benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ikibazo cya kabiri nacyo cyabajijwe n’umusomyi aho yagize ati: “Ese umugore ashobora kwinyaza bigakunda, akaba yanyara nta mugabo urimo kumutera akabariro”? Igisubizo: Birashoboka ko umugore cyangwa umukobwa yakwinyaza bigakunda, […]

Afurika y’Epfo: Umugabo yarumye umunwa w'umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye

Umugore witwa Zenele w’imyaka 33 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Westonaria muri Repubulika y’Afurika y’Epfo ari mu bitaro aho ari kuvurwa umunwa we nyuma yo kurumwa n’umukunzi we umunwa akawuca ku munsi w’abakundanye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu avuga ko ubwo itangazamakuru ryasangaga uyu mugore aho arwariye, yavuze ko umukunzi we […]

Suede: Urukiko rwemeje bidasubirwaho igihano cyahawe Claver Berinkindi

Ubutabera bwa Suede kuri uyu wa Gatatu bwemereje mu bujurire igihano cy’igifungo cya burundu ku Munyasuede ukomoka mu Rwanda wari ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu witwa Claver Berinkindi w’imyaka 61, yabonye ubwenegihugu bwa Suede mu 2012, nyuma y’imyaka 10 ageze muri iki gihugu. Icyo gihe, Suede ntiyari izi […]

Byinshi utari uzi ku ntambara y’iminsi 6 yahanganishije Israel n’Abarabu mu 1967

Basomyi, ubushize twabagejejeho iby’intambara y’abasirikare b’u Rwanda barwanye mu kitwaga Operation Kitona ku butaka bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe cyatambutse.   Ni inkuru yagaragaje ko abantu bayitabiriye kuyisoma ku bwinshi ari nacyo gitumye twihutira kubazanira amakuru n’amateka y’imwe mu ntambara karundura yabayeho nyuma y’Intambara ya 3 y’isi yose.   Nushake uyite “Intambara […]

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika ari mu Rwanda

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe ibibazo bya Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati Tobias Ellwood yageze mu Rwanda kuri uyu wa 15 Gashyantare mu masaha ya nyuma ya saa sita aho azagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’igihugu. Nyakubahwa Tobias Ellwood biteganyijwe ko azunamira akazanashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’abantu bagera mu 250,000. […]

Amwe mu mafoto yaciye agahigo ku mbuga za interineti ku isi kuva mu ntangiriro za 2017

Hari amafoto atandukanye yaciye agahigo ko kumenyekana cyane hirya no hino ku isi haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi mbuga za interineti no mu itangazamakuru muri rusange. Aya mafoto asaga 800, harimo ay’ingenzi cyane ashobora no kugira abo abangamira bitewe n’ibyo yasobanuraga cyangwa aho yafatiwe bityo akaba abanzirizwa n’ifoto y’umupolisi warashe uwari Ambasaderi w’u Burusiya […]

Kayonza: Amafaranga yiswe ay’ikiziriko ntavugwaho rumwe muri gahunda ya GIRINKA

Gahunda ya Gririnka munyarwanda mu karere ka Kayonza ikomeje kuvugisha benshi bitewe n’uburyo abaturage bavuga ko yamaze gutakaza umwimerere wayo, bigendeye ahanini ku kuba abahabwa inka atari bo ziba zagenewe, ruswa, icyenewabo n’ibindi aribyo biyoboye. Mu makuru ya LoyalTV kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, bamwe mu baturage bo muri aka karere […]

Imyiteguro yo gushinga Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ngo igeze kure

Nyuma y’aho umuyobozi waryo ageragereje kuza mu Rwanda inshuro 2 bitamukundira ashaka kuza kwitegura kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka ndetse rikavuga ko rizashinga guverinoma ikorera mu buhungiro, ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana kuri ubu riravuga ko imyiteguro yo gushinga iyo guverinoma igeze kure. Mu itangazo iri shyaka riheruka gushyira ahagaragara, ryavuze […]

Bishop Runiga yarwanye urugamba na bibiliya mu kaboko kamwe kalachnikov mu kandi

Bishop Jean Marie Runiga ni umuvugabutumwa ndetse akaba yaranahoze ari umuyobozi mu nyeshyamba za M23, uyu mugabo yagiye avugwa cyane mu itangazamakuru nk’umuvugabutumwa w’umunyapolitiki, warwanye urugamba rwa politiki, urw’amasasu ndetse anafite agakiza imbere ye. Uyu mugabo politiki ye si iy’ubu kuko yagiye agaragara mu mashyaka ya politiki ku buyobozi bwa Mobutu bwendaga kurangira, bisobanuye ko […]

Urukiko Rukuru rwanzuye kutazumva abashinjura Munyagishari

Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo cyo kutazumva abatangabuhamya bashinjura Munyagishari Bernard ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu aho Umucamanza yavuze ko abo batangabuhamya baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze yacyo batagaragara. Ni nyuma y’igihe abahagarariye inyungu z’ubutabera mu rubanza bashakishiriza hirya no hino abashinjura. Abanyamategeko bunganira Munyagishari, Bruce Bikotwa na mugenzi we […]

Kaminuza y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rwa kaminuza zihiga izindi mu karere

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwashimiwe kuba bwarivuguruye kaminuza ikazamuka mu myigishirize nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na Webometrics Ranking of World Universities. Iki kigo gikora urutonde rwa kaminuza 26,300 zihiga izindi ku isi ndetse kaminuza 1,520 zihiga izindi muri Afurika. Urutonde rukaba rukorwa kabiri mu mwaka; muri Mutarama na Nyakanga. Ku rwego rw’Umugabane wa […]

Burera: Abaturage bagenda ibilometero magana bashaka umupaka ubahuza na Uganda

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera bavuga ko bafite ikibazo cy’umupaka ubahuza na Uganda utemewe n’amategeko bigatuma batinya ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga mu gihe binjiye mu kindi gihugu. Aba baturage bavuga ko umupaka usanzwe uzwi uhuza ibihugu byombi ari wo wa Cyanika uri kure cyane ko […]

Uganda: Abashinwakazi 2 biciwe muri Kampala

Abapolisi bashinzwe iperereza ku mpamvu zateye urupfu mu mujyi wa kampala ho mu gihugu cya Uganda batangiye gushakisha icyateye urupfu rw’abashinwakazi babiri bivugwa ko biciwe muri uyu mujyi. Igipolisi cyatangarije ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ko imirambo yabo yakuwe mu nzu imwe iri muri Kampala. Umuvugizi w’igipolisi, […]