Perezida Kagame yasabye abayobozi bari mu Umwiherero kuzarasa ku ntego ndetse bakongera kwisuzuma

Ubwo yatangizaga Umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 14 kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Gashyantare, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abayobozi ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo asobanuye ko Abanyarwanda badashobora kunyura mu nzira imwe n’abandi ahubwo bagomba kwiyumvisha ko ibyo baba bagomba gukora biba byihutirwa. Yabasabye kongera ingufu mu byo bakora kandi abibutsa […]

Icyaha ni gatozi, ariko umugayo ni karande -CNLG/NURC

Aya ni amwe mu magambo avugwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu kiganiro yahaga abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru. Yaje gushimangirwa kandi n’umukozi muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Mugaga Jonston, avuga ko gahunda ya Ndi umunyarwanda yaje kuvana ipfunwe ku bana bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside. Bagira bati « Nimwibaze umwana w’umukobwa, […]

Loni irasaba Abarundi kwitabira ibiganiro by’amahoro nta mananiza

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahamagariye amashyaka ya politiki mu Burundi kwitabira byuzuye ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze imyaka 2 mu makimbirane ya politiki. Guverinoma y’u Burundi ikaba yari iherutse gutangaza muri uku kwezi ko itazitabira ibiganiro byateguwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byari bigamije kurangiza ibi bibazo byatewe n’icyemezo cya perezida Nkurunziza […]

Jose Mourinho na gahunda nshya yo kugura Neymar

Amakuru akomeje gucicikana mu binyamakuru bitandukanye ni uko umutoza Jose Mourinho ngo yaba afite intego yo kugura Neymar umusore ukinira FC Barcelone. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sport, muri iyi minsi ngo Mourinho afitanye ubucuti budasanzwe na Neymar, baganira byinshi ndetse akaba anafite gahunda yo kuzamugura mu minsi iri imbere. Iki kinyamakuru cyatangaje ko Mourinho afite gahunda […]

Pasiteri yategetse abakiristo kumukomba ibirenge ngo bongererwe ubukire

Pasteur Andrew Ejimadu wo mu gihugu cya Zambie yateje impagaraga nyuma yaho abwiriye abakiristo kumukomba ibirenge ngo nibwo babona imigisha bakaba abakire. Pasteur Andrew ni umwe mu bapasiteri bakundwa cyane muri Zambia, akaba ari umuyobozi w’itorero yashinze ryitwa“Christ Freedom Ministries Zambia” . Uyu mupasiteri asaba aba bakiristo kumwegera bakamukomba ibirenge, yabikoze imbere y’imbaga aho igiterane […]

Umugabo yameze amabere nk’ay’abagore nyuma yo gusambana n’umugore w’abandi

James Muutua, ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko wahuye n’uruva gusenya, ubu afite amabere manini nk’ay’abagore akaba yarayameze nyuma yo gusambana n’umugore w’undi mugabo ariko w’umuturanyi. James yari asanzwe ari umuyobozi umwe rukumbi wa Hoteli iherereye mu gace ka Westlands mu gihugu cya Kenya. Mu gihe umugabo yakekaga ko James amusambanyiriza umugore, ngo yaramwegereye amubwira kubihagarika […]

Dukomeze umuco w'umuganda twese dukorere hamwe twongere umusaruro udutunga – Kagame

Umuganda ni umuco wo gukorera hamwe, tugashyira imbaraga zacu hamwe mu kubaka u Rwanda. Ibi ni ibyatangajwe na perezida Kagame kuri uyu wa gatandatu, itariki 25 Gashyantare ubwo yitabiraga igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi mu Karere ka Gatsibo ahagiye kubakwa ishuri. Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi bafatanyije mu gikorwa cyo kubaka amashuri kugira ngo abana boroherezwe […]

Claire, umukobwa ushaka umukunzi-REBA IFOTO

Nitwa nkusi Claire nkaba nifuza umukunzi ukoyaba asakose arigikara Yabafite Akazi cg ntako yaba yarize cg atarize. apfakuba azi urukundo iyaricyo aziguha agaciro urukundo 0783829395. number. Facebook ni Nkusi Claire [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @bwiza.com

Miss Wema Sepetu na Zari basangiye umugabo, Ese igihe kizagera bacudike?

Zari Hassan na Miss Wema Sepetu wa Tanzania (2006) bagiye bagaragaza ukutumvikana hagati yabo ahanini bapfa umugabo, kuri ubu abafana babo ntibategereje ngo igihe kizagere biyunge ahubwo nibo barimo gushaka kubunga bifashishije amafoto. Ikinyamakuru Ghafla cyo muri Tanzania gitangaza ko abafana b’aba bombi [Zari&Sepetu] bakomeje kugenda begeranya amafoto yabo bari mu munezero, utashishoje neza ukaba […]

Amafoto: Perezida Museveni mu ruzinduko rw’iminsi 2 muri Tanzania

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yageze muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, itariki 25 Gashyantare, mu ruzinduko rw’iminsi 2 ku butumire bwa mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, aho abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano n’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazanaganira […]

Kigali: Imodoka y’ikigo gishinzwe kurinda umutekano (ISCO) yakoze impanuka-AMAFOTO

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, ahashyira saa moya n’igice, aho imodoka y’ikigo gicunga umutekano ISCO [yahoze ari Intersec Security] yagonganye n’indi modoka nto (voiture). Imboni ya Bwiza.com, yari iri aho iyi mpanuka yabereye yagize ati: “imodoka y’ikigo cy’abarinda umutekano’Isco’ yasekuye ivatiri yavaga muri parking iyihindura […]

Imbunda yakoreshejwe mu guhanura indege ya Habyarimana yaba yarafatiwe muri Congo

Mu gihe hashize imyaka isaga 20 hari urujijo ku waba warahanuye indege ya perezida Habyarimana benshi bemeza ko ari nayo mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri ubu hari amakuru avuga ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo zaba zavumbuye imbunda irasa missiles isa n’intwaro yakoreshejwe mu guhanura iyi ndege ya Habyarimana. Nyuma […]

Burundi: Hari ibyobo byahambwemo Abahutu n’ibindi birimo Abatutsi

Ibi ni ibyagarutsweho mu biganiro byateguwe n’akanama gaharanira Ubumwe n’ubwiyunge mu Burundi (CVR), abari bitabiriye bagaragaje ko bishoboka ko hari ibyobo rusange bihambyemo abantu bagera ku 2.500 bishwe mu myaka 45 ishize. Aka kanama gatangaza ko kagiye gutangira gushakisha ibyo byobo aho bicyekwa hirya no hino mu gihugu. Uwitwa Aloys Batungwanayo, yakoze ubushakashatsi kuri ibyo […]

Abakuru b’igipolisi cy’u Burundi banze kwitabira inama ya EAPCCO I Kigali

Mu gihe kuri uyu wa Kane ushize twabagejejeho inkuru y’uko abadepite batanu mu badepite icyenda bahagarariye u Burundi muri EALA batangaje ko batazitabira inama y’iyi nteko ishinga amategeko ya EAC iteganyijwe kubera I Kigali mu kwezi gutaha, ubu andi makuru aravuga ko n’Igipolisi cy’u Burundi cyanze kwitabira inama imaze iminsi ibera mu Rwanda ihuje abapolisi […]

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Butaliyani yasuye iy'u Rwanda-AMAFOTO

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri) , Lt. Gen. Tullio Del Sette, ku itariki 24 z’uku Kwezi yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano . Ibiganiro Lt. Gen Tullio Del Sette yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana byabereye ku Cyicaro Gikuru […]