Nyamagabe: Abagabo 4 bakurikiranyweho gutuburira umunyeshuri wari ugiye kwiga

Abagabo 4 barimo Harerimana Sylvestre, Nizeyimana Eric, Nkwiro Jean Baptiste na Hakizimana Evariste bo mu karere ka Nyamagabe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, mu karere ka bacyekwakurikiranyweho gushuka umwana wajyaga ku ishuri bakamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of […]

Ikipe y’igihugu Amavubi yaba yamaze kubona umutoza mushya

Umugabo Antoine Hey w’imyaka 46 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Budage niwe wabashije gutsinda ikizamini cyo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru jeunafrique. Gusa ku ruhande rwa Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda ho nta kiratangazwa. Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba, uwatsinze iri piganwa aba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutsinda abandi […]

Zari yifashe ku gahanga yihanangiriza abamutaho igihe bamusebya

Umuherwekazi Zari Hassan Kuva yakwinjira mu rukundo na Diamond, umuhanzi ukomoka muri Tanzania, benshi bagiye bamugarukaho cyane ku mbuga nkoranyambuga bitewe n’uko yashakanye n’uyu musore ataye umugabo we wa mbere van Ssemwanga bari bamaze kubyarana 3. Uyu mugore yashakanye na Diamond amurusha imyaka 10 yose y’amavuko, benshi bakavuga ko uyu musore yarongowe aho kurongora. Abandi […]

Kayonza: Abashinzwe uburezi bahinduye amanota y’ikizamini cy’akazi ubu barafunzwe

Abakozi 2 bashinzwe uburezi mu karere ka Kayonza, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bya ruswa, guhimba no guhindura inyandiko, nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa police mu ntara y’iburasirazuba. Abo ngo bahindaguye amanota y’ikizamini cyakozwe n’abasabaga akazi ko kwigisha. Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 27 Gashyantare, nibwo Mugabo Namara Charles na Bizimana Francois bombi batawe […]

Amerika: Perezida Trump yikomye Obama kuba ari we wihishe inyuma y’ibiri kumubaho

Nyuma y’iyegura rya hato na hato ry’abayobozi batandukanye ndetse n’abaperezida bo mu bindi bihugu bakomeje kwibasira Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald trump, yatangaje ko ibiri kumubaho byose nta wundi ubyihishe inyuma utari uwahoze ari Perezida we Barack Obama. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Perezida Trump yabitangarije kuri televiziyo ya Fox TV, aho yavuze ko ibiri […]

Tanzania: Leta yisubiye yanga gushyira ku karubanda urutonde rw’abaryamana bahuje igitsina

Leta ya Tanzania yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gushyira ku karubanda urutonde rw’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina bashinjwa kwicururiza kuri internet, isobanura ko gushyira hanze urutonde rwabo byakwangiza ibimenyetso. Minisitiri w’ubuzima wungirije, Dr. Hamisi Kigwangalla, yari yatumije ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere cyagombaga gutangarizwamo urwo rutonde nyuma y’aho yari yatangaje ko izabikora mu […]

Rwamagana : Uwiyise Knowless abenshi bakamukekaho gukunda primus yabihakanye

Umusore ubusanzwe witwa Munyaneza Eugene wo muri Rwamagana ariko akaba amaze kumenyekana ku izina rya Knowles, benshi bakeka ko yaba akunda ikinyobwa cya primus bita Knowless nyamara we yemeza ko ari umurokore atanywa inzoga nkuko babikeka akavuga izina rye ryavuye ku muhanzikazi Butera Jeanne d’arc alias Knowless. Kuri ubu biragoye kumenya amazina ya nyayo y’uyu […]

Rwamagana: Abaturage baratabariza abakoze umuhanda bakabasiga mu manegeka

Abaturage batuye mu kagari ka Kagezi, umurenge wa Gahengeri ho mu karere ka Rwamagana ahanyujijwe umuhanda ngo urimo guhangwa, baratangaza ko inzu zabo zenda kubagwaho kubera ko babasize mu manegeka bityo imvura yagwa ikabasanga mu ngo zabo. Umwe agira ati abawubatse ntitubazi uretse kuba baratubwiye ngo munsi y’inzu bazahasiga metero 3 barangiza ntibahasige na santimetero […]

Ibyo waba utazi kuri Gen Salim Saleh wafatwaga nk’impanga ya Gen Fred Rwigema ku rugamba

Gen. Salim Saleh amazina ye nyakuri ni Caleb Akandwanaho, yavutse ku itariki ya 14 Mutarama 1960, ni umujyanama wa mukuru we Perezida Museveni mu bya gisirikare ndetse akanaba Minisitiri wa Leta ushinzwe ibigo by’imari biciriritse (Microfinance). Mbere y’ibyo byose, Gen Salim Saleh ni umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cya Uganda (UPDF), yarwanye […]

Sudani y’Epfo: Abarwanyi bo ku ruhande rwa Riek Machar bongeye kubyutsa umugara

Abarwanyi bo ku ruhande rw’uwahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Dr Riek Maschar batangaje nta gikorwa na kimwe kijyanye n’iterambere kigomba gukorwa kidashyizweho umukono na Riek Machar. Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro uvuga ko uri ku ruhande rwa Riek Machar kuri uyu wa 28 Gashyantare 2017, Maj. Dickson Gatluak Jock […]

Belgique: MICT yikanze Kabuga i Waterloo ijya kumushaka iraheba

Urugereko rwasigaye rukurikirana imanza zasigaye zitarangijwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, mu minsi ishize rwari rwizeye ko rugiye gucakira umunyemari Kabuga Felicien rwatungiwe urutoki ko ashobora kuba yari yitabiriye umuhango wo gushyingura umugore we, ariko ntirwamuca iryera. Amakuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko ku mugoroba wo kuwa gatanu, itariki 10 Gashyantare, inzu y’umuryango wa […]

Guinea: Abaminisitiri batatu birukanwe muri guverinoma

Perezida wa Guinea, Alpha Conde, yirukanye muri guverinoma abaminisitiri batatu nk’uko byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Mbere. Ni nyuma y’imyigaragambyo y’abarimu iherutse kuba ikanagwamo abantu abandi bagakomereka. Ba minisitiri birukanwe harimo uwari ushinzwe amasomo abanziriza kujya muri kaminuza witwa Ibrahima Kourouma, minisitiri ushinzwe irangamimerere, Sekou Kourouma na minisitiri w’ibidukikije Christine Sagno. Nubwo iteka […]

Suwede: Abakozi bagiye gushyirirwaho akaruhuko ko gutera akabariro mu kazi (Pause Sexe)

Leta ya Suwede yashyize hanze raporo nto igaragaza uburyo abakozi bagiye guhabwa uburenganzira bwo gutera akabariro mu masaha y’akaruhuko mu kazi nk’uko habaho amasaha y’akaruhuko ko kunywa icyayi, kurya n’ibindi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iki gitekerezo cyatanzwe n’umuyobozi w’umwe mu mijyi yo muri kiriya gihugu, Per-Erik Muskos wanaganiriye na BBC akayibwira ko uretse kuba ibi bizafashaabafite akazi […]

Me Bernard Ntaganda yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Umunyapolitiki, Me Bernard Ntaganda ukorera mu Rwanda akaba ari perezida w’igice kimwe cy’ishyaka PS Imberakuri cyasigaye nyuma yo gucikamo ibice bibiri, guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Gashyantare yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba ko yasubizwa mu mwuga we. Mu itangazo yashyize ahagaragara Bwiza.com yabashije kubona Me […]

Gambia: Uwari umugaba mukuru w’ingabo yakuweho asimbuzwa undi

Perezida mushya wa Gambia, Adama Barrow, yasimbuje uwari umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Ousman Badjie wari kuri uyu mwanya kuva mu 2012, Gen. Massaneh Kinteh. Ibi bikaba bibaye nyuma y’iminsi micye hatawe muri yombi uwari ukuriye inzego z’ubutasi z’iki gihugu, Yankuba Badje na David Colley wari ukuriye urwego rw’amagereza. Abirukanwe mu myanya yabo bavugwaho kuba bari […]

Nta mukobwa wavuga ngo “barandongoye bampa akazi” ACP Mbonyumuvunyi

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya ruswa, ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo avuga ko bitoroshye kumenya uwatanze cyangwa uwasabye ruswa y’igitsina kuko bikorerwa mu rwihisho kandi babyumvikanyeho. Avuga kandi ko abahanye bene iyi ruswa babigira ibanga rikomeye biyo bikaba bigoye kubona ibimenyetso kuri iki kibazo.   Iki kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ni […]

Gasabo: Abaturage batangiye kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Mu muganda rusange w’ukwezi wabaye muri iki cyumweru gishize ku italiki 25 Gashyantare, abaturage bagera ku 2000 bo mu tugari twa Gacuriro na Kagugu mu karere ka Gasabo, batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka inyubako nshya ya sitasiyo ya Polisi imbere y’ahazanzwe indi. Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond […]