Abakozi ba Loni mu Burundi barashinjwa kubogamira ku ruhande rw’abarwanya Leta

Ibi ni ibyatangajwe na Gaston Sindimwo, icyegera cya kabiri cy’umukuru w’igihugu, aho yasabye ko abakozi ba Loni mu Burundi bikwiye ko bahindurwa, abashinja kubogama. Aganira na BBC, yatangaje ko ibi abivuze mu izina rye bwite ko atabivugiye Leta, ariko agasaba ko byashakirwa umuti. Avuga ko aba bakozi ba Loni bikwiye ko bahindurwa. Abashinja kuganira n’uruhande […]

Afurika y’Epfo : Abanyeshuri bagaragaje umushinga w’icyogajuru cya mbere muri Afurika cya gisiville

Icyogajuru cya mbere kizagaragara muri 2017, kiri gukorwa n’abakobwa 14 bo muri Afurika y’epho. Bagize igitekerezo cyo gukora icyogajuru kizajya gikurikirana amakuru agendanye n’ibikorwa by’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika ibyo bizafasha abaturage bo muri Afurika guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza bya hato na hato. Igitekeezo nyirizina cyo gukora iki cyogajuru ( satellites) cyazanywe n’Umushinga wo muri […]

Ruhago: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ikipe y’igihugu “Amavubi” yazamutseho imyanya 7 rusubira ku mwanya wa 93. Muri Afurika rukaza ku mwanya wa 24. Urutonde rwashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2017. U Rwanda rwisubije uyu mwanya wa 93 ruvuye ku 100 . Mu kwezi gushize nibwo rwari […]

Brig Gen Semugeshi wahoze muri FDLR yagejejwe mu Rwanda

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye agashami gashinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) zagejeje mu Rwanda uwahoze ari umurwanyi w’ingabo za FDRL, Brig Gen Semugeshi CĂ´mes wari umaze igihe ashakwa n’ Ingabo za Congo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa kane ku bufatanye n’ingabo za Monusco, akaba yahise anashyikirizwa […]

Nkunda cyane umugore wanjye ariko sinareka no gusambana n’abandi ku ruhande

Mfite imyaka 37 umugore wanjye akagira 34. Imyaka 8 irashize tubana, twabyaranye abana babiri, umwe afite imyaka 4 undi afite umwaka umwe n’igice. Mfite inzu nziza n’akazi, nubwo wenda kantesha umutwe ariko niko nkesha ibyo mfite byose. Si ndi umwizerwa imbere y’umugore wanjye ariko ndamukunda kuko ni byose kuri njye. Twagiranye gahunda nyinshi [undi mugore], […]

RDC:Abahutu bakomeje guhohoterwa banakurwa mu byabo

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO),Gen. Bernard Commins yemeje ko imutwe y’inyashyamba yahaye itariki ntarengwa (ultimatum)abo mu bwoko bw ‘Abahutu ibasaba kuva mu byabo i Lubero. Ibi Gen.Bernard Commins akaba yarabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe,2017 mu nama y’Umuryamgo w’Abibumbye iba buri Cyumweru ubwo […]

Imbonerakure zitera ubwoba abarwanya Leta ya Nkurunziza zibasaba kujya mu Rwanda

Abaturage batuye mu Turere dutandukanye mu Ntara ya Rutana mu gihugu cy’u Burundi baravuga ko batewe ubwoba n’ibikorwa bikorwa n’urubyiruko rw’Ishyaka riri ku Butegetsi (Imbonerakure) aho ngo zinaririmba indirimo zitera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi aho babasaba ko byababera byiza bagiye mu Rwanda. Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Iwacu bavuze ko Imbonerakure zibabuza gusinzira ndetse ko […]

Kayonza: Haracyavugwa amafaranga y’ikiziriko ku ihene z’ubudehe

Mu murenge wa Kabarondo akagari ka Gasharu, abahabwa ihene z’ubudehe basabwa gutanga ibihumbi bibiri by’ikiziriko. Mu mudugudu umwe w’aka kagari ka Gasharu, gahunda y’ubudehe yemereye abaturage ihene 11, maze umukuru w’umudugudu ajya mu isoko kuzishaka. Azigejeje mu baturage buri wese akabanza gutanga 2000 by’ikiziriko. Abaturage kandi bashinja uyu muyobozi Nshunguyinka Vianney, gutanga ihene uko abyumva, […]

Makerere : Umunyeshuri yagambaniye ababyeyi be kugirango abone amafaranga

Umunyeshuri w’umukobwa witwa Mouline Bamwine wiga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, aravugwaho amakuru yo kuvugana n’abantu batazwi akabasaba ko bamushimuta kugira ngo iwabo batange amafaranga yo kumushakisha nibamara kuyabona bayagabane. Uyu mukobwa wendaga kurangiza amasomo muri iyi kaminuza yaburiwe irengero kuwa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, aho ngo yari yavuganye n’abamushimuse amafaranga bagomba […]

Bugesera: Buri kwezi bishyuzwa amazi kandi bakoresha Cyohoha

Abatuye akagari ka Gihembe, Umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bavuga ko bakishyuzwa amazi buri kwezi, kandi bayaheruka mu 2014. Aba ni abafashe ifatabuguzi ry’amazi ya WASAC ubwo yabegerezaga impombo, ariko bagaheruka amazi ubwo, bakitungirwa na Cyohoha. Baganira na TV One, aba baturage bavuga ko amazi bigeze kuyahabwa koko, abishoboye bagasaba amavomero mu ngo […]

USA: Perezida Donald Trump yongeye kwibasira Barack Obama

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika,Donald Trump yongeye kwibasira uwo yasimbuye, Barack Obama ku rubuga rwa Twitter amushinja kurekura imfungwa 122 zari zifungiye muri Gereza ya Guantanamo ubu bakaba ngo barasubiye kurwana. Trump ntavuga aho yakuye ayo makuru, nubwo izo mfungwa zivugwa muri raporo y’Ibiro by’iperereza igaragaza ko mu mfungwa 693 barekuwe muri gereza […]

RRA yihakanye banki zica abasoreshwa amafaranga y’umurengera bita aya serivisi

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda kivuga ko kitazi aho amabanki akomora amabwiriza yo guca amafaranga abasoreshwa bishyura ku makonti yacyo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Hashize amezi atari make, abasoreshwa binubira amafaranga bacibwa iyo bagiye gushyira umusoro ku makonti ya RRA. Aya mafaranga ari hagati ya 500 na 3000 bitewe na Banki umusoreshwa agana. Aya mafaranga akorerwa […]

Dr Joseph Nkusi wazanywe mu Rwanda avuye muri Norvege agiye gutangira kuburana

Dr. Joseph Nkusi, Umunyarwanda woherejwe avuye muri Norvege wakunze kunenga leta y’u Rwanda abinyujije kuri blog akaba ashinjwa kuba yaragiye avuga amagambo yo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere w’icyumweru gitaha aragezwa imbere y’urukiko mu Mujyi wa Kigali atangire kwiregura ku byaha akurikiranweho by’ingengabitekerezo ya jenoside, ironda, no gushishikariza abantu imyivumbagatanyo […]

Leta y’u Rwanda ishimwa ku mwihariko wayo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa impunzi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rifatanyije na Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), ubwo bashyiraga ahagaragara raporo ya 2016, igaragaza ibikorwa bikorerwa mu nkambi z’impunzi, Leta y’u Rwanda yashimiwe uburyo yita ku mpunzi inarwanya ihohoterwa rizikorerwa. Umuhango wo kumurika iyi raporo ikubiye mu gitabo cy’amapaji 106, wabereye muri Kigali Convention Center, ku […]

Minijust ntabwo yemera ibyavuye mu bushakashatsi ku bunzi

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda ntiyemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, ‘Legal Aid Forum’ ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bafata inzego z’ubutabera na serivisi zibaha aho bugaragaza ko 61.5% by’abanyarwanda batanyurwa n’uburyo Abunzi bakemura amakimbirane cyane cyane ngo bikaba bishingiye kuri ruswa ikunze kuvugwa muri uru rwego. Leta igiye gusuzuma ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuko ngo […]

Crystal Bassette wabaye umusitari muri filimi z’ubusambanyi arashaka kuba pasiteri

Umugore witwa Crystal Bassette ukomoka mu mujyi wa New York aratangaza uburyo yakinnye filimi z’urukozasoni (Pornographic films) nyuma akaza kubivamo akiyubakira urusengero kugeza ubu akaba ashaka no kuba umupasiteri. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko avuga ko yakoze uyu mwuga wo kwicuruza agamije gushakira imibereho umwana umwe w’umuhungu yari afite, Justin kuri ubu ufite […]

Afurika y’Epfo yamaze gusubirana ibaruwa yari yandikiye Loni isaba kwitandukanya na ICC

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyamaze gusubirana ibaruwa yacyo cyari cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye kivuga ko kigiye kwitandukanya n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nubwo ngo intambara kuri iki kibazo ngo ikomeje. Ibi bikaba byabaye nyuma y’aho mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwafashe icyemezo cy’uko iyi baruwa yoherejwe n’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu itubahirije itegeko nshinga kandi […]

Perezida Nkurunziza yashyizeho umuvugizi we mushya

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, nibwo yashyizeho umuvugizi we mushya ndetse n’icyegera. Jean Claude KARERWA, wahagarariye Perezida Nkurunziza mu biganiro byabereye muri Tanzania niwe wagizwe umuvugizi mukuru we, Alain Diomede NZEYIMANA niwe uzajya yunganira Jean Claude. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi bibaye mu gihe Perezida Nkurunziza amaze imyaka ibiri […]