Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge bibangamiwe n’imbangukiragutabara zishaje
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke,buravuga ko butewe impungenge n’ingobyi z’abarwayi 5 bifite zose zimaze gusaza cyane ku buryo buri kwezi bitanga arenga miliyoni 2 zo kuzikoresha zapfuye, bikabangamira izindi serivisi zikenera amafaranga, bikavuga ko igihe haboneka inshya nibura 3 byarengera aya mafaranga y’umurengera asohoka buri kwezi. Mu kiganiro na Bwiza.com ,umuyobozi w’agateganyo […]
Umugabo yiciye umugore we imbere y’abana 3
Ni amahano yabaye ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2017, ahagana saa moya n’igice z’ijoro (19:30) mu gace ka Angers mu gihugu cy’Ubufaransa, mu nyubako ya TrĂ©lazĂ©. Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, yajombaguye umugore we icyuma ku bice bitandukanye by’umubiri abikorera imbere y’abana babyaranye batatu, uw’imyaka 11, 8 n’undi wari ufite imyaka 5.. Ikinyamakuru Lefigaro […]
Gicumbi : Abatera inda abana bagomba gufatirwa ingamba- Depite Gatabazi
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu karere ka Gicumbi hagaragara umubare munini w’abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe, inzego zitandukanye zigize akarere ka Gicumbi zifatanyije n’abadepite baratangaza ko bagiye guhagurukira iki kibazo abasambanya abana batarageza imyaka y’ubukure bakajya bafatirwa ibihano. Mu kwiga ku bibazo byugarije umuryango muri aka karere ,abadepite bagiranye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye amadini […]
Kapiteni Mbaye, Umunyasenegali warokoye Abatutsi basaga 50 muri jenoside
Kapiteni Mbaye Diagne, yavukiye I Coki muri Senegal hafi na Dakar umurwa mukuru, tariki ya 18 Werurwe 1958. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, yari umwe mu basirikare ba MINUAR bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Yaguye I Kigali tariki ya 31 Gicurasi 1994, ahamaze umwaka umwe. Ku myaka 36, Mbaye yitangiye ikiremwa muntu, […]
Kamonyi: Aho abana bato b’abahungu bicirwaga urubozo muri jenoside hagiye kubakwa urwibutso
Hatangizwa ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Nyarubaka, hatanzwe ubuhamya n’abarokotse jenoside bityo bagaruka ku iyicwa rubozo ry’abana b’abahungu bagiye bicirwa kuri uwo musozi wa Nyarubaka ndetse hanasabwa ko hazubakwa urwibutso. Mukamurenzi Beatrice, umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside utuye mu murenge wa Nyarubaka, […]
Abanyabwenge benshi b’Abarundi bahungira mu Rwanda abatarize bagahungira Tanzania — HCR
Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, iragaragaza ko benshi mu banyabwenge b’Abarundi bari mu buhungiro bahisemo guhungira mu Rwanda mu gihe abatarize benshi bahungira muri Tanzania. Iyi mibare ubwayo ngo irivugira. Muri Mutarama 2017 nk’uko iyi mibare yabonnwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibigaragaza, ngo hejuru ya 80% by’impunzi z’Abarundi bize kaminuza, […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye 407
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, mu bubasha ahabwa n’amategeko yazamuye mu ntera abasirikare b’abofisiye 407. Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col RenĂ© Ngendahimana, yatangaje ko abo b’ofisiye umugaba w’ikirenga yazamuye mu ntera ari 26 bavuye ku ipeti rya Liyetona […]
Green Party irasaba Abanyarwanda kwirinda imvugo zisesereza muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryifatanyije n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 risaba Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka kwirinda imvugo zisesereza. Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, ryatangaje ko ryifatanije n’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kandi rikangurira Abanyarwanda bose mu gihe […]
RDC: Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Samy Badibanga
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu yagennye Minisitiri w’Intebe mushya uva ku ruhande rutavuga rumwe nawe ugomba gusimbura Samy Badibanga uherutse kwegura. Kuri ubu igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kikaba gifite bwana Bruno Tshibala nka Minisitiri w’Intebe mushya nk’uko itangazo ryaciye kuri radio na televiziyo by’igihugu […]
Ntimuri mwenyine u Rwanda ni umuryango wanyu- Perezida Kagame
Ni ubutumwa butanga ihumure Perezida Kagame yageneye abarokotse Jenoside, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 7 Mata 2017. Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: “Abacitse ku icumu ntibari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje, ni […]
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka
Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi ahari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri 202. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yaboneyeho kwibutsa urubyiruko kwitabira ibiganiro bitangwa ndetse bagaharanira kubaka u Rwanda barwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko […]
Sena ya Centrafrica yifatanyije n'Abanyarwanda bari muri MONUSCA kwibuka ku nshuro ya 23
Umuyobozi wa Sena muri Centrafrica, Kalim Mekasou yavuze ko intambwe u Rwanda rugezeho mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza uburyo bwiza bwo kubaka Afurika yiyunze kandi itekanye. Ibi yabivugiye mu murwa mukuru Bangui aho yifatanyaga n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrica(MINUSCA) mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]
Umuyobozi wa Loni arahamagarira Isi kwigira ku byabaye mu Rwanda hakubakwa ahazaza heza
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yasohoye itangazo k’umugoroba wo kur’uyu wa gatanu, ryo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Antonio Guterres yashimiye Abanyarwanda intambwe bamaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko uruhare rwe mu Muryango w’Abibumbye ari ugukora ibishoboka kugira ngo ubwicanyi buhitana […]
Mugomba kugira uruhare ku mutekano w’aho mutuye- Guverineri Musabyimana
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yakanguriye abaturage b’imirenge ya Gatebe na Bungwe mu karere ka Burera kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye. Ubu butumwa yabutangiye mu nama yagiranye n’abaturage bagera kuri 800 bari bateraniye mu murenge wa Gatebe ku italiki 6 Mata, ari […]