Nyamasheke: Umuganga akurikiranweho kurigisa icyuma gipima abarwayi

Amakuru aturuka mu bitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke, aravuga ko hashize ibyumweru 2 hibwe icyuma kimwe rukumbi cyakoreshwaga mu gupima zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso, umutima, indwara z’ubuhumekero n’ izindi. Ibura ryacyo ryaviriyemo umuganga umwe (Medecin) wari waraye izamu n’abaforomo 3 gufungwa. Iki cyuma cyabuze mu ijoro ryo ku wa 28 […]

Kwibuka 23: Ingengabitekerezo ya Jenoside yakomeje kugaragara muri iki cyumweru kirangiye

Muri iki cyumweru kirangiye cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragaye abakirangwa n’ingengabitekerezo yayo, abagirira nabi abayirokotse ndetse n’abagitekereza ko habaye jenoside ebyiri. Mu Karere ka Rusizi, Uwizeyimana Bernadette warokotse jenoside mu Murenge wa Bugarama yatewe icyuma n’umuntu utaramenyekana kandi wari wambaye gisirikare. Iri hohoterwa ngo ahora arigirirwa kuva mu 2012, cyane mu gihe […]

USA: Dr Jumana akurikiranweho gusiramura abantu kutemewe

Umugore w’umuganga wo mu mujyi wa Detroit ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikiranweho gusiramura abakobwa, akaba ari urubanza rwa mbere nk’uru rubaye muri iki gihugu. Abashinjacyaha bo muri uyu mujyi bavuga ko uyu mugangakazi witwa Jumana Nagarwala amaze imyaka 12 yose asiramura abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 6 n’imyaka 8. Uyu mugore ushobora […]

Gicumbi: Abarokotse Jenoside bashimira ingabo za FPR inkotanyi zabagobotse mu mahina

Bamwe mu barokokeye mu kagari ka Mataba ,mu murenge wa Nyamiyaga, ahasorejwe icyumweru cyahariwe icyunamo ku rwego rw’akarere ka Gicumbi, baravuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, banyuze mu bihe bitoroshye bagobokwa n’ingabo za RPF. Kabayiza Leonard, warokotse Jenoside yatangarije na Bwiza.com ko inzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya genocide yakorewe […]

Burundi: Hashinzwe ishyirahamwe rishingiye ku bwoko P. Nkurunziza abereye umunyamuryango

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iherutse kwemeza ishyirahamwe rishingiye ku bwoko. Perezida Nkurunziza akaba abereye umunyamuryango iri shyirahamwe ryiswe mu Cyongereza, Abahanza World Association, ryagiye ku mugaragaro mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata kandi ngo ishingwa ryir’iri shyirahamwe rihuriyemo Abahutu bo mu bwoko bw’Abahanza ni igitekerezo cya perezida ubwe. Iyi nkuru dukesha RPA iravuga ko […]

Urutonde rw’ibigo 10 kabuhariwe mu butasi ku isi

Niba hari ikintu abantu bagirira amatsiko kandi kikaba kinatinyitse ku isi, ni ubutasi ibyo benshi bamenyereye ku izina ry’ubunetsi. Nyamara ikintu gitangaje ni ukuntu ubutasi cyangwa umurimo wa maneko ari imyuga nkindi yose iri mu rwego rw’icyo bita art [ umwuga ] . Isi dutuyeho yagiye igira intasi zagiye zimenyekana mu buryo butagereranywa, ubutasi , […]

Imbabazi Kiliziya yasabye, si ibitero yagabye, ni inyigisho yabibye-Ubuhamya bw’uwarokotse

Ubwo hibukwaga abahoze ari abakozi ba MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho, umuvandimwe w’uwahoze akorera Icapiro rya Minisiteri y’uburezi(Imprimerie Scolaire) yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika. “Yemeye Politiki y’ivangura, irayikurakuza, irayishyigikira”, kandi ngo igeragezwa rya Genoside ryakundaga guhurirana n’iminsi mikuru ya Kiliziya. Bishimangirwa n’inzobere Prof. Masabo. Mu buhamya bwa Hakizimana Justin, umuvandimwe wa Habiyambere Valentin wari umukozi w’icapiro […]

Amerika yateye ikindi gisasu kinini muri Afuganistani itateguje

Nyuma yo gutera igisasu mu gihugu cya Syria, Amerika yongeye gutera igisasu kinini mu gihugu cya Afuganistani ku biro by’ingabo zo mu mitwe witwaye kisilamu ariko ibyangiritse bikaba bitaramenyekana. Ijwi ry’Amerika rivuga ko kuri uyu wa kane, igisasu gipima toni zigera ku 10 cyatewe muri iki gihugu, iki gisasu kikaba gifite ubushobozi bwo kwangiza ibiri […]

Loni yatangaje ko igihe kigeze ngo ingabo zayo ziri muri Haiti zitahe

Umuryango w’Abibumbye watangaje isozwa ry’ubutumwa bwawo muri Haiti mu kwezi kwa cumi gutaha nyuma y’imyaka 13 ufite ingabo zigera mu 2370 muri iki gihugu kiri mu bya mbere bikennye ku isi. Abadipolomate batandukanye bakaba bavuga ko ubu butumwa bwageze ku ntego yabwo. Umuryango w’Abibumbye ariko ntuteganya kuva burundu muri iki gihugu kuko imiryango itabara imbabare […]

Ibintu byaranze itariki ya 14 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu gihe kingana n’iminsi 100 gusa ihitana imbaga y’abasaga Miliyoni. Kuva Jenoside yatangira, Abatutsi bagendaga bicwa umunsi ku wundi ndetse n’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’iz’amadini zigafasha mu gushaka uko batsemba Umututsi aho ari hose bataretse n’uwabahungiragaho. Ni muri urwo rweho hari amatariki asa n’ayihariye n’ubwo nta munsi wabaye mwiza muri […]

Clarisse, arashaka umukunzi ufite gahunda

Mwiriwe bakunzi bacu nange nje hano kuhashala incuti ndumufille mere wumwana 1 nkaba nshaka incuti1.agombakuba asenga gaturike 2.agomba kuba akunda abantu kuko urugo nurugerwa. 3.yaba afiye umwana cyangwa atamufite nakibazo 4 abaye akunda ibintu byogusohoka cyangw anyway inzoga byaba aribyiza naho atazinywa nakibazo. 5.kandi wiyubaha akubaha nano barikumwe atirata cyangwa ngoyirarire byaba byiza cyane. 6. […]

Ahabereye ubwicanyi bukabije kuwa 13 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA zagiye zirokora Abatutsi

Impunzi z’abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe mu kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Abatutsi 18 gusa nibo barokotse […]

Burundi: Nkurunziza arasabira u Rwanda ibihano no guta muri yombi abashatse kumuhirika

Perezida Pierre Nkurunziza arasaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano ndetse akanasaba guta muri yombi abantu 34 bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi bashinjwa uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi. Mu butumwa yahaye umuhuza Benjamin Mkapa, perezida w’u Burundi yasabiye ibihano igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, ndetse aboneraho gusaba ibihugu byo mu karere n’Umuryango Mpuzamahanga guta muri yombi abantu […]

Umugabo wari ugiye gushyingurwa yasanzwe mu kabari arimo kunywa inzoga

Wilson Oluoch, umugabo ukomoka muri Kenya, yari yateje ishavu n’agahinda inshuti umuryango n’abavandimwe ko yapfuye ndetse n’imihango yo kumushyingura yatangiye ariko nyuma aza kubimenya abamenyesha ko akiriho ahubwo ko ari ahantu arimo gusoma agacupa. Imihango yo kumushyingura yari imiro kuba ku wa 25 Werurwe, i Awendu agace ko muri Migori muri Kenya, imva yacukuwe ndetse […]

Leta ya Kongo yahagaritse umubano mu bya gisirikare n’u Bubiligi

Nyuma y’uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ishyizeho Minisitiri w’Intebe mushya mu cyumweru gishize, Bruno Tshibala, leta y’u Bubiligi yanenze uburyo yashyizweho n’imikorere mu bya politiki muri iki gihugu ndetse inatangaza ko ihagaritse imikoranire na cyo mu bya gisirikare. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni ibyatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’u bubiligi kuri uyu wa 13 Mata […]

Diamond akomeje kugaragaza urukundo afitiye Zari n’abana be- REBA AMAFOTO

Diamond Platnuz ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, mu gihe uyu musore yarongoraga Zari, umugore wari usanzwe afite undi mugabo n’abana 3, benshi bavugaga byinshi ko umubano wabo utazamara kabiri, ariko kuri ubu uyu muryango ugaragara nk’uri mu mavuta y’urukundo. Diamond amaze kubyaza uyu mudore we Zari abana 2, mu gihe kitarenze imyaka 3 […]

Intumwa idasanzwe ya Loni mu Biyaga Bigari yasabye kongera ingufu mu kurwanya FDLR na ADF

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu Biyaga Bigari irasaba ibihugu byo muri aka karere kongera ingufu mu kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho yagize indiri uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi Said Djinnit yabitangarije kuri uyu wa Gatatu ushize imbere y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni rivuga. “ Ibikorwa bikomeje by’imitwe […]