Gasabo : Gitifu yafungiranye abakoze muri VUP, aho kubahemba
Ku murenge wa Bumbogo, mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye abaturage bakoze mu mihanda ya Bumbogo muri gahunda ya VUP, bamaze igihe badahembwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa yabahaye gahunda yo guhembwa kuri uyu wa kabiri, ariko bahageze arabafungirana, yatsa imodoka aragenda. Mu makuru yagaragaye kuri TV One, abaturage bari barakaye cyane, bavuga ko bamaze kenzeni(Quinzaine) eshanu badahembwa. Banavuga […]
Umuhanzi Bebe Cool na Sauti Sol bakoresheje irushanwa ryo kubyina banashyiraho ibihembo
Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda hamwe n’itsinda Sauti Sol yo mu gihugu cya Kenya begeranyije amafaranga akabakaba Miliyoni 2 z’Amashilingi ya Uganda bakoresha irushanwa ryo kuririmba ku bahanzikazi ba Uganda na Kenya, utsinze irushanwa akayatwara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iri rushanwa ryahawe izina rya ‘Mbozi za malwa’ ryateguwe mu rwego rwo guha abaturage bo ku mpande […]
Burundi: Umuyobozi wa gereza yatawe muri yombi nyuma yo gutoroka kw’abagororwa
Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Rutana mu gihugu cy’u Burundi witwa Jonas Nimbona, ari mu maboko y’ubutabera guhera kuri uyu wa Mbere, aho afunganye n’umupolisi witwa Egide Nzeyimana bashinjwa kugira uruhare mu itoroka ry’abagororwa babiri bari bafungiye muri iyi gereza. Kuwa kane ushize, nibwo abagororwa babiri batorotse Gereza ya Rutana mu buryo ngo butangaje. Umwe […]
Afurika y'Epfo: Umubikira yiyahuye nyuma yo gufatwa asambana n’umupadiri
Umupadiri kuri paruwasi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo utatangarijwe amazina aherutse gufatwa amashusho asambana n’umubikira, mu mashusho yafashwe na kamera zo mu biro by’umwe mu bo bakorana, mu gihe bari mu gikorwa cy’urukundo batabanje kwitegereza aho bari kugikorera. Urubuga expozedafrica.com ruvuga ko aya mashusho y’iminota 3 akiri mu bubiko akaba ategereje gushyirwa ahagaragara nyuma […]
U Rwanda na Djibuti byasinye amasezerano 5 atandukanye y’ubufatanye
U Rwanda na Djibuti bifitanye imibanire ya hafi kandi bihuje imyizerere yo kuba ari ngombwa ko Afurika ikomera ikanihesha agaciro. Ibi bikaba byatangajwe na perezida Kagame muri Djibuti mu kiganiro we, na mugenzi we, Ismail Omar Guelleh bahaye itangazamakuru . Ibihugu byombi bikaba byashyize umukono ku masezerano 5 atandukanye yo kurushaho gukomeza ubufatanye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Ese uzi impamvu ari ngombwa guhumiriza igihe abantu basomana ?
Ni kenshi iyo abantu bagiye gusomana babanza guhumiriza, ariko nubwo ari ibintu byikora, guhumiriza mu gihe cyo gusomana ni rimwe mu mabwiriza agenga iki gikorwa ku babikora babizi ndetse nashaka kuryoherwa kurushaho. Ibi ni bimwe mu byiza byo gusomana abantu bahumirije. Abasomana iyo babikoze bahumirije, barushaho kwiyumvisha ibyo bari gukora ndetse n’uburyohe bwabyo kuko bituma […]
Ese ikibazo cy’ibinogo by’amazi muri gare ya Nyabugogo kizakemuka ryari?- AMAFOTO
Iyo ugeze muri gare abagenzi bategeramo imodoka ya Nyabugogo iri mu mujyi wa Kigali, cyane cyane iyo imvura ihise, usanga abagenzi bivovotera ibinogo biba byaretsemo amazi usanga biba bibabangamiye, ubu bakaba bibaza igihe bizasanirwa. Iyo imvura ihise imodoka ziterana ibiziba ubwazo, intonganya hagati y’abashoferi za hato na hato umwe abwira undi ati ibi unkoreye ni […]
Rusizi: Abubatse Guest House ya Nkombo barashinja akarere kuyitanga batabanje kwishyurwa
Abaturage bagera ku 200 bubatse Guest house ya Nkombo mu Karere ka Rusizi, imaze amezi 6 itangiye imirimo yayo bararira ayo kwarika nyuma y’imyaka 4 yose barakoze bakaba ngo nta faranga na rimwe bishyuwe,nyamara bakajya kumva bakumva ngo akarere karayitanze( kayitanze ku wa 01 Ugushyingo umwaka ushize),kazi igihe basiragiriye bishyuza amafaranga yabo, kakayitanga batayahawe kandi […]
Nairobi: Uwa mbere muri Afurika n’uwa 2 ku isi mu mijyi ifite akavuyo mu muhanda
Umujyi wa Nairobi muri Kenya, washyizwe ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’imijyi ifite akavuyo mu muhanda (Traffic jam) ku isi, uyu mujyi ukanayobora urutonde rw’imijyi 6 muri Afurika irangwa n’iki kibazo aho usanga ibinyabiziga bishobora no kurara mu muhanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urubuga rwo muri Serbia rukurikiranira hafi ibibera mu mijyi itandukanye hirya no hino […]
Kayonza: Ubuyobozi bwambuye utishoboye ibyo yaremewe n’abaturage
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Musumba, yategetse umukuru w’umudugudu kwambura umuturage utishoboye ibyo yaremewe na bagenzi be. Impamvu ngo ntiyacitse ku icumu, nyamara abaturage barakeka ko bigiye kurigiswa. Ni mu mudugudu wa Kiyovu ho mu kagari ka Musumba, mu murenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba. Abaturage ubu ntibajya imbizi n’ubuyobozi, nyuma y’uko umukuru […]
Yapfiriye mu irimbi agiye kwiba agahanga k’umukecuru wahambwe cyera
Ibi byabereye mu gace ka Kazure muri Leta ya Jigaya mu gihugu cya Nigeria, aho umugabo yikoze na bagenzi bakajya mu irimbi gucukura imva y’umukecuru ngo bakuremo agahanga ke bashakaga kugakoresha mu mihango ya satani, ntibyamuhiriye kuko yarahapfiriye. Uyu mugabo yari kumwe n’abandi bari bajyanye gucukura ngo babone ako gahanga, ubwo bakageragaho, yamanutse agiye kugafata […]
Perezida Kagame yageze muri Djibuti mu ruzinduko rw’iminsi 2
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherekejwe na madamu we, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Mata 2017 basesekaye mu murwa mukuru w’igihugu cya Djibuti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2. Uru ruzinduko akaba ari rumwe mu zo perezida Kagame yatangiye mu mpera za 2016 agenda akorera hirya no hino mu rwego rwo gutsura no […]
RDC: Gen. Kanyama wari warazengereje abaturage ba Kinshasa yirukanwe
Gen. Celestin Kanyama, wari ukuriye igipolisi cyo mu mujyi wa Kinshasa, akaba yari yarashyiriweho ibihano n’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere yirukanwe ku mwanya we asimbuzwa umwe mu bari bamwungirije. Col. Elvis Palanga Nawej niwe wahise asimbura Gen. Kanyama by’agateganyo ku buyobozi bw’Igipolsi cyo mu murwa mukuru wa […]
ISHEMA TV: Televiziyo ije kumva ibibazo by’abaturage no gukurikirana uko bikemurwa
Ibi ni ibitangazwa na Gakire Fidèle, Umuyobozi Mukuru wa ISHEMA TV mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’aho kuwa 29 Werurwe 2017 irangije imirimo y’isuzuma (test). Gakire agira ati: “Twashyizeho televisiyo igamije guhuza ibikorwa bya Leta n’ibyifuzo bya rubanda muri gahunda zibagenewe yitwa ISHEMA TV. Ni igitangazamakuru cy’amajwi n’amashusho gishyizweho n’abanyamakuru b’Abanyamwuga kandi bigenga bamaze igihe […]
Ku myaka 70, yabyaye abana 54 ku bagore 6 gusa (Amafoto)
Umusaza witwa Abdul Majeed Mengal w’imyaka 70 y’amavuko ukomoka mu gace ka Quetta mu gihugu cya Pakistani, ni umwe mu bantu babyaye abana benshi ku isi n’abagore barenze umwe, aho uyu musaza amaze kugeza ku bana bagera kuri 54 yabyaranye n’abagore 6 gusa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Avuga ko yatangiye kubyara kuva akiri umusore kuko mu bwana […]
Korea ya Ruguru icyo igamije ngo ni uguca agasuzuguro ka Amerika
Mu gihe Amerika ishinjwa na Korea ya Ruguru gushaka kuyivangira mu buzima no gukoresha igitugu ku mahanga, kuri ubu mu rwego rwo guca ako gasuzuguro yatangaje ko izajya igeregeza ibisasu byayo buri cyumweru. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya Ruguru, Han Song-Ryol, ko uko gutana mu mitwe kose bitangiye nyuma yaho Amerika […]
Abafite ababo bari bafungiye muri Gereza ya Gasabo baravuga ko batabwirwa aho bimuriwe
Imiryango y’imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali iravuga ko itaramenyeshwa aho abantu bayo bimuriwe muri za gereza zitandukanye nyuma y’imyigaragambyo iherutse kubera muri iyi gereza. Iminsi ibiri nyuma y’uko iyi gereza yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuwa 31 Werurwe, hakurikiyeho imyigaragambyo y’imfungwa zamaganaga imibereho zari zibayeho nyuma y’iyo nkongi. Icyumweru kimwe nyuma […]
Kuwa 17-18 Mata 1994 Abatutsi 23,000 bahungiye muri za kiliziya barishwe
· Bwana Jean-Baptiste Habyarimana, wari perefe wa Butare, warwanyije umugambi wo gutsemba abatutsi, yarishwe n’umuryango we. · Kuva tariki ya 17-18/04/1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Simbi, abari bahungiye mu cy’ishuri ES.St.J.Bosco no ku kibuga cy’umupira cya Maraba, hose ho muri Komini Maraba ubu akaba ari mu Karere ka Huye, barishwe bose. · Abatutsi bari […]