Rwamagana: Theo Bosebabireba arasaba abakunzi be kuzatora Paul Kagame
Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene ari kumwe n’abahanzi barimo Danny Vumbi na Mico the Best bifatanyije n’abanyarwamagana mu gitaramo cyo gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu murenge wa Kigabiro Theo Bosebabireba wishimiwe n’abanyarwamagana mu ndirimbo nka bose babireba icyifuzo n’inzindi ndirimbo yafatanyaga n’abakunzi be kuririmba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma yo kuva ku […]
Umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, wafashwe nk’uw’amateka (Amafoto)
Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza yakiriwe n’imbaga idasanzwe y’abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, umuhango wabereye Nyabugogo ubwo yabagezagaho imigabo n’imigambi ye. Ni umunsi wa 19 ari na wo wa nyuma wo kwiyamamaza, ku mwanya w’umukuru w’igihugu, aho uyu mukandida yagaragarijwe amarangamutima adasanzwe n’abaturage benshi bo mu karere ka Nyarugenge yasorejemo […]
Umutuzo uri mu matora yo mu Rwanda watumye EU itoherezamo indorerezi
Umutuzo ugaragara mu matora yo mu Rwanda ngo ni imwe mu mpamvu zatumye umuryango w’ibihugu by’I Burayi (EU) uhitamo kutohereza indorerezi zawo muri aya matora, bagahitamo kuzohereza mu bihugu nka Kenya nayo iri mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu. Gusa ibi ntibivuze ko batazayakurikirana. Ku butumire bwa komisiyo y’igihugu y’amatora y’u Rwanda NEC, abadipolomate b’ibihugu bigize […]
Imirambo y’abasirikare ba UPDF baherutse kwicwa na Al Shabab yacyuwe — Amafoto
Imirambo y’abasirikare 12 ba Uganda baherutse kwicirwa mu mutego bari batezwe n’intagondwa zo mu mutwe wa Al Shabab muri Somalia kuri iki Cyumweru gishize, yagejejwe I Kampala kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita ahagana saa 2h40. Iyi mirambo yakiriwe ku kibuga cy’indege n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za UPDF, Gen. Wilson Mbadi, wari uherekejwe […]
Bamwe mu banyarwanda baba i Bugande bazaza gutorera mu Rwanda, mu gihe mu Burundi hatazatorerwa
Igihugu cya Uganda gituwe n’abanyarwanda benshi, muri bo abagera ku bihumbi birindwi bamaze kwibaruza ngo bazatore. Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ariko, ivuga ko hazaba ibiro by’itora bimwe kuri ambasade, ibi byaciye intege abatora, bituma bamwe bahitamo kuza gutorera mu Rwanda kuko Kampala basanga ari kure. Imiryango imwe n’imwe yo mu Rwanda, hatangiye kwakira […]
Kwiyamamaza Paul Kagame yabisoreje i Bumbogo, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage- AMAFOTO
Umukandida Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi, ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho yabisoreje i Bumbogo mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. Ibihumbi by’abaturage byari byaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu karere ka Gasabo, ku wa 2 Kanama 2017, bari bateraniye ahateguwe mu murenge wa Bumbogo aho bakiriye umukandida wabo, Paul […]
Ngororero: Umugore n’abana be babiri bishwe urw’agashinyaguro bajugunywa mu musarane
Umugore witwa Uwamahoro Console wari utuye mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro ho mu Karere ka Ngororero yasanzwe mu musarane yicanywe n’abana be babiri. Imirambo yabo yavumbuwe muri uwo musarane ku wa Mbere tariki ya 1 Kanama 2017, mu gikorwa cyo gushakisha aho uyu muryango waba uherereye cyayobowe n’ubuyobozi bwaho. Mu Kiganiro Bwiza.com […]
Dore stade nini 10 za mbere mu Burayi
Uko imyaka igenda ihita, u Burayi bwagiye bwubaka inzego zitajegajega mu mupira w’amaguru, kuri ubu uyu mugabane ukaba ubarizwaho amakipe y’ibihange ku Isi nka Barcelona, Real Madrid, Bayern Munich, Manchester United n’izindi. Mu bikorwaremezo bijyanye n’uyu mukino rero naho ntibasigaye, akaba ari muri urwo rwego Bwiza.com yifuje kubagezaho stade 10 za mbere nini kuri uyu […]
Bimwe mu byo abaturage batinzeho aho Dr Frank Habineza yagiye yiyamamariza
Rimwe wumvaga abantu butabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, umukandida wa Democratic Green Party of Rwanda, batanga amashyi aruta ayandi bitewe n’ingingo yabaga akomozaho. Mu gikorwa yatangiye cyo kwiyamamaza, guhera tariki ya 14 Nyakanga 2017, amaze kugera mu turere 29 tw’igihugu, aho asigaje akarere kamwe ka Nyarugenge aza kwiyamamarizamo uyu munsi mu gace […]
Ni ryari uwatsinzwe mu rubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma yasubirishamo urubanza
Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kubaka Igihugu kigendera ku mategeko yashyizeho inzego zinyuranye ziyifasha kugera kuri iyo ntego. Ni muri urwo rwego Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 139 ryashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo urwo rwego rushinzwe harimo: Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha […]
BAD igiye gushora asaga Miliyari 24 z’Amadolari mu kuzamura Afurika
Banki nyafurika itsura amajyambere yatangaje ko igiye gushora akayabo k’asaga Miliyari 24 z’Amadolari mu kuzamura afurika mu bijyanye no kwihaza ku biribwa binyuze muri gahunda yiswe Feed Africa. Intego z’iri shoramari mu bihugu bitandukanye by’Afurika ngo ikaba ari ugukuraho burundu ikibazo cyo kutihaza mu bijyanye n’imirire, ikaba ari gahunda izakorwa mu myaka 10 hibandwa ku […]
Amafoto ya Perezida Museveni ari kwifotoza Selfie yatangaje benshi
Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yatangaje abantu ku buryo yifotoye amafoto ari kumwe n’itsinda ry’abantu rigari mu buryo bumenyerewe nka Selfie, aho bakoresha kamera y’imbere ya telefone. Ibi ni ibyabereye mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya Cyenda inama nkuru y’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya […]
Dr Habineza natorwa, umutekano wo muri Parike y’ibirunga uzacungwa n’ibyogajuru na za Drone
Mu karere ka Burera, umurenge wa Gahunga niho umukandida w’ishyaka rya Green Party, Dr Habineza Frank yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi ubanziriza uwa nyuma ngo abakandida basoze igihe bagenewe cyo gukoramo ibikorwa byo kwiyamamaza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi cyane ugereranije n’abandi bose bitabiriye ibi bikorwa kuva yabitangira, aho bari baje kumva […]
Tuzatore Umuhanzi wahanze u Rwanda — Rwanda Film Federation
“Nyakubahwa Paul Kagame si Umuhanzi w’u Rwanda n’Abanyarwanda gusa. Ni Umuhanzi wa Afurika.”, ibi ni ibitangazwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rwa Sinema (Rwanda Film federation), Harerimana Ahmed, usaba abahanzi kuzatora Umuhanzi wahanze u Rwanda, ubwo yaganiraga na Bwiza.com. Muri iki kiganiro Harerimana Ahmed yagarutse ku byo basaba Abahanzi ba sinema mu matora ya perezida wa […]
Dr Habineza Natorwa azongerera imbaraga abakora imirimo iciriritse irimo n’ubuzunguzayi
Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza avuga ko umuryango nyarwanda utatera imbere mu gihe hari abaturage batemerewe gukora cyangwa koroherezwa mu gukora imirimo iciriritse, ndetse no korora amatungo magufi ababashisha kwihaza ku biribwa n’ibindi by’ibanze bikenerwa muri sosiyete. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ku […]
2017-2024: Ibyo FPR ihishiye Abanyarwanda mu Miyoborere Myiza, Imibanire n’Amahanga n’Ubutabera
Umuryango FPR-INKOTANYI ufata Imiyoborere myiza n’Ubutabera nk’ishingiro ry’Igihugu gikomeye kandi gitekanye kandi bikaba ari ingobyi y’iterambere ry’umuturage n’iry’Igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu, uhora uharanira kwimakaza imiyoborere myiza n’ubutabera bibereye Abanyarwanda kandi bigera kuri bose. Uyu muryango ugaragaza ko imiyoborere myiza n’ubutabera bizakomeza kwitabwaho mu 2017-2024, binyuze mu gushimangira ingingo zitandukanye nkuko byakozwe mu myaka […]
Goma: Gereza ya Munzenze yafashwe n’inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Kanama, Gereza Nkuru ya Munzenze iherereye mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Congo, yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’aho hari habayeho igikorwa cyo kugerageza kuyitoroka. Ibibatsi by’umuriro byaturukaga imbere muri gereza imyotsi ari myinshi nk’uko bigaragara ku mashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe na minisitiri […]
Sudani y’Epfo: HRW irashinja abayobozi 9 barimo Salva Kiir na Machar gukora ibyaha ndengakamere
Icyegeranyo gishya cy’ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch cyo kuri uyu wa Kabiri kirashinja abayobozi 9 muri Sudani y’Epfo ku mpande zombi zipfa ubutegetsi, kuba barakoze ibyahabikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu kandi bishobora kwitwa ibyaha by’intambara mu 2016 na 2017. Icyo cyegeranyo kandi kirasabira ibihano abo bantu uko ari 9, barimo […]
Iteka rya Minisitiri w’intebe ryabaye intandaro yo kutubahiriza amategeko
Mu mategeko ashyirwaho mu Rwanda, hari amwe afite ingingo zivuga ko ibigenga ishyirwamubikorwa ryayo, bizagenwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe. Iyo iryo teka ridasohokeye ku gihe cyangwa ntirinasohoke ni kimwe mu bibangamira ishyirwamubikorwa ry’itegeko n’intandaro yo kuryica, ibi rero bikagira ingaruka zikomeye ku bantu iryo tegeko ryari ryashyiriweho kurengera. Niko byagenze ku itegeko No 32/2015 Ryo […]