Ferwafa yongeye guhomba arenga miliyoni 500 kubera isoko rya hoteli rifutamye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryongeye kujya mu gihombo giturutse kuri Hoteli yaryo, dore ko ryisanze rigomba kwishyura miliyoni 500 kuri rwiyemezamirimo wagombaga kubaka hoteli ya Ferwafa, gusa bikarangira yambuwe isoko kuko ryatanzwe binyuranyije n’amategeko . Isoko ryo kubaka Hotel ya Ferwafa yitezwe kuzatwara asaga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ku ntango ryari ryahawe sosiyete […]
Rwamagana: Ababana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA barinubira serivisi bahabwa kwa muganga
Ababana n’ubwandu bwa Virus itera SIDA bakurikiranwa n’ikigo nderabuzima cya Rwamagana giherereye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bavuga ko bahabwa sirivisi zitanoze. Ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2017, mu masaha ya saa tanu n’igice ubwo Bwiza.com yageraga ku kigo nderabuzima cya Rwamagana, yasanze abakobwa n’abagore bagera kuri 7 bitotombera kubwirwa […]
Ari mu mazi abira nyuma yo kugaragaza amashusho y’umwana we yamuziritse umugozi mu ijosi
Umugore witwa Nauremon Jampasert w’imyaka 28 y’amavuko ari mu mazi abira nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’umwana we w’umwaka umwe yamuziritse umugozi mu ijosi, munsi hariho amagambo ko agiye kumumanika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore wo mu mujyi wa Bankok muri Thailand yavuze ko ibi yabikoze kuko se w’umwana yanze gufata telefone ngo baganire […]
Iyo dusenze abasambanyi n’abasinzi bagakizwa, intego tuba tuyigezeho- Rev. Past Devotha
Umushumba w’itorero ‘Eglise Pentecote Amour de Dieu”, Rev Past Mushimiyimana Devotha, avuga ko iyo basenze ibitangaza bikaba abasinzi, abasambanyi n’abandi bari mu nzira mbi bakihana, ko intego iba igezweho. Ibi yabitangaje ku wa 13 Kanama 2017, ubwo hasozwaga igiterane cy’iminsi ibiri cy’isanamitima, cyaberaga ku rusengero rw’iri torero ruherereye mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Bweramvura, […]
Sugira na Bakame bategerejwe nk’abacunguzi mu Mavubi azahangana na Uganda
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey aratangaza ko azongera imbaraga muri iyi kipe ubwo izaba ihura na Uganda mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru mu majonjora ya CHAN 2018. Abo ni rutahizamu Sugira Ernest na Mugisha Gilbert bazasimbura mu rutonde rw’abakinnyi uyu mutoza azifashisha, aribo Aimable Rucogoza(Mambo) ukina mu b’inyuma na Mubumbyi […]
Zimbabwe: Grace Mugabe yishyikirije polisi y’Afurika y’Epfo
Umuvugizi wa polisi y’Afurika y’Epfo, Fikile Mbalula yavuze ko umugore wa perezida Mugabe wa Zimbabwe, Grace Mugabe yishyikirije igipolisi ndetse akanasaba guhita ashyikirizwa urukiko rwa Randburg kuri uyu wa Kabiri. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Grace Mugabe yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 20 muri Afurika y’Epfo ubwo yari amusanganye n’abahungu be muri hoteli bacumbitsemo. […]
Perezida wa Misiri yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Misiri Abdel Fattah El Sisi yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira imibiri ihashyinguye, ahatangariza ubutumwa bw’uko ababajwe n’ibyabaye mu Rwanda, asaba ko bitagira ahandi byongera kuba ku Isi. Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda yatangiye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2017, Perezida Sisi nyuma yo […]
Inkomoko y'umunsi wo kujyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya
Umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption of Mary), ni umunsi abantu benshi cyane cyane abo mu idini Gatulika bafata nk’umunsi mutagatifu, kuko ari bwo umubiri wa Nyina wa Jambo wajyanywe mu ijuru. Uyu munsi wizihizwa ahantu hatandukanye ku isi, byagera muri Amerika bikaba nk’ihame iyo uyu munsi utahuje n’umunsi wo kuwa Mbere. [xyz-ihs […]
Perezida wa Koreya ya Ruguru yise Abanyamerika abasazi anasubika gutera ibisasu ku butaka bwabo
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yatangaje ko gahunda yari afite yo gutera ibisasu ku butaka bwa Amerika abaye ayisubitse ngo abanze arebe imyifato y’abo abita Abasazi b’i New York. Mu cyumweru gishize nibwo Koreya ya Ruguru yari yatangaje ko ikomeje ibikorwa byo kugerageza ibisasu byayo, ndetse inatangaza ko ishobora kuzarasa ibisasu bya rutura […]
Nyina wa Diamond yasuye umugore bivugwa ko yatewe inda n’umuhungu we
Ibyo Diamond yahakanye, byakemanzwemo ukuri, nyuma y’aho Nyina wa Diamond asuuriye umugore wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ wavuzweho gukundana no guterwa inda na Diamond. Hamissa aherutse gutangaza ko yibarutse umwana w’umuhungu, kugeza magingo aya ntarahakana cyangwa ngo yemeze niba umwana yabyaye ari uwa Diamond nk’uko byakunze guhwihwiswa. Byabaye urujijo ndetse bamwe mu b’inkwakuzi batangira kwemeza […]
Abasabiriza n'abakoresha abana mu gusabiriza bafatiwe ibyemezo bikomeye
Igipolisi cy’u Rwanda cyaburiye ababyeyi cyangwa abandi barera abana bakabahatira kujya mu mihanda gusabiriza kivuga ko ukora ibi ashobora gukatirwa imyaka igera kuri 3 y’igifungo. Ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu ntara hakunze kugaragara abantu bafite ingeso yo gusabiriza mu mihanda, ahanini biganjemo abagore n’abana, aho usanga rimwe na rimwe […]
Perezida wa Misiri El-Sisi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe yageze hafi saa sita z’amanywa yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Perezida Kagame yari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo uw’Ububanyi n’amahanga, uw’Ubucuruzi Inganda n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, Francois Kanimba, uw’Ibikorwaremezo, James […]
Rubavu: Imiryango y’Abanyamulenge yiciwe ababo mu Gatumba irasaba ko ubutabera bwubahirizwa
Abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, basaga 1000 bifatanije n’imiryango y’abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge kwibuka ku nshuro ya 13 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge basaga 166 bwabereye mu Nkambi ya Gatumba mu gihugu cy’u Burundi kuwa 13 Kanama 2004. Insanganyamatsiko yo kubibuka yagiraga iti: “ Turwanye Jenoside duharanira ubutabera ” Mu batanze […]
Umugore wa Bebe Cool atwite inda ya Gatanu
Umugore w’umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda atwite inda ya Gatanu, ibinyamakuru byo muri Uganda byakomejwe gutebya bivuga ko uyu mugabo mu gutera inda aza mu myanya y’imbere Bebe Cool ubwe niwe wasangije abakunzi be amakuru y’uko umugore we, Zuena Kirema azibaruka umwana we wa 5 mu minsi micye iri imbere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muryango […]
Burundi: Umusirikare yishe mugenzi we, umuturage yicwa na grenade
Umusirikare ufite ipeti rya 1er Sergent-Major witwa Ndayizeye ufite numero imuranga mu gisirikare,71296, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yarashwe na mugenzi we aramwica ubwo bari ku birindiro byabo biri ku gasozi ka Nyarutongo, Komini Giteranyi mu Ntara ya Muyinga. Uwakoze ubu bwicanyi ni Caporal Mugabo numero 59847, wahise aburirwa irengero akagenda atwaye imbunda […]
Ese umugore umaze igihe kirekire adakora imibonano mpuzabitsina ububobere yagiraga buragabanuka?
Iki ni ikibazo benshi bagiye bagarukaho mu bagiye batwandikira kuri Bwiza.com, bibaza niba mu gihe umugore amaze igihe kirekire adakora imibonano mpuzabitsina, ububobere yagiraga mu gitsina bwiyongera cyangwa se bugabanuka? Dore uko abantu batandukanye bagiye bagira icyo babivugaho: 1.Umugore [amazina ye yahishwe], njye we narimfite umugabo, hashize imyaka 9 dutandukanye, twatandukanye tumaze kubyarana umwana 1, […]
Umugabo, umugore n’abana 3 bishwe n’ibiryo bihumanye
Umuryango w’abantu 5 barimo umugore, umugabo n’abana ba bo 3 bapfuye bazize kurya ibiryo biroze, aba bakaba ari abo mu gace ka Anambra muri Nigeria. Uyu muryango ngo watangiye abana bacisha hasi no hejuru nyuma hakurikiraho umugabo, umugore na we ari na we wari wabatekeye aza guheruka boze bapfa mu masaha atageze no kuri 24. […]
Min. Mushikiwabo yihanganishije Abanya-Sierra Leone nyuma y’inkangu yahitanye abasaga 200
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, arihanganisha abaturage ba Sierra Leone baburiye abavandimwe n’inshuti mu mpanuka y’inkangu yahitanye abasaga 200 mu nkengero z’umurwa mukuru, Freetown kuri uyu wa Mbere, ndetse amazu menshi akaba yangiritse. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Croix Rouge iravuga ko imirambo 205 yajyanywe mu buruhukiro bukuru muri Freetown, mu gihe abasirikare n’abapolisi nabo bari […]
Zimbabwe: Grace Mugabe arashinjwa gukubita no gukomeretsa umukobwa amusanganye n’abahungu be
Umugore wa perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe arashinjwa gukukita umukobwa wo muri Afurika y’Epfo akamukomeretsa ubwo yari amusanze mu cyumba kimwe n’abahungu be baba muri kiriya gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Grace Mugabe yagiye muri Afurika y’Epfo gukurikirana ibibazo by’imyitwarire y’abahungu be 2 baba yo, ubwo yasangaga bari kumwe n’umukobwa w’imyaka 20 […]
U Burusiya inzitizi mu gukurikirana Assad ku byaha by’intambara bifitiwe ibimenyetso simusiga
Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’inkiko mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yougoslavie, uherutse kwegura muri komisiyo yakoraga iperereza kuri Syrie, yatangaje ko ibimenyetso bihagije bihari ngo perezida wa Syrie, Bachar al-Assad akurikiranweho ibyaha by’intambara. Carla Del Ponte, Umugore w’imyaka 70 uhertse kwegura ku wa kane w’icyumweru gishize yatangaje noneho ko Perezida Assad yakurikiranwa kuri ibyo […]
Icyo raporo nshya ya Loni ivuga kuri Gen. Tango Fort, FDLR, M23, na FOREBU
Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru gishize, itariki 13 Kanama, yongeye gutunga urutoki Gen Tango Fort wo mu gisirikare cya Congo, igaruka ku mutwe wa M23 n’uwa FDLR no ku zindi ngingo zirimo urupfu rw’impuguke 2 za Loni ziciwe muri Kasai. Uhereye kuri Gen. Gabriel Amisi Kumba bakunze kwita Tango Fort, iyi […]
Kayonza: Mudugudu arashinjwa kwambura ihene umuturage yahawe ku munsi w’abagore
Musaniwabo Josiane utuye mu mudugudu w’Akabarima mu kagari ka Nkamba, Umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, yemeza ko yahawe ihene tariki ya 8 Werurwe 2017 nyuma y’iminsi itatu ayamburwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Nkamba buyiha umuyobozi w’Umudugudu w’Akabarima ari nawe uyifite kugeza ubu. Musaniwabo Josiane avuga ko yahawe ihene ku munsi mpuzamahanga w’abagore ariko akaza […]
Perezida Edgar Lungu wa Zambia yamaze kwemeza ko azitabira irahira rya perezida Kagame
Guverinoma ya Zambia iremeza ko perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu, azitabira umuhango w’irahira rya perezida wa repubulika, Paul Kagame kuwa 18 Kanama 2017. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 14 Kanama, yavuze ko perezida w’u Rwanda yagiye muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi muri Kamena 2017, aho abakuru […]