Uganda: U Rwanda rurahakana kuba ruri gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi amakuru ari mu gihugu cya Uganda avuga ko u Rwanda rwaba rushaka gufasha umukuru w’igipolisi cya Uganda kuzasimbura perezida Museveni igihe azaba avuye ku butegetsi. “ Nta business dufitanye na Gen Kale ”, uyu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage. Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko […]

Menya impamvu abagabo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo naho abagore bagakunda nijoro

Akenshi abantu benshi bagira amatsiko yo gusobanukirwa ubryo abagabo benshi bikundira gukora imibonano mpuzabitsina mugitondo babyutse. Abantu kandi banibaza impamvu n’utwana duto tw’uduhungu usanga mu gitondo ibitsina byahagurutse. Abagore bo ku mugoroba nibwo benshi baba bashaka gutera(cyangwa guterwa akabariro). Dore icyo ukwiye kumenya kuriyi ngingo: [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubusanzwe kugirango umugabo ashake gutera akabariro, umubiri we […]

Sobanukirwa na Metusela uvugwa muri Bibiliya waramye imyaka isaga 900

Ijambo ry’Imana rivuga ku mateka y’umuntu wa mbere waramye imyaka myinshi kuva isi yaremwa, ndetse n’abamukurikiye bagiye barama cyane ugereranije n’abantu ba none ku buryo bishobora no kugutera agahinda. Uwo muntu uvugwa guhera mu gitabo cy’Itangiriro 5:27, ni Metusela waramye imyaka 969. Metusela bisobanura mu rurimi rw’igiheburayo ngo “Urupfu rwe ruzazana urubanza”, ni we muntu […]

Rusizi: Abakoze Jenoside basabye imbabazi ku mugaragaro abo biciye

Mu gikorwa cy’isanamitima, abantu 10 basabye imbabazi abo biciye ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barazihabwa. Ni mu muhango ngarukamwaka wabaye ku cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, muri paruwasi Gatulika ya Mushaka, mu karere ka Rusizi, aho mu rugendo rw’amezi 6 rw’isanamitima no gukira ibikomere abakoze Jenoside basaba imbabazi ku mugaragaro abo biciye […]

Nigeria: Umusore yizihije umunsi w’ubwigenge yambaye ishati ikoze mu mafaranga y’inoti

Umusore ukiri muto muri Nigeria aherutse gutungura abantu ubwo yatungukaga ahagombaga kubera ibirori byo kwizihiza iabukuru y’ubwigenge yambaye ishati itatseho amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu. Uyu musore w’umuhanzi witwa Bisola Ojikutu bakunze keita Bizzyaski, ku mazina y’ubuhanzi, yateje ururondogoro mu baturage ubwo yaparikaga imodoka ye ubwo bizihizaga ubwigenge bagatungurwa no kubona avuyemo yambaye ishati itatseho […]

Abakurikiranwa ku rupfu rw’umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru bahakanye ibirego

Abagore babiri bakurikiranwa ku rupfu rwa Kim Jong-nam uva inda imwe na Prezida wa Korea ya Ruguru, bahakanye ibyo baregwa mu rubanza rwasomwe uno munsi mu gihugu cya Malaisie. Uburyo bw’umwihariko yishwemo hakoreshejwe ubumara VX ategereje indege imutwara Kuala Lumpur muri Gashyantare , bwatangaje amahanga. Umunya-Vietnam Doan Thi Huong w’imyaka 29 hamwe n’umunya IndonĂ©sie Siti […]

Green Party mu kugaragaza birambuye imbogamizi ziterwa na rimwe mu mategeko agenga amatora

Mbere y’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018 mu Rwanda, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi riravuga ko rigiye kubanza kuburanira itegeko rigenga amatora ribuza imitwe ya politiki kwakira inkunga zivuye mu mahanga. Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza, akaba avuga ko ishyaka rye ririmo gutegura inyandiko igaragaza mu buryo burambuye imbogamizi zatewe […]

Amerika: Abasaga 50 bishwe barashwe, abandi babarirwa mu magana barakomereka

Abantu basaga 50 ni bo bamaze kubarurwa ko basize ubuzima ku gitero cy’amasasu cyagabwe ku nyubako yaberagamo ibikorwa by’iserukiramuco mu mujyi wa Las Vegas muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Umubare w’abahitanywe n’aya masasu ukomeje kuzamuka uko hashize akanya, iki gitero kikaba cyabereye mu nyubako y’ igorofa ya Mandalay Bay Casino, urufaya rw’amasasu rukaba rwabamenweho […]

Car free day: Umwana w’imyaka itatu yahembewe kunyonga igare mu birometero bitanu

Ku munsi umujyi wahariye abawutuye gukora imyitozo ngororamubiri, kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017, hahembwe abantu bitwaye neza, harimo Kirenga Rogan w’imyaka itatu watwaye igare akarangiza urugendo rwa kilometero eshanu. Kirenga Rogan, avuka mu muryango w’abantu bakunda siporo yo gutwara igare, kuko ubwo yavaga Kacyiru yari akurikiranye n’ababyeyi be ndetse na mukuru we […]

Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Mu kwezi kwa Kanama 2017, ubutumwa bw’ibanga bwaturutse I Washington bujya mu Misiri buvuga ubwato budasanzwe bwari buri kwerekeza mu Bunigo bwa Suez (Suez Canal). Ubu bwato bwiswe Jie Shun bwari mu mabara y’ibendera rya Cambodge, ariko buturutse mu gihugu cya Koreya ya Ruguru nk’uko ubwo butumwa bwavugaga, ngo bwari bwikoreye imizigo itazwi ariko byaje […]

Nzi neza ko iriya nzu bayitije kandi umunsi umwe izagaruka — Rujugiro Tribert

Nyuma y’aho umuturirwa wa Union Trade Center w’umuherwe Rujugiro Tribert uterejwe icyamunara ukagurwa n’ikigo, Kigali Investment Company (KIC) miliyari 6,877,150,000 z’amanyarwanda , uyu munyemari utemera ibivugwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro, yatangaje ko ibyabaye ari akagambane yakorewe na Leta y’u Rwanda atakivuga rumwe nayo kuko ngo yavuye mu Rwanda mu 2009 yishyuye imisoro yose, akavuga ko cyamunara […]

Muhanga: Umusore w'imyaka 19 yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

Umusore witwa Rukundo wari ufite imyaka 19 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti yapfuye, mu ishyamba riri munsi y’iwabo mu mudugudu wa Rutenga, akagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa tatu (09:00), ubwo abantu batambukaga mu nzira bamubona amanitse mu giti, ababyeyi be bari bagiye mu […]

Tchad: Perezida Idriss Deby yafunze ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu cye

Perezida Idriss Deby Etino wa Tchad, yafashe icyemezo cyo gufunga ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu cye nyuma y’icyemezo cya perezida Donald Trump cyo kwima visa abaturage baturutse muri Tchad kubera ikibazo cy’iterabwoba. Icyo cyemezo perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nawe ngo yagifashe nyuma y’uko perezida Idriss Deby […]

Nyamagabe: Gitifu yakatiwe imyaka 13 ku bwo kurangiza nabi imanza za gacaca (yavuguruwe)

Ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri, urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasomye urubanza ubushinjacyaha buregamo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme, Nkundimana Noheli. Ashinjwa kurigisa amarangizarubanza ya gacaca yari ashinzwe kurinda, no kurangiriza imanza abataraziburanye aho kwishyuriza abazitsinze. Nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 13 yose hamwe, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu z’u Rwanda: Icyaha […]

Nyamagabe: Abaturage 17 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane ya miliyoni 3

Abaturage 17 bo mu mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe barasaba ko bishyurwa amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo yangijwe, bakibaza uzabishyura hagati y’akarere na MIDIMAR. Iyangijwe irimo amashyamba yarengejweho ibitaka n’imirima yanyuzijwemo imihanda, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900. Iyo mitungo yabo yangijwe, ubwo hubakwaga […]

RCS yateye utwatsi ikirego cy’abunganira Leon Mugesera mu Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abaturage mu cyumweru gishize rwasabye u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa Leon Mugesera ufunze azira kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’aho abunganizi be mu mategeko bakomoka muri Canada batangiye ikirego bavuga ko umukiriya wabo abangamirwa. Ni mu gihe Urwego rw’igihugu rw’amagereza rwo ruvuga ko Mugesera afite uburenganzira bwe nk’abandi […]

Perezida Kagame yashimiye abitanze ngo igihugu kibohorwe, abizeza kudahuga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare mu ibohorwa ry’u Rwanda, urugamba rwatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990, rugatuma igihugu kibohorwa ingoma yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iyo jenoside igahagarikwa n’abana b’u Rwanda. Abicishije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yavuze ko umunsi nk’uyu ukomeye mu mateka y’u Rwanda, kandi ko ibyagezweho […]