Sergio Ramos anezezwa no kuba atozwa na Zidane bakinanye mu ikipe imwe

Sergio Ramos, ubu ni we mukinnyi rukumbi usigaye mu ikipe ya Real Madrid, wayikananyemo na Zinedine Zidane, ubu wayibereye umutoza. Ni umugabo w’imyaka 31, yinjiye mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka wa 2005, afite imyaka 19, yaje asangamo Zinedine zidane wabicaga bigacika. Nk’uko Ramos yabitangarije ikinyamakuru Goal dukesha iyi nkuru, avuga ko anezezwa cyane […]

Uganda: Abanyeshuri 30 bafunzwe bazira gutwika inyubako z’ikigo bararagamo

Abanyeshuri bagera kuri 30 mu mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Ntungamo muri Uganda batawe muri yombi nyuma yo gutwika inyubako z’ikigo bigagamo 2 mu bikorwa by’imyigaragambyo ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 12 Ukwakira. Amakuru atangwa n’umuvugizi wa sitasiyo ya polisi ya Rwizi aho aba bana bafungiye, Samson Kasasira, aviuga ko ba […]

Fally Ipupa yavuze ko n’agasuzuguro kari mu byatumye ava mu itsinda rya Koffi Olomide

Fally Ipupa avuga ko yavuye mu itsinda rya mwarimu we, Koffi Olomide, bitewe nuko yafatwaga bunyamaswa akanateshwa n’agaciro. Uyu muhanzi w’imyaka 40 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ufatwa nk’igikomangoma cya Rumba Nkongomani, avuga ko kuva mu itsinda “c artier Latin” Koffi yabigizemo uruhare rukomeye n’ubwo ubu nta kibazo bafitanye . Yagize ati […]

Monusco yanyomoje raporo ya HRW ku iyicarubozo ishinja RDF gukorera abahoze muri FDLR

Ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco), burabeshyuza raporo y’umuryango mpuzamahanga urengera ikiremwamuntu (Human Rights Watch), ku byaha ushinja ingabo z’u Rwanda (RDF). Raporo yasohowe na HRW ishinja ingabo z’u Rwanda gukorera iyicarubozo imfungwa. Muri icyo cyegeranyo cy’amapaji 91 wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, […]

Perezida Trump yibasiwe bikomeye nyuma yo kwibagirwa guterera isaluti ibendera ry’igihugu

Nyuma y’iminsi micye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yibasiye abakinnyi bapfukama mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ubu ibitangazamakuru ni we biri kuvugaho cyane nyuma y’uko na we yibagiwe guterera ibendera isaluti muri iki cyumweru. Muri iki cyumweru, ni bwo muri Amerika hizihizwaga umunsi mukuru mu bya gisirikare, perezida Trump akaba […]

Somalia: Minisitiri n’umugaba mukuru w’ingabo beguye

Minisitiri w’ingabo wa Somalia Abdirashid Abdulahi Mohamed n’umugaba mukuru wazo beguye ku buyobozi ku mpamvu batatangaje nkuko ubutegetsi bw’iki gihugu bwabitangaje. Aba basirikare bari bayoboye urugamba rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab nkuko bigaragara mu nkuru ya VOA Abategetsi batari bake muri leta ya Somalia batashimye ko amazina yabo ajya ahabona kuko batemerewe kuvuga […]

Umukobwa w’imyaka 30, arashaka umukunzi wize kandi usenga

Ndumukobwa wimyaka 30 ndashaka umukunzi uri serieux wize kugeza kuri university kandi ufite ubwenge Akaba asenga. ufite urukundo nyarwo Irwin abantu twibaza ko rutakibaho nanjye niteguye kumukunda kandi bidakunze sinzamutera umwanya. kuba afite akazi ibyo sikibazo cyane as long as yize akaba afite urukundo rutaryarya.ibintu nibishakwa niba uri serieux twaganira kuri email joyishimwe01@yahoo.com. Sorry I […]

RDC: Kabila yatangaje intambara ku Banyecongo- Félix Tshisekedi

Abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri bashinja Perezida Joseph Kabila ko yakoze icyaha gikomeye nk’umukozi w’igihugu. Ni nyuma y’aho komisiyo ishinzwe gutegura amatora itangarije ko atazaba mbere y’umwaka w’2019. Nubwo amahanga akomeza gusaba ko indangaminsi y’aya matora yatangazwa. Itangazo ry’iyi komisiyo ryishe amasezerano yabaye hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo yo kuwa 31 […]

RDC: Umunyarwanda yasanganwe urwembe mu ikofi afungwa ashinjwa kugendana intwaro

Umwe mu banyarwanda bakorere mu mujyi wa Goma witwa Rudimba Alexis, aravuga ko aherutse kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ku ruhande rwa Congo ahitwa Petite barierre, inzego zishinzwe iperereza muri icyo gihugu ANR, zimusatse zimusanganye urwembe ziramufunga. Avuga ko yageze kuri bariyeri, izo nzego zimusaba ibyangombwa byose arabitanga, baza kumusaba kuvana mu […]

U Bufaransa bukomeje umugambi mubisha wo guhakana no gupfobya Jenoside- Dr Bizimana

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG iramagana ibirego bya Leta y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal kuko ngo nta kindi bigamije uretse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ni nyuma yuko mu ntangiro z’uku kwezi ibitangazamakuru byanditse ko hari umutangabuhamya wagiye i Paris mu Bufaransa agatanga […]

Uganda: Urukiko rwasabye ko abakorewe iyicarubozo bazira IGP Kaweesi bahabwa indishyi

Urukiko rukuru rwa Kampala muri Uganda rwategetse ko abantu bagera kuri 22 bari bafunze bakekwaho uruhare ku rupfu rw’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, IGP Andrew Felix Kaweesi, by’umwihariko aba bantu bakaba barakorewe iyicarubozo bagomba guhabwa miliyoni 8 z’Amashilingi buri wese. Urukiko rwanzuye ko aba bantu bahabwa aya mafaranga kuko uburenganzira bwa bo bwahungabanyijwe ndetse […]

Abakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda barasaba gukurikiranwa badafunze

Abantu 8 bakurikiranyweho kuba mu mutwe witwaje intwaro ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda barasaba urukiko rukuru gusesa icyemezo cyafashwe n’urwisumbuye cyo kubakurikirana bafunze. Aba bivugwa ko bari abayoboke b’ishyaka FDU Inkingi ritaremererwa gukorera ku mugaragaro mu Rwanda batawe muri yombi mu ntangiro z’ukwezi gushize. Ubushinjacyaha busaba ko bakomeza gufungwa mu gihe bukomeje iperereza nkuko bigaragara […]

Abantu hafi 180 bishwe n’impanuka zo mu muhanda uyu mwaka

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu 177 baguye mu mpanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi icyenda ashize, kuva uyu mwaka watangira. Mu rwego rwo kugabanya uyu mubare n’impanuka muri rusange inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo zatangaje ko ibihano bigiye kwiyongera ku bakoresha umuhanda. Iyi mibare yerekana ko abantu 20 bahitanwa n’izi mpanuka mu […]