Misiri: Abantu 15 bashinjwa kugaba ibitero kuri Sinai bishwe bamanitswe

Leta ya misiri yishe kuri muri iki cyumweru abarwanyi bagera kuri 10 bahamwe n’ibyaha byo kugaba igitero mu gace ka Sinai muri 2013, abatari bacye bakahasiga ubuzima. Aba barwanyi bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye, bahamijwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi muri kariya gace, nyuma yo gutabwa muri yombi no gukorerwa iperereza bakaba bahanishijwe kunyongwa. […]

Abunganira impunzi z'Abanyarwanda muri Uganda zafashwe zijya Tanzania bitabaje urukiko

Abunganizi mu mategeko b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi bikavugwa ko zari zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko bamagana ko zikomeje gufungwa zitamenyeshwa ibyaha zishinjwa. Izi mpunzi zo mu nkambi ya Nakivale zafatiwe ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania kuwa 11 Ukuboza ziri kujya muri Tanzania, aho […]

Umwana w’imyaka 17 yarohamye mu bwogero rusange (Piscine) ari kwishimisha kuri Noheri

Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda iri gukora iperereza ku mwana w’umuhungu w’imyaka 17 wasanzwe yapfiriye mu kidendezi cyo kogeramo ku munsi mukuru wa Noheri. Uyu mwana wari ukiga mu mashuri abanza, ngo yapfiriye mu kidendezi cya Silver Springs hotel iherereye mu mujyi wa Kampala, akaba yarapfuye ari kogana n’abandi benshi mu byishimo […]

Kicukiro: Nkeshimana Emmanuel uvuga ko yarokotse jenoside aratabaza

Nyuma yo gukoreshwa imirimo y’ ububoyi no gusiragizwa ku myaka 23 y’ amavuko, Nkeshimana Emmanuel wacitse ku icumu rya jenosde yakorewe Abatutsi arasaba ko ubuyobozi bwamufasha kugirango abone uko akomeza amashuri ye. Mu buhamya bwe, Nkeshimana Emmanuel avuga ko ajya kumenya ubwenge yisanze mu kigo cy’ imfubyi cy’ i Nyanza ya Butare ariko ku rundi […]

Uganda: Umudepite yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Ukuboza, ubwo abantu barimo baramya Imana bishimira ko umukiza yabavukiye, kuri Cathedral ya Bugembe ho abari bagiye mu misa banze kumva ubutumwa umudepite wo muri ako gace yari yabageneye ubwo yahabwaga micro bahitamo kwisohokera bose. Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mudepite witwa Nelson Lufafa yahawe mikoro […]

Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura

Intambara ya dipolomasi hagati ya Canada na Venezuela irakomeje, aho nyuma y’aho umudipolomate w’Umunyacanada, Craig Kowalik, yirukaniwe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko kuwa 23 Ukuboza, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Canada nayo yirukanye Ambasaderi wa Venezuela n’undi mukozi mukuru. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada yasobanuye ko ambasaderi wa Venezuela, Wilmer Barrientos, […]

Umusore yanteye inda kuri Noheli ya 2015, yanze kumfasha anahindura nimero ya telefoni , ubu arimo kuntesha umutwe ngo arashaka kureba umwana- NKORE IKI?

Mbifurije Noheli nziza nabasa inama, imyaka ibaye ibiri, naryamanye n’umusore kuri Noheli, ndabyibuka hari ku itariki ya 25 Ukuboza 2015, gusa yambereye umuhemu. Uwo musore yari asanzwe ari inshuti yanjye ariko twari tumaranye igihe gito twitana abasheri, nyuma yo gusambana reka mbyite gutyo, nibwo yatangiye kunkwepa namuhamagara akanga kwitaba kugeza ubwo ahinduriye telefone. Naramuretse ndatwita, […]

Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Mu gihugu cya Liberia kuri uyu wa kabiri, itariki 26 Ukuboza baramukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida ugomba gusimbura Ellen Johnson Sirleaf umaze imyaka 12 ayoboye iki gihugu. Amatora yo kuri uyu wa kabiri akaba ahuza abakandida babiri; George Weah w’imyaka 51 wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, ndetse na Joseph Boakai, […]

Rwemalika wiyamamariza kuyobora FERWAFA ashyize agatima no ku bahoze bakinira ikipe y’igihugu

Rwemalika Felecite, umugore wiyamamariza kuyobora Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko mu byo yakora aramutse atowe, harimo no guha agaciro abakiniye ikipe y’igihugu (Amavubi). Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017, yabatangarije ko afite imbaraga n’ubushake byo kuyobora iyi federasiyo, akanagaruka ku bakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu, ko […]

RDC: Inzu ya perezida Kabila yatwitswe irakongoka

Inzu ya perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagabweho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho bataramenyekana mu gitondo cyo kuri Noheri basiga bayitwitse irakongoka. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko hari ahagana saa kumi za mugitondo kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ukuboza 2017 ubwo inzu ya perezida Kabila iherereye ahitwa Musienene, mu […]

Nyamasheke: Batewe impungenge n’umuhanda ubahuza na Rusizi ugiye gucikamo kabiri

Abaturage bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke n’abandi bakoresha umuhanda wa Ntendezi- Bugarama na Nyakabuye mu karere ka Rusizi, barasaba ubuyobozi bw’akarere gusana uyu muhanda ugiye gucikamo ibice bibiri. Bavuga ko uramutse ucitse ubuhahirane n’indi mirenge, harimo n’iya Nyakabuye na Bugarama mu karere ka Rusizi bwaba buhagaze kandi bwari bubafatiye runini ndetse […]

Maze guhirikwa ku butegetsi Imana niyo yansubijeho- Perezida Nkurunziza

Iyi ntero Perezida Nkurunziza yayishimangiye ubwo yigishaga mu itorero rye mu Mujyi wa Bujumbura, atangaza ko nyuma yo guhirikwa ku butegetsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, Imana yamusubijeho kuko ngo byari byamurangiranye. Ibi bikubiye mu buhamya bwe bw’ iminota 9 n’ amasekonda 29 avuga ko mbere yo guhamagazwa igitaraganya mu nama y’ abakuru b’ […]

Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?

Ku Cyumweru gishize nibwo bwiza.com yabagejejeho inkuru y’Umugabo w’Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu, ibabwira ko yashimuswe akaba yaraburiwe irengero, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga aza i Kigali, kuko anahafite abakobwa babiri bahashatse, hakaba hakekwa ko ishimutwa rye ryaba rifitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda. […]

Perezida Kagame yashimiye anaha impanuro Ingabo z’u Rwanda muri ino minsi mikuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza, 2017 n’Ingabo z’igihugu, azishimira ubwitange n’umuraza zagaragaje muri uyu mwaka uheze wa 2017, ndetse anazisaba gukomeza kuba maso kuko uyu mwaka ugiye gutangira nta wuzi ibyawo bityo bakaba bagomba guhora biteguye guhangana n’icyaza gishaka guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda. Mu ijambo […]

Babiri bahoze bakuriye MRND muri bane bahamijwe ibyaha bya jenoside boherejwe gufungirwa muri Senegal

Igihugu cya Senegal nicyo cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyemeye kwakira Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda boherejwe muri iki gihugu mu ntangiriro z’Ukuboza 2017. Mu boherejwe kurangiriza igihano cyabo muri Senegal hakaba harimo abari abayobozi bakuru babiri ba MRND, Eduard Karemera ndetse na Matayo Ngirumpatse bombi bakatiwe igifungo […]